Digiqole ad

AMAFOTO: Ba maama, bashiki bacu, abagore bacu…bashoboye byose, nibo Mana

 AMAFOTO: Ba maama, bashiki bacu, abagore bacu…bashoboye byose, nibo Mana

Iminsi yose ni iyabo ariko uyu wa 08 Werurwe wabahariwe by’umwihariko kuva mu 1975 nubwo umunsi wabahariwe wari waratangiye kwizihizwa mu myaka ya 1900 mu bice bimwe by’isi. Impamvu nta yindi, ni uko kera umugabo yahejeje umugore inyuma, ariko uko imyaka ishira byagaragaye ko umugore ahubwo ariwe umugize kandi anashoboye byose nk’umugabo, akanarenza agatanga ubuzima. Bamwe bemeza ko niba Imana iriho ari umugore.

Bahora bitaye ku buzima bw'umuryango, ngo ntihagire ikibura
Uyu munsi ni uwo kuzirikana ibyo bakorera imiryango, kubereka urukundo kurushaho no kubashimira, Maman Kadinga na Maman Jean Marie b’i Ndera baratora ibishyimbo ngo batekere abagiye kumirimo

Uyu munsi ku isi urizihizwa mu guha icyubahiro umugore, kumushimira, kumwereka urukundo no kumushimira cyane uruhare rwe mu bukungu, politiki n’iterambere rusange ageza kuri muntu.

Ku rwego mpuzamahanga insanganyamatsiko igira iti “Be bold for change”. Insanganyamatsiko y’Umuryango w’Abibumbye yo ikagira itiWomen in the Changing World of Work: Planet 50-50 by 2030”

Mu Rwanda insanganyamatsiko ya none iragira iti “Munyarwandakazi, komeza usigasire agaciro wasubijwe.”

Urugamba rw’uburinganire bw’abagore n’abagabo si intambara yo kugereranya ubushobozi bw’umuhungu n’umukobwa cyangwa umugabo n’umugore ahubwo ni umuhate wa buri wese wumva neza iby’uburenganzira bwa muntu.

Muri iki gihe biraboneka ko umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu iyo bose bahawe amahirwe angana umusaruro wabo udatandukana cyane. Uburinganire nibushingire ku mahirwe n’umusaruro.

Uyu munsi twizihiza umunsi wahariwe abagore Umuseke wabateguriye amafoto anyuranye yabo mu buzima, mu bikorwa bitandukanye. Bacunga umutekano, batwara abantu, bahinga, borora, bigisha, bakora isuku, bavura, bubaka… hejuru y’ibi barenzaho gutanga ubuzima no kurerera igihugu.

