Iminsi yose ni iyabo ariko uyu wa 08 Werurwe wabahariwe by’umwihariko kuva mu 1975 nubwo umunsi wabahariwe wari waratangiye kwizihizwa mu myaka ya 1900 mu bice bimwe by’isi. Impamvu nta yindi, ni uko kera umugabo yahejeje umugore inyuma, ariko uko imyaka ishira byagaragaye ko umugore ahubwo ariwe umugize kandi anashoboye byose nk’umugabo, akanarenza agatanga ubuzima. Bamwe […]Irambuye
Kellya Uwiragiye washinze Umuryango udaharanira inyungu ‘Media for Deaf Rwanda’ wita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga atangaza ko hakiri ibibazo byinshi byugarije abantu bafite ubu bumuga birimo kuba hari abaturage bagifite imyumvire yo kubaheeza bikabagiraho ingaruka mu kubona izindi serivsi z’ibanze mu buzima nk’uburezi, no kudahabwa akazi. Uyu muryango ‘Media for Deaf […]Irambuye
*Buri munyamuryango yabashije kwiyubakira inzu *Bahoze ari Cooperative none ni kompanyi Isuku Kinyinya Ltd, ni kompanyi y’abagore yatangiye gutwara ibishingwe babyikorera ku mutwe mu 2009, ubu bafite imodoka enye, babikora nk’umwuga, kandi bimaze gukomera n’abagabo barabisunze binjira mu ishyirahamwe. Batangiye ari abagore 18 bishyize hamwe ngo bajye batwara ibishingwe mu mudugudu witwa ‘Vision 2020’ ‘w’abakire’ […]Irambuye
*Ngo umukozi we wari ufite ubwandu bwa SIDA yajyaga yonsa umwana we, *Iyo avuga ubu buhamya ugira ngo araca umugani. Ati “ Ni impamo byambayeho.” *Ngo nta kiruta ubuzima bw’umwana. Ati “Umwana ntaho bamurangura, ni impano. » Assia Mukina wakoreshaga abakozi bo mu rugo akaza guca ukubiri na byo nyuma y’aho umukozi we wabanaga n’ubwandu bwa […]Irambuye
Umuhoza Sharifa igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2016, Akarere ka Musanze kamushimiye ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze cyo gukura mu bwigunge abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 80 akababonera ubumenyi bujyanye n’imyuga (kudoda). Ku ikubitiro, ikiciro cya mbere cy’abarangije ayo mahugurwa yari amaze amezi ane (4) bagera kuri 35 bakaba bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba bakwishingira cooperative […]Irambuye
Amashashi agicibwa mu Rwanda hari benshi babibonye nk’ikibazo, Denise Mukarutete we yahise abitekerezamo igisubizo ku buzima bwe no ku buzima bw’ibidukikije, atangira uruganda rukora amashashi akavamo ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima. Umushinga we ubu uri mu gaciro ka miliyoni zigera kuri 600. Uruganda rwe ruherereye mu kagari ka Kankuba mu murenge wa Mageragere mu karere […]Irambuye
*Na we yasogongeye ku buzima bwo ku muhanda…Ngo ubuzima bwe yabweguriye gufasha, *Bamwita ‘Daddy’…Bamwe biga imyuga, hari 2 bagiye kurangiza Secondaire, *Bamwe mu bo yareze ubu bafite akazi baritunze… Ruzindana Egide washinze umuryango ‘Love for Hope’ ufasha abana kuva mu buzima bwo ku muhanda n’abakomoka mu miryango itifashije, yatangiye ibi bikorwa bye afashiriza abana aho […]Irambuye
*Ngo uwarakomerekejwe na Jenoside yamubereye isomo ryo kumva buri wese ubabaye, *Umwe mu bahuguwe na Mbwirandumva ati “ Mbwirandumva nyine urayibwira ikakumva.” *Yatangiye yakira abakomerekejwe na Jenoside, ubu ubabaye wese arabagana, Beatrice Mukansinga Karamaga watangije umuryango Mbwirandumva Initiative ufasha imbabare n’abatishoboye avuga ko uyu muryango wavutse nyuma yo kumva agahinda k’umwe mu bari basigiwe igikomere […]Irambuye
Ishuri rikuru rya UTB ryashyizeho ishami rya ‘UTB Entrepreneurship Center’ muri gahunda yiswe “Business Plan Competition”, rizajya rifasha ku buntu abanyeshuri bafite ibitekerezo byo kwihangira imirimo. Ubundi muri iyi Kaminuza ngo bagira Isomo rya Entrepreneurship (Kwihangira imirimo) abanyeshuri biga kugeza barangije, kugira ngo byibura umunyeshuri wabo narangiza amasomo azabikoreshe mu kwihangira imirimo. Mbarushimana Nelson, ushinzwe kumenyekanisha […]Irambuye
*Ati “Ushobora kubabara ariko wagira ikizere mu mutima ukabaho neza” Albert Musabyimana ukunze kumvikana mu magambo y’ihumure, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yakuze arera barumuna be yari amaze gusigirwa n’ababyeyi be. Nyuma yashinze ishuri ryigisha abana b’incuke bavutse ku babyeyi basizwe ari imfubyi za Jenoside babyaye batewe inda zitateguwe, gusa nyuma yaje kwagura iri […]Irambuye