Perezida Paul Kagame atangiza igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ijambo ryumvikanamo intego z’igihugu, inzira kirimo ndetse atangaza ko u Rwanda ubu ari igihugu cy’abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga babyifuza. Avuga ko abahigwaga muri Jenoside batazongera guhigwa ukundi, kandi n’abatarahigwaga nabo batazigera bahigwa mu gihe kizaza. Ati “buri munyarwanda wese iki […]Irambuye
Uwateje imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda agafasha abanyarwanda kuwugira umwuga, Jonathan ‘Jock’ Boyer yari amaze imyaka 10 aba mu Rwanda none yasubiye iwabo muri USA. Ngo ntabwo azibagirwa umwaka wa 2014 kuko nibwo yageze kuri zimwe mu nzozi ze. Kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2017 nibwo umunya-Amerika Jonathan Jock Boyer […]Irambuye
*Imyumvire y’abanyarwanda ku batabona iracyari mibi * Kamarampaka utabo ubu yize guhinga imboga nava mu kigo azajya agurisha izo yejeje *Bafasha abahumye ari bakuru bakongera gusubira mu mirimo yabo *Bakira abatabona ku buntu bakiga ku buntu Kutabona ni ubumuga butuma ababufite bagorwa cyane no kwisanga mu muryango nyarwanda muri rusange ugifite imyumvire mibi ku bushobozi […]Irambuye
Gisimba Memorial Center ni ikigo cy’impfubyi kizwi cyane mu Rwanda, cyarerewemo abana b’impfubyi barenga 500. Politiki nshya yo kurerera abana mu miryango no gufunga ibigo by’impfubyi nacyo cyarayikurikije gusa iki kigo ntabwo cyahagaritse imirimo yo kwita ku bana nyuma y’amasomo, mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko. Iki kigo cyabaye ingirakamaro cyane ku gihugu, ubuhamya bw’abakirerewemo […]Irambuye
*Bavuga ko bafite ikibazo cy’amikoro ngo babe bakwagura ibikorwa byabo, *Bakora inigi zisa neza bakoresheje za calendari zishaje n’ibikapo mu mikindo. *Byabarinze kwirirwa bicaye no gusabiriza ngo ni uko bamugaye. Hirya no hino mu mujyi wa Kigali cyane cyane ku mihanda no muri za gare aho abagenzi bategera imodoka hakunze kugaragara abantu bafite ubumuga n’abazima […]Irambuye
*Umunsi w’abagore ngo ni uw’umuryango kw’ishima ngi si uwo kugirango abagore bakubite abagabo. Mu karere ka Kicukiro Umunsi w’Umugore wizihirijwe mu Murenge wa Gikondo, abagore bo mu mirenge itatu bishoboye basangije bagenzi babo batishoboye ku byo bagezeho, baremera abatishoboye bakora ubucuruzi buciriritse ngo bongere igishoro abandi baboroza inka abandi bafashwa kubona matelas zo kuryamira. Kuri […]Irambuye
Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Cyumba batangaza ko bageze ku rwego rw’iterambere, ngo bahagurukiye ubusinzi, basigaye ari intangarugero mu kubaka umuryango, bemeza ko bari gufashanya n’abagabo babo. Abagore bo mu kagari ka Nyaruka, mu mudugudu wa Burindi, nk’uko umuhuzabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Abagore mu murenge wa Cyumba Uwizeyimana Clementine abitangaza, ngo abagore baho baratinyutse. […]Irambuye
Ni igikorwa cyashimwe cyane n’abo basuye barwariye mu bitaro by’abagore byo ku Muhima mu mujyi wa Kigali. Abakobwa 14 (uvanyemo umwe ubu urwaye) bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017 bazaniye ubufasha bunyuranye abarwariye hano, ngo banifatanye kwizihiza umunsi w’abagore. Aba bakobwa bazanye ibikoresho binyuranye birimo imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi. Bagendaga basura abari mu byumba […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Shyira mu karere ka Nyabihu yatanze ubutumwa bwo gukebura abana b’abakobwa kwirinda ababashuka, anasaba abagore kugaruka ku burere bw’abana babo mu miryango. Mme Jeannette Kagame akaba yagabiye inka 52 imiryango yari izikeneye. Uyu […]Irambuye
Hon Mutesi ayobora ihuriro ry’abagore bo mu nteko ishinga amategeko Uyu munsi ngo ni uwo kureba aho bavuye n’aho bageze Uyu kandi ngo ni umunsi w’ibyishimo mu muryango Ngo hari abagore bataye inshingano yo kurera bitwaje iterambere Uyu munsi ni mpuzamahanga wahariwe abagore/abakobwa ku isi. Amateka agaragaza ko bagiye basigazwa inyuma n’abagabo mu iterambere, nubwo […]Irambuye