Aha ni ku kigo nderabuzima cya Rubungo kuri uyu wa kabiri tariki 07/03/2017. Umubyeyi yigomwe umubyizi azana umwana kwa muganga yakirwa n'umuganga w'umugore. Aha arafata umwana amaraso ngo bamusuzume
Aha ni ku kigo nderabuzima cya Rubungo kuri uyu wa kabiri tariki 07/03/2017. Umubyeyi yigomwe umubyizi azana umwana kwa muganga yakirwa n’umuganga w’umugore. Aha arafata umwana amaraso ngo bamusuzume
Ari gupima 'site' ya hamwe muhari kubakwa umuhanda muri Gasabo
Soso, ari gupima ‘site’ ya hamwe muhari kubakwa umuhanda muri Gasabo
Hambere iyi mirimo yitwaga iy'abagabo gusa
Hambere iyi mirimo yitwaga iy’abagabo gusa
Ubu n'abagore bafite uruhare mu kubaka ibikorwa remezo
Ubu n’abagore bafite uruhare mu kubaka ibikorwa remezo
Umusaruro bategerezwaho ni kimwe n'uw'abagabo baba bitezweho
Umusaruro bategerezwaho ni kimwe n’uw’abagabo baba bitezweho. Solange Mutesi afite Auto Ecole i Kigali
Bashakira imibereho ababo bamwe bagera n'aho gukora imirimo itemewe n'amategeko nk'uyu wo gucuruza ku gataro
Bashakira imibereho ababo bamwe bagera n’aho gukora imirimo itemewe n’amategeko nk’uyu wo gucuruza ku gataro
Ubucuruzi ntibukiriubw'abagabo gusa
Ubucuruzi ntibukiriubw’abagabo gusa, Agnes Mukabarisa acuruza imyenda muri gare yo mu mujyi rwagati i Kigali
Imirimo isaba ubwenge n'ubwitonzi abagore ubu bagaragaza ubushobozi
Imirimo isaba ubwenge n’ubwitonzi abagore ubu bagaragaza ubushobozi, Fabiola akora muri Tecno
Jeanne Kayirangwa atwara taxi voiture mu mujyi wa Kigali
Jeanne Kayirangwa atwara taxi voiture mu mujyi wa Kigali. Photo/Joselyne Uwase/UM– USEKE
Denise Mukarutete ni rwiyemezamirimo ufite uruganda i Mageragere (EcoPlastic) rukusanya amashashi rukayabyazamo ibintu bitangiza ibidukikije
Denise Mukarutete ni rwiyemezamirimo ufite uruganda i Mageragere (EcoPlastic) rukusanya amashashi rukayabyazamo ibintu bitangiza ibidukikije
U Rwanda rutuwe ahanini n'urubyiruko, benshi muri bo ni abagore n'abakobwa. "Ntiwakenera gutera imbere ngo usige inyuma benshi" - Kagame
U Rwanda rutuwe ahanini n’urubyiruko, benshi muri bo ni abagore n’abakobwa. “Ntiwakenera gutera imbere ngo usige inyuma benshi” – Kagame. Uyu ni Michaelle mu kazi.
Arashakira ubuzima abe mu bucuruzi bw'ibinyamafufu n'ibinyamisogwe
Arashakira ubuzima abe mu bucuruzi bw’ibinyamafufu n’ibinyamisogwe mu isoko rya Nyamirambo
Aba bagore bo mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera/Gasabo baramukiye kumushike ngo bacyure umubyizi
Aba bagore bo mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera/Gasabo baramukiye kumushike ngo bacyure umubyizi
Ubwitange n'imvune bavana aha ntibigira ikiguzi mu mafaranga tujya kugura ibyo bejeje
Ubwitange n’imvune bavana aha ntibigira ikiguzi mu mafaranga tujya kugura ibyo bejeje
Abasigaye mu rugo barahihibikana ngo abagiye bagire icyo basanga kibaramira
Abasigaye mu rugo, Maman Kadinga na Maman Jean Marie barahihibikana ngo abagiye bagire icyo basanga kibaramira
Mwarimu mubyeyi akazi ke ni ntagereranywa
Mwarimu mubyeyi akazi ke ni ntagereranywa. Joselyne mu kazi ko kurerera igihugu
Tukiri bato, atubaza ibyo azi ngo arebe ko twakiriye ubumenyi aduha, tugashyashyanira kumusubiza ngo tumwereke ibyo twamenye
Tukiri bato, atubaza ibyo azi ngo arebe ko twakiriye ubumenyi aduha, tugashyashyanira kumusubiza ngo tumwereke ibyo twamenye
Muri iki gihe hari impinduka ziri kugaragara, umukobwa n'umuhungu bahawe amahirwe angana umusaruro wabo ntuzamo ikinyuranyo kinini. Aba ni abana bo ku ishuri ribanza bitegura kujya muri ka sport
Muri iki gihe hari impinduka ziri kugaragara, umukobwa n’umuhungu bahawe amahirwe angana umusaruro wabo ntuzamo ikinyuranyo kinini. Aba ni abana bo ku ishuri ribanza bitegura kujya muri ka sport
Mwarimu arabatoza n'igororangingo
Mwarimu arabatoza n’igororangingo
Icyo akoze barakurikira. Niho ubumenyi buva, ngo "Kwiga ni ukwigaana"
Icyo akoze barakurikira. Niho ubumenyi buva, ngo “Kwiga ni ukwigaana”
Mu yisumbuye habaho kuganira kurusha mu abanza
Mu yisumbuye habaho kuganira kurusha mu abanza
Ariko mwarimu akomeza kuba mwarimu akanaba umubyeyi. Uyu arakora akazi ke abwira abanyeshuri ibyo bakwiye kumenya n'itandukaniro rya bimwe n'ibindi
Ariko mwarimu akomeza kuba mwarimu akanaba umubyeyi. Uyu arakora akazi ke abwira abanyeshuri ibyo bakwiye kumenya n’itandukaniro rya bimwe n’ibindi
Abagore bafite uruhare runini mu gutuma Kigali ari umujyi w'isuku benshi bashima
Abagore bafite uruhare runini mu gutuma Kigali ari umujyi w’isuku benshi bashima
Bafite kandi uruhare mu mutekano
Bafite kandi uruhare mu mutekano
Bakora kandi imirimo inyuranye wasangaga yiharirwa cyane n'abagabo
Bakora kandi imirimo inyuranye wasangaga yiharirwa cyane n’abagabo
Imbaraga zabo zishingiye ku mirimo ibiri ubu, bashaka ubuzima batanga n'uburere icya rimwe
Imbaraga zabo zishingiye ku mirimo ibiri ubu, bashaka ubuzima batanga n’uburere icya rimwe
Abakobwa bato nabo ni intwari mu kwita kuri barumuna babo
Abakobwa bato nabo ni intwari mu kwita kuri barumuna babo
Arakora ibishoboka ngo tunyure ahasa neza
Arakora ibishoboka ngo tunyure ahasa neza
Ariko ubu n'abagore n'abakobwa batangiye kubizamo cyane. Uyu ni Valentine ukorera iyi mirimo Nyabugogo muri Gare
Ariko ubu n’abagore n’abakobwa batangiye kubizamo cyane. Uyu ni Valentine ukorera iyi mirimo Nyabugogo muri Gare
Imirimo ya tekiniki ya za telephone, Mudasobwa n'ibindi bikoresho bya 'electronic' bikiza abagabo barabyihariye
Imirimo ya tekiniki ya za telephone, Mudasobwa n’ibindi bikoresho bya ‘electronic’ bikiza abagabo barabyihariye

