Digiqole ad

Karongi: Ngo ntibumva ukuntu bagiye kubakirwa ikibuga cy’indege batagira na ‘Gare’

 Karongi: Ngo ntibumva ukuntu bagiye kubakirwa ikibuga cy’indege batagira na ‘Gare’

Muri Kamena haratangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege za kajugujugu mu karere ka Karongi kitezweho kuzamura ubukerarugendo. Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko iki kibuga cy’indege kigiye kubakwa kidakenewe kurusha gare (aho bategera imodoka) bamaze igihe batagira kandi bayikeneye.

Aka karere gakungahaye ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo nk’imihanda ikoze neza.

Ku bufatanye bw’akarere na Engineering Brigade bagiye gutangira ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege kitezweho kuziba icyuho cyo kutagira imihanda.

Gusa abaturage babona iki kibuga cy’indege atari cyo bari bakeneye ngo kuko n’abazagira amahirwe yo kugikoresha ari mbarwa.

Erneste Kamanzi ukora ubucuruzi bw’amagi ati “ Ntawakwanga igikorwa cy’amajyambere kije kimusanga  ariko iyo aba ari jye uhitamo  nari guhitamo ko babanza kutwubakira gare koko niyo ibangamye.

Avuga ko uretse kuba rubanda rwa giseseka rukeneye iyi gare ariko n’uwo mukerarugendo uzaza mu ndege azayikenera. Ati “ Uwo mukerarugendo se nava mu ndenge azategera he imodoka  ko ziparika ku mabaraza  y’amaduka.”

Hanyurwimana Jean Damacsene  ushinzwe imihanda n’ibiraro unafite mu nshingano iki gikorwa cyo kubaka ikibuga cy’indege avuga ko iki kibuga kizazanira inyungu nyinshi abatuye muri aka karere.

Ati “ Kizafasha mu bikorwa by’ ubukerarugendo, ubu mu karere ka karongi dufite ikivu, imirima minini y’icyayi, ishyamba rya nyungwe  n’ibindi.”

Uyu muyobozi avuga ko ba mukerarugendo bazajya bakururwa n’ibi bikorwa batazajya batinda muri aka karere bityo ko ari yo mpamvu batekereje ko bazajya bifashisha indege.

Asa nk’ugaragaza ko Gare yifuzwa n’aba baturage idakenewe cyane. Ati “ Bazajya bakenera imodoka zo kubatwara, amahoteri bararamo n’ibindi nkenerwa urumva ko abaturage nabo bazahungukira byinshi.”

Asaba abikorera kurushaho gutanga serivisi zinoze no guhanga udushya kuko bizarushaho kwagura ibi bikorwa by’ubukerarugendo byo muri aka karere.

Avuga ko hatangiye ibikorwa byo gutunganya imihanda igana ahazubakwa iki kibuga cy’indege nk’iyo mu kagari ka Kiniha n’aka Kibuye.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira iki kibuga cy’indege cyaruzuye, kikazarangira gitwaye asaga miliyoni 51 Frw.

Ikibuga cy’Indege kigiye kubakwa mu karere ka Karongi ntikivugwaho rumwe n’abaturage bavuga ko bakeneye Gare cyane
Ikibuga cy’Indege kigiye kubakwa mu karere ka Karongi ntikivugwaho rumwe n’abaturage bavuga ko bakeneye Gare cyane

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI

9 Comments

  • Nuko amajyambere y’iwacu akorwa, uyabona mu kirere ariko washaka aho atangiriye ku butaka ukahabura, nuko hubakwa imiturirwa itagira igikorerwamo, drones zidafite umumaro, hakubakwa inganda ntizikore, hakazamurwa amahoteri atagira abayacumbikamo nindi mishinga usanga ifitiye inyungu gusa kampani zihabwa ibiraka byo kuyitunganya ubwo nirinze kuvuga kuyitekinika. Niki kibuga cya kajugujugu ni kimwe, injiniyaringi burigade irahikoza maze inoti zitahe mu mifuka ya bosi bakuru. Abaturage nimwihangane priorities mubona sizo ziba zikenewe.

  • Abagikeneye nibo bacyubaka ni nabo bene ijambo. Umuturage nawe avuga ikimubabaje. Wowe se wumva umuntu ucuruza amagi ikibuga cy’indege yagikoresha iki? Nibatuze cyubakwe barebe icyo bazasarura.

  • Ibipindi biragwira.Harya Bugesera tugeze he?

  • Nyumvira nawe ra, kandi muhora mwitakuma ngo amahanga aza kubigiraho, ngo Perezida arahabwa ibikombe buri munsi ariko ntimukamenye ko byose biterwa n’uko u Rwanda ari umunyeshule mwiza wa mondialization rukaba champion wa liberalisme muri Africa. Ikibuga cya kajugujugu cyubakiwe abashoramari bazaza aho iwanyu Karongi, abaza kujyana amabuye bacukuye i Kigali, abacukura gaz methane, abazacukura petrol….abo bose byabagoraga kugenda muri V8 amasaha 5 yose baje/bava i Karongi, ubu kajugujugu izajya ihagenda iminota 20 gusa, wowe muturage iba wabonye ibijumba byo kurya, ukaba ufite 9 YBE iruhande rwawe, ikindi ushaka ni iki ?

    • Shahu Cacana wivuga ibijumba! Uzi ko mu minsi iri imbere nabyo bizaba amateka!

  • Banyakibuye murahishiwe. Mureke bubake ikibuga cy’indege za Kajugujugu kuiri 51.000.000 ni make cyane ntiyakuzuza gare. Naho niba mushaka ikibuga cy’indege hari izigwa ku mazi (hydravions) mwifitiye ikivu kereka niba mwaramaze kukigurisha ndabazi ikunda ryanyu ry’amfaranga.

  • Njye ndumva ntako bisa rwose kubaka ikibuga hariya hafi yamazi magari kuko kuhagera bitwara amasaha menshi mumodoka n’umuhanda w’amakorosi atagira ingano kandi abifitiye ayabo baba bakeneye kuza kuharuhukira. Abaturage bahatuye byo niba nta gare bafite ni intege nke z’ubuyobozi bw’akarere kabo ariko ntibyabuza ikibuga kubakwa kuko kirakenewe rwose.

  • Ibi bisa no gusuzugura abanyagihugu. Mbese abo baturage ntacyo bavuze imbere ya ba Mukerarugendo b’abazungu bazana amadevise. Uyu Hanyurwimana Jean Damacsene ngo ushinzwe imihanda n’ibiraro mu Karere ka Karongi aratinyuka akavuga ngo Gare y’Abaturage ntiyihutirwa, ngo icyihutirwa ni ikibuga cy’indege.Ibi ni ibikiiii!!!!

    Ikibabaje abantu ni uko twebwe abayobozi bo mu Rwanda ubona dusa naho dukora dushaka kwigaragariza neza amahanga kurusha uko twigaragariza neza abaturage bacu. Huuummmm!!!

  • Gare si umushinga ugomba gukorwa na central government ukorerwa akarere. Ibya gare babibaze njyanama y’akarere ibishyire mu mihigo. Mu tundi turere abantu bishyira hamwe bakabyubaka bikajya bibaha inyungu. Kandi ubu haje umuterankunga akabikora nabyo byaba ikibazo!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish