Digiqole ad

Yatangiye abafashiriza ku muhanda ubu yubatse aho arerera abana 23 yakuye ku muhanda

 Yatangiye abafashiriza ku muhanda ubu yubatse aho arerera abana 23 yakuye ku muhanda

*Na we yasogongeye ku buzima bwo ku muhanda…Ngo ubuzima bwe yabweguriye gufasha,
*Bamwita ‘Daddy’…Bamwe biga imyuga, hari 2 bagiye kurangiza Secondaire,
*Bamwe mu bo yareze ubu bafite akazi baritunze…

Ruzindana Egide washinze umuryango ‘Love for Hope’ ufasha abana kuva mu buzima bwo ku muhanda n’abakomoka mu miryango itifashije, yatangiye ibi bikorwa bye afashiriza abana aho babaga ku muhanda, ubu yubatse mu Bugesera ahantu hagutse ho kurerera aba bana 23. Bamwe mu bana yareze bavuyemo abantu bakomeye kuko hari abarangije amasomo y’imyuga ubu bafite akazi kabatunze.

Babana nk'abavandimwe ariko we bamwita papa
Babana nk’abavandimwe ariko we bamwita papa

Uyu musore ukunda gusenga avuga ko iki gikorwa cyaturutse mu muhamagaro w’Imana yamusabye kwita ku bana baba mu buzima bwo ku muhanda dore ko na we yiyemerera ko yasogongeye kuri ubu buzima akumva uko busharira.

Ruzindana wavukiye muri Tanzania agira ati “ Hari igihe nigeze kugera hagati ndeka ishuri ndi umwana muto numva ko ngiye gukora ubucuruzi biranga nsa nk’aho ngiye kuba mayibobo ku muhanda, njya mu mujyi wa Mwanza marayo amezi atatu mu rugo batazi aho ndi.”

Uyu musore waje kumenya Imana, avuga ko akenshi abana bishora mu bibazo bitabaturutseho. Ati “ Akenshi abana bajya mu bibazo bibeshya cyangwa babeshywa n’abandi, bakajya mu bintu bazi ko ari byiza ariko kubera badafite ubwitonzi n’ubushishozi ugasanga biteje ikibazo.”

Ibigeragezo yahuriye na byo muri ubu buzima yamazemo igihe gito avuga ko ari byo bwatumye asubiza amaso inyuma akumva ko hari icyo yakorera abana yakundaga kubona ku muhanda mu gihe yabaga avuye ku kazi yari yabonye mu mujyi wa Kigali.

Muri 2008 ni bwo yatangiye gufasha aba bana yakundaga gusanga ku muhanda w’ahazwi nko kuri Merdien (mu mujyi wa Kigali) bakamubwira ko batunzwe no gusabiriza.

Ati “ Numvaga umutima wanjye ubakunze, numva Imana impamagaye kugira ngo dufatanye tube abavugabutumwa, ndabasanga tukajya duhura buri wa Gatandatu nkabaganiriza ijambo ry’Imana.”

Yahise atekereza icyo yabakorera cyabafasha guhinduka, atangira abahuriza hamwe bagakina umupira w’amaguru bashinga ikipe. Ati “ Icyo naje kuvumbura ni uko gufasha abantu bidasaba amafaranga menshi ahubwo ni umutima witanga.”

Uko bakomeje gukina byatumye ikipe yabo imenyekana mu gace bakiniragamo ndetse n’abana baba mu miryango yabo batangira kubiyungaho biza gutuma atangira kubona abaterankunga bamufashije kwita kuri aba bana.

Aba bana bari bamaze gucengerwa n’ububi bw’ubuzima bwo ku muhanda baje kumwisabira ko yabashakira aho bajya bitunganyiriza mbere na nyuma yo gukina.

Ruzindana uvuga ko yari afite ubushobozi bucye, avuga ko yikoze mu mufuka agakodeshereza inzu aba bana. Ati “ Navuganye n’abayobozi bo mu mudugudu n’akagari baranyemerera ko bariya bana bajya baguma hariya nkabarindira umutekano kugira ngo badateza ikibazo muri quartier.”

Abashakaga kwiga yahise ajya kubashakira ishuri, abandi abajyana mu mashuri y’imyuga, abandi akabafasha kwagura impano zibarimo nko kuririmba, gushushanya, gukina amakinamico no kumurika imideli.

Ati “ Bamwe bize imyuga bararangije barigendera bari gukora akazi, abandi babiri bari muwa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.”

Avuga ko abana basaga 20 barangije ndetse ko babayeho neza. Ati “ Hari igihe baza hano bakaganiriza abandi kuko na byo turabibaganiriza ko narangiza kwiga akagira icyo yigezaho, yibuke ko hari bagenzi be yasize inyuma.”

 

Yatangiriye mu bukode buciriritse ubu afite ubutaka bwa Hegitali 5 burimo inzu nziza

Ruzindana uvuga ko yaje guhagarika akazi (yari afite icyo gihe) yakoraga kubera inshingano zo kwita kuri aba bana, akaza gukomeza gushaka abaterankunga, mu mwaka wa 2012, we n’abana yita abe bakaza kwimukira mu nzu yagutse (nayo yarayikodeshaga).

Ati “ Narababwiye nti iki ntabwo ari ikigo cyo kurera abana b’imfubyi, si ikigo cyo gukura abana ku muhanda, ndashaka ko mumbona nk’umubyeyi cyangwa nka mukuru wanyu. Ndababwira nti nta n’umukozi ubatekera tuzashaka, tuzajya tubyikorera.”

Avuga ko abantu bari bamaze kubona ko iki gikorwa cye kiri kugira akamaro bamwemereye kumugurira ubutaka yazakoreramo iki gikorwa.

Mu mudugudu wa Kingabo, mu kagari ka Cyugaro,  mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera aho yaguze ubutaka bwa hegitale eshanu ubu hubatsemo inzu nziza yatujemo aba bana.

Mu rugo, Umuseke wasanze aba bana baba bari mu mirimo yo mu rugo, abandi bagiye kwiga. Avuga ko hari abana babiri bari gusoza amashuri yisumbuye.

Mu rugo, abana bamufata nk'umubyeyi wabo
Mu rugo, abana bamufata nk’umubyeyi wabo

Bamwita umubyeyi…

Mu rugo aho Ruzindana abana n’aba bana 23, usanga basabana nk’umubyeyi n’abana be. Aba bamaze kuvamo abasore bavuga ko Ruzindana yababereye umubyeyi nyamubyeyi.

Nshimiyimana Valens watangiranye na ‘Love for Hope’ afite imyaka 14 agira ati “ Twabaga ku muhanda duhura na Daddy (papa) akaza akatubwira ngo tujye dukunda Imana, akatugurira nk’amandazi n’utundi tuntu.”

Uyu musore uvuga ko icyo batojwe cya mbere ari ugukunda Imana, avuga ko yasoje amasomo ye mu by’ubugeni ndetse ko yiteguye kububyaza umusaruro.

Mugenzi we Mucyo Amani nawe watangiranye n’uyu muryango afite imyaka 9, avuga ko gutozwa kugendera mu murongo uboneye ntako bisa. Ati “ Iyo ufite umubyeyi mwiza nka Daddy (Ruzindana) n’umwana aramukurikiza kuko papa wacu Egide yakuze ari umukristu kugeza n’ubu.”

Mucyo umaze kugira imyaka 16 yakurikije uwo yita se (Ruzindana), ubu ni umuvugabutumwa akaba n’umutoza w’ababyinnyi b’imbyino za Drama.

Ruzindana Egide avuga ko ubu butaka bunini yaguze yifuza kuzabukoramo ibikorwa byo guhindura ubuzima bw’aba babayeho nabi. Akaba ateganya kubaka ikigo kigisha imyuga, n’ivuriro ry’abana babaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Ruzindana na we ngo yigeze gusogongera ku bubi bw'ubuzima bwo ku muhanda none ubuzima bwe yabweguriye kwita ku bana bo ku muhanda
Ruzindana na we ngo yigeze gusogongera ku bubi bw’ubuzima bwo ku muhanda none ubuzima bwe yabweguriye kwita ku bana bo ku muhanda
Nshimiyimana Valens avuga ko ubuzima bwo ku muhanda bwamushizemo ahubwo ko agiye kubyaza umusaruro ibyo yize abifashijwemo na Love for Hope
Nshimiyimana ubuzima bwo ku muhanda bwamushizemo agiye kubyaza umusaruro ibyo yize abifashijwemo na Love for Hope
Nshimiyimana yavuye mu buzima bwo mu muhanda yavuyemo umunyabugeni wabyigiye
Nshimiyimana yavuye mu buzima bwo mu muhanda ubu ni umunyabugeni wabyigiye
Mucyo wahoze anywa ibiyobyabwenge ubu ni umuvugabutumwa ukomeye kubera Ruzindana wamubereye urugero
Mucyo wahoze anywa ibiyobyabwenge ubu ni umuvugabutumwa ukomeye kubera Ruzindana wamubereye urugero rwiza
Baba mu nzu nziza zuzuye vuba aha
Baba mu nzu nziza zuzuye vuba aha
Aho barara batozwa kugira isuku
Aho barara batozwa kugira isuku
Abiga ikigoroba banyuzamo bakaruhuka mu gihe abandi baba bari mu turimo two mu rugo
Abiga ikigoroba banyuzamo bakaruhuka mu gihe abandi baba bari mu turimo two mu rugo
Urugo rwabo rurimo ibikoresho bigezweho
Urugo rwabo rurimo ibikoresho bigezweho
Bafite ibikoresho bibafasha kwidagadura
Bafite ibikoresho bibafasha kwidagadura n’ibyo kubika ibyabo no gukora imirimo inyuranye
Baba mu nzu zigezweho... ni nko mu rugo rusanzwe
Baba mu nzu zigezweho… ni nko mu rugo rusanzwe kandi ruri mu mishinga yo kwaguka
Akimara kugura ubutaka ngo yahise abuhingamo ibigori kugira ngo abana be bazabone icyo barya
Akimara kugura ubutaka ngo yahise abuhingamo ibigori kugira ngo abana be bazabone icyo barya
Baba bari mu turimo dutandukanye two mu rugo
Baba bari mu turimo dutandukanye two mu rugo.

Niba hari umuntu uzi ufite igikorwa cy’ingirakamaro gifitiye akamaro abaturarwanda watwandikira kuri [email protected] na we tukamusura.

Photo ©M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Sha komereza aho kabisa, kandi Imana izabiguhembera.

  • yego shenge imana ikongerere imigisha warakoze kuzirikana abana burwanda ureke abagendera muri v8 banyura kuri ababana bakigendera

  • The real Rwandan values in this young man

  • Ntureba ubundi erega dushyize hamwe twakomera kurusha ibihugu bya USA n’iburayi
    Ngaho ni hagire abakire bamwigana maze urebe

  • Ntureba intumwa y Imana, ureke babandi ntavuze bari kubaka amahoteri aberamo ibidahesha Imana icyubahiro!

    Komeramwene Data umbaye kure !

  • Bravo!
    Impungenge mfite, ubwo si “ikigo cy’imfubyi” yubatse?!
    (Iriya foto yanditseho ngo bafite ibikoresho byo kwidagadura, umenya bibeshye pe!)

    • Niba banibeshye si cyane harimo ingoma kdi ikoreshwa mukwidagadura

  • Muramutanze nyine. Ejo muzumva hariya hantu hafunzwe. Nonese tuvuge ko babayeho nka yesu nintumwa?iriyanzu yanditswe kurinde?

  • Imana ikongerere ubushobozi ubashe gukomeza icyo wiyemeje kdi nukuri ngusabiye iherezo ryiza kuko ibikorwa byawe ni I. ndashyikirwa

  • courage my elder brother!i am very proud of you.may God bless you today , forever and ever.
    IMANA NTIKIRANIRWA NGO YIBAGIRWE IMIRIMO MYIZA ABERA BAYIKORERA.
    KOMEREZA AHO RWOSE,UZAGERA KURE KANDI IMANA IZAGUHA N’IJURU RWOSE

    KEEP IT UP

  • Sinaherutse MIGEPROFE ivuga ko imfubyi zose zijyanwa mu miryango? Iriya ni nka orphelinat.

