Digiqole ad

Kayonza: Mu murenge wa Murundi ngo hari abakita abandi ‘Inyenzi’

 Kayonza: Mu murenge wa Murundi ngo hari abakita abandi ‘Inyenzi’

Sekimonyo uyobora IBUKA i Murundi avuga ko batunguwe no kuba hakiri abita abandi Inyenzi

Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza buvuga ko muri uyu murenge hari kuvuka ibikorwa bigaragaza ingengabiterezo ya Jenoside nko kuba hari abakita bagenzi babo ‘inyenzi’ (izina ryakoreshwaga batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994).

Sekimonyo uyobora IBUKA i Murundi avuga ko batunguwe no kuba hakiri abita abandi Inyenzi
Sekimonyo uyobora IBUKA i Murundi avuga ko batunguwe no kuba hakiri abita abandi Inyenzi

Sekimonyo Celestin uyobora Ibuka muri uyu murenge wa Murundi avuga ko muri aka gace kari mu duce tutigeze dukunda tugaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ko batunguwe no kumva hari ibikorwa bica amarenga ko iri kuhavuka.

Ati ” Twabonye ingenbitekerezo tutari tuzi ko ishobora kuhaba, byaratubabaje cyane kumva hari abantu hano bakitwita ngo turi inyenzi (ijambo ryakoreshejwe batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994) iyo twumvise bene iri jambo bitwereka ibyo iwabo mu miryango birirwamo.”

Habumuremyi Emile warokokeye muri uyu murenge wa Murundi avuga ko Abanya-Murundi bakwiye gufatanyiriza hamwe bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko bazi aho yabagejeje.

Ati ” Mureke dufatanye turwanye ikintu kitwa ingengabitekerezo ya jenoside kuko ingaruka zigera kuri buri wese.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge na bwo buvuga ko bwatunguwe no kumva aha hatangiye kumvikana ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenosid, bwahise bahagurukira iki kibazo.

Murangira Xavier uyobora uyu murenge wa Murundi arasaba urubyiruko kwirinda inyigisho mbi bahabwa n’ababyeyi babo kuko ari bo bababibamo ibyo babayemo mu gihe cyo hambere cy’urwango Abahutu bagiriye Abatutsi.

Ati “ Ntabwo dushaka kongera koreka igihugu, ntabwo dukeneye iyo ngengabitekerezo ya jenoside…abakuru mukiyifite muri mwe nagira ngo mbabwire ngo muyimire.”

Kuri uyu wa mbere, muri uyu murenge wa Murundi habaye igikorwa cyo kwibuka no kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi babarirwa hagati ya 600 na 700 biciwe kuri Kiliziya ya Karambi.

Murangira Xavier uyobora umurenge wa Murundi arasaba abafite ingengabitekerezo kuyimira
Murangira Xavier uyobora umurenge wa Murundi arasaba abafite ingengabitekerezo kuyimira
Habumuremyi Emile warokokeye i Murundi avuga ko bidakwiye ko iki gihe haba hari abagifite ingengabitekerezo
Habumuremyi Emile warokokeye i Murundi avuga ko bidakwiye ko iki gihe haba hari abagifite ingengabitekerezo
Abaturage bo m'umurenge wa Murundi barasabwa kureka ingengabitekerezo ya jenoside batangiye kuzamura
Abaturage bo m’umurenge wa Murundi barasabwa kureka ingengabitekerezo ya jenoside batangiye kuzamura

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Utanyise inyenzi twabipfa!!! Abo mwitaga inyenzi ntibabatsinze izuba riva? Jyewe uzanyita inyenzi namushimira kuko azaba anyise intwali.

    • Ariko iyi nkuru irasa nituzuye, ntibatubwiye ibyavuzwe byerekanye ko ingengabitekerezo ihari koko muri uyu murenge ndetse nuwavuze cg wakoze igikorwa kiyigaragaza

Comments are closed.

en_USEnglish