Abagore n’abakobwa UM– USEKE ubifurije umunsi mwiza aho muri hose


Photos © Evode MUGUNGA & Innocent ISHIMWE

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abagore nibarusheho kubaha abagabo babo babagize abagore babakuye mu bukobwa, ariko n’abagabo nibarusheho gukunda abagore babo basize byose ngo buzuzanye bakore umuryango. Abakobwa bose nibahabwe uburenganzira bungana n’ubw’abahungu, kandi bareke kwisuzugura kuko bashoboye byinshi. Ikirua byose nibiheshe agaciro bareke kwiyandarika. Umunsi mwiza ku babyeyi bose bita ku nshingano zabo zo kubungabunga ubuzima bw’abo bibarutse. Hahirwa umugore wubaha umugabo bashakanye, azarama umugabo ukunda kandi agaha agaciro umugore wamubyariye ibibondo.

  • Umuseke ndabashimiye cyane kuri iyi nyandiko iteye ubwuzu.Umunsi mwiza Bagore namwe Bari b’u Rwanda

  • Umuseke, you guys are just WOW!

  • Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore, abanyarwanda twese twishimiye intambwe igaragara abagore bamaze gutera muri iki gihugu by’umwihariko no ku isi muri rusange, ibyo byose ntibyashoboka ariko abagabo batabigizemo uruhare.

    Ni byiza rero ko buri mugore wese yumva ko umugabo ari mugenzi we Imana yamuhaye ngo babane mu mahoro, mu bwumvikane, mu bwuzuzanye no mu bwubahane. Ijambo “uburinganire” ryashyizwe mu mategeko agenga umuryango, na “Politiki y’uburinganire” yumvikana muri Politiki rusange y’igihugu, ntibikatubere inzitizi cyangwa intambamyi mu mibanire n’imibereho mu rugo no mu muryango, ahubwo bitubere urwibutso rw’ubufatanye n’ubwuzuzanye bigomba kuranga abashinze urugo n’abagize umuryango, bitubere kandi umutangirizwa wo kudatatira igihango twagiranye nk’umugabo n’umugore igihe Imana yaduhuzaga.

    Umunsi mwiza ku bari n’abategarugori bose.

  • inkuru yawe iteye ubwuzu, irashimishije ariko umutwe wayihaye ngo “Ba maama, bashiki bacu, abagore bacu…bashoboye byose, nibo Mana” wakabije kuko rwose sibo Mana.

Comments are closed.

en_USEnglish