    • Ngagi wambwira ni ba Minisitiri bangahe bafashe abana bakabarerera iwabo babakuye muri Orphelinat??? Wambwira niba uriya uyoboye MIGEPROF haba hari n’umwana n’umwe afite arerera iwe mu rugo rwe yakuye muri orphelinat???

      Nimusigeho guhenda abantu ubwenge. Niba Orphelinats zirera abana neza kandi zikabaha n’ubushobozi bwo kuzibeshaho bamaze gukuru kuki mwazifunga??? Ndetse hari na za orphelinats zirusha imiryango (ingo) imwe kurera abana neza cyane.

      Ko njya mbona hari abana bamwe barerwa n’ababyeyi babo, ariko wababona uko bitwara ukagira ngo ni abanyamusozi?? ugasanga nta burere nta kinyabupfura na mba bagira??? ugasanga barutwa kure na bamwe bibera mu muhanda ariko batanywa ibiyobyabwenge!!!!

      Uburere bwose buterwa n’ukurera uwo ariwe. Ushobora kurererwa muri Orphelinat urerwa n’umusamaritani mwiza nawe ukagira uburere bwiza, kimwe n’uko warererwa mu muryango (mu rugo)ariko ukurera akaba adashobotse, bityo nawe ukavamo umuntu udashobotse.

      • kamari, mbariza Ngagi niba yaba yarigeze yumva nibura narimwe umuntu umuha ubuhamya bwa benshi mubana bajyanwe uko babayeho? icecekere ntukavuge ibyo utazi sha.

  • Ariko iyo mugaya umuntu wakoze igikorwa cy’ indashyikirwa nk’ iki muransetsa, ub se ko muvuga ngo abana barererwe mu miryango, ababivuga bamaze kuvana bangahe ku mihanda ngo batange urugero? Bravo rata, iyaba ibigo nk’ ibi byabonekaga ku bwinshi za mayibobo na malnutrition yuzuye igihugu yacika!!!

  • Imana izaguhemba

  • nibyiza ariko kwadakora amafranga ayakurahe?? wasanga asabisha abo bana akabariraho ngwarimo gufasha!!!!!

    • @ineza brine we, niba uwo mugiraneza asaba inkunga ku bandi bagiraneza yo kurera abo bana kandi abo bana bakaba koko iyo nkunga ibageraho bakaba barezwe neza (barya,biga, bavuzwa kandi basenga Imana) ikibazo kiri hehe?? Ko mbona se n’ibihugu ubwabyo bisaba inkunga z’amahanga zikabifasha mu bikorwa bimwe nko kubaka amashuri n’amavuriro, ikibazo cyaba kiri he umuntu ku giti cye nawe ahawe inkunga yo kubaka inzu irererwamo abana b’u Rwanda. N’ubwo yaba nawe abyungukiramo se ikibazo kirihe?? Uragira ngo se abeho nabi??

      Niba muvuga ko yaba asabisha abo bana inkunga akabariraho ,ko mutavuga se ko n’igihugu gishobora gusabisha inkunga abaturage bacyo kikaba cyabariraho??? Tujye dushyira mu gaciro tureke kunenga no kugaya abantu bafite urukundo rwa kimuntu muri bo kandi bakarwerekana.

  • nyabuneka mujye mwihangana muduhe buri episode

  • kugihe kuko ningenzii bituma tuba update kd amatsiko agashira

  • Imana iguhe umugisha rwose ntiwite kumagambo yabantu ahubwo ukore ukorera ijuru kk Imana izaguhembera imirimo wakoze. Ikindi uhaye abantu icyo tuzajya tukwibukiraho kiza.

  • Uwiteka azakwihere ijuru rwose ,nicyombonye nagusabira.mana wee abantu nkawe nibo isi yabuze .Naho abandi NGO ntaho mayibobo zitaba NGO no mibihugu bikomeye zirahari.gusa birandenze biranshimishije .komera wowe n’abana bawe n’abandi barebereho rwose.

  • IMANA IGUHE UMUGISHA MUVANDI URI INTWALI

Comments are closed.

en_USEnglish