Digiqole ad

Kinyinya – Abagore batwaraga ibishigwe ku mutwe, ubu babitwaza imodoka 4

 Kinyinya – Abagore batwaraga ibishigwe ku mutwe, ubu babitwaza imodoka 4

*Buri munyamuryango yabashije kwiyubakira inzu
*Bahoze ari Cooperative none ni kompanyi

Isuku Kinyinya Ltd, ni kompanyi y’abagore yatangiye gutwara ibishingwe babyikorera ku mutwe mu 2009, ubu bafite imodoka enye, babikora nk’umwuga, kandi bimaze gukomera n’abagabo barabisunze binjira mu ishyirahamwe.

Liberte Mukeshimana uyobora ISUKU Kinyinya Ltd avuga aho bavuye n'abo bari kugana
Liberte Mukeshimana uyobora ISUKU Kinyinya Ltd avuga aho bavuye n’abo bari kugana

Batangiye ari abagore 18 bishyize hamwe ngo bajye batwara ibishingwe mu mudugudu witwa ‘Vision 2020’ ‘w’abakire’ uri mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya. Bakabitwara ku mutwe bakabirunda ahantu.

Iterambere ryabo rya mbere ryabagejeje ku ngorofani, bagura ingorofani nke bakabitundaho, mu 2010 basabwe n’Akarere ko bagomba gushyira imyanda mu kimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali cya Nyanza ya Kicukiro. Aha ntibyashoboka kuko batari gusunika ingorofani kuva Gacuriro kugera i Nyanza.

Liberte Mukeshimana uyobora ISUKU Kinyinya Company Ltd ati “Twatangiye dutwara ibishingwe mu ngo 60 buri rugo ruduha ibihumbi bibiri ku kwezi. Tubonye bidashoboka kujyana imyanda i Nyanza mu ngorofani tugira igitekerezo cyo gukodesha imodoka.”

Imodoka ngo bayishyuraga 450 000Frw ku kwezi igatwara imyanda i Nyanza, ubwo kandi ngo niko ingo zikenera ko bazitwarira imyanda ziyongeraga.

Arakomeza ati “iyo twabaga twishyuye nyiri imodoka n’ibindi bikenerwa buri munyamuryango yahembwaga ibihumbi cumi na bibiri (12 000Frw) ariko tukagumana ikizere ko tuzatera imbere dukurikije aho twahereye.”

Perezida Paul Kagame ngo yaje kubemerera imodoka amenye iby’imikorere yabo, ndetse imodoka y’ikamyo yabugenewe ibageraho mu 2011.

Mukeshimana ati “iyi modoka yatumye tuzamuka dutwara imyanda ahantu hatandukanye umunyamuryango wacu atangira guhembwa ibihumbi makumyabiri (20 000) twanizigamiye. Abantu bishyurira abana amashuri abandi bariyubakira gutyo..”  

Mu 2012 Umujyi wa Kigali wategetse ko abakora iyi business bagomba kuba bafite imodoka nibura eshatu z’amakamyo yabugenewe,  maze baratinyuka bagana banki baka inguzanyo bagira izi modoka.

Business yabo ngo ntiyahungabanye ahubwo yarakomeye, ubu irimo abakozi 68 ndetse n’abagabo barabisunze ubu bamaze kuba 32 muri bo.

Emerita Mukangoga utwara imyanda muri iyi kompanyi akaba n’umunyamigabane ngo yishyize hamwe na bagenzi be ntacyo arageraho ariko ubu yubatse inzu mu gihe mbere yacumbikaga.

Mukangoga avuga ko uyu murimo awukora yishimye kuko umubeshejeho
Mukangoga avuga ko uyu murimo awukora yishimye kuko umubeshejeho

Ati “n’imigabane shingiro yanjye ubu ifite nk’agaciro k’ibihumbi magana atandatu. Burya umurimo wose ukora uwukunze uguteza imbere kuko twatangiye baduseka ngo twikorera ibishingwe none ubu rwose tumeze neza ntacyo twufuza ngo tukibure.”

Abagize iyi kompanyi n’abakozi bayo ngo bivanye mu bukene kubera kwishyira hamwe bagakora umurimo abandi basuzuguraga. Bashima kandi inkunga bahawe na Perezida Paul Kagame yabafatiye runini mu kuzamuka n’ubu bakomeje…

Mu kavura kandi mu bukonje, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mukangango yegeranya imyanda imodoka iza gutwarwa n'imodoka
Mu kavura kandi mu bukonje, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Mukangango yegeranya imyanda imodoka iza gutwarwa n’imodoka
Uyu ni umurimo avuga ko ubu umubeshejeho kandi neza
Uyu ni umurimo avuga ko ubu umubeshejeho kandi neza
Mbere bakoraga bigoranye ariko ubu ni ukwegeranya imyanda gusa imodoka ikaza igapakira
Mbere bakoraga bigoranye ariko ubu ni ukwegeranya imyanda gusa imodoka ikaza igapakira
Batangiye ari abagore gusa none ubu n'abagabo babiyunze abandi babaha akazi
Batangiye ari abagore gusa none ubu n’abagabo babiyunze abandi babaha akazi
Jacqueline Umupfasoni we ashinzwe kwegeranya amafaranga mu ngo batwarira imyanda, aha yari ari mukazi Gacuriro mu gitondo kuri uyu wa mbere
Jacqueline Umupfasoni we ashinzwe kwegeranya amafaranga mu ngo batwarira imyanda, aha yari ari mukazi Gacuriro mu gitondo kuri uyu wa mbere
Bafite imodoka zabugenewe enye zikorera ahatandukanye, iyi ni imwe muri zo
Bafite imodoka zabugenewe enye zikorera ahatandukanye, iyi ni imwe muri zo

Photos © J.Uwanyirigira/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • umurimo ni utunze nyirawo nibakomerezaho bazagera kuri byinshi.bibere isomo abirirwa biyicariye ngo barashaka akazi ko mubiro gusa

  • JACQUELINE MUPFASONI UWO MUREBA NYENE, YIZE MULI UNR, kandi akora nedza.; n’ukuli.

Comments are closed.

en_USEnglish