Digiqole ad

Ingirakamaro: Yashinze ishuri ry’incuke zabyawe n’imfubyi za Jenoside…Ubu n’abandi baraza

 Ingirakamaro: Yashinze ishuri ry’incuke zabyawe n’imfubyi za Jenoside…Ubu n’abandi baraza

*Ati “Ushobora kubabara ariko wagira ikizere mu mutima ukabaho neza”

Albert Musabyimana ukunze kumvikana mu magambo y’ihumure, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yakuze arera barumuna be yari amaze gusigirwa n’ababyeyi be. Nyuma yashinze ishuri ryigisha abana b’incuke bavutse ku babyeyi basizwe ari imfubyi za Jenoside babyaye batewe inda zitateguwe, gusa nyuma yaje kwagura iri shuri ubu rinakira abandi bana baryegereye cyane cyane abava mu miryango itishoboye.

Musabyimana ajya aza kureba abana be, akabaganiriza bakamubwira n'ibyo bifuza
Musabyimana aza kenshi kureba abana yita abe, akabaganiriza bakamubwira n’ibyo bifuza

Musabyimana yarokotse jenoside afite imyaka 16, avuga ko yakuriye mu buzima bukomeye arwana kuri barumuna be babiri basizwe n’ababyeyi be bishwe muri Jenoside.

Yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, ajya kwiga mashuri yisumbuye arihirwa na Leta, nyuma akomereza amashuri ye mu cyahoze ari KIST, aho yarangirije amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Uyu mugabo uvuga ko we na barumuna be bagendaga baba mu miryango, ko mu 2005 aribwo bubakiwe inzu yo kubamo mu mudugudu wa Kinyinya watujwemo abacitse ku icumu batishoboye biganjemo abana b’imfubyi bireraga n’incike za jenoside.

Albert wari umaze gukura kandi ari  muri kaminuza, we na bagenzi be bari bamaze gutuzwa aha basabye ko bakubakirwa inzu mberabyombi kugira ngo bajye babona aho bakirira ababasuye.

Iki kifuzo cyaje kumvikana ndetse gishyirwa no mu bikorwa. Avuga ko icyamushimishije ari uko iyi nzu mberabyombi yaje gutahwa na perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Kubera gukunda kwita ku bana yane abababaye nka we, yatekereje uko yajya ahuriza hamwe abana b’incuke bavutse ku bakobwa b’imfubyi babaga muri uyu mudugudu batewe inda zitateguwe, bakaza kwigira muri iyi nzu mberabyombi bari bamaze kubakirwa.

Avuga ko ababyeyi b’aba bana batari bafite ubushobozi bwo kubajyana mu mashuri kandi we azi ko nta n’undi murage bazaha aba bana babo utari uburezi.

Mu 2012, Musabyimana yaguye ibikorwa bye akajya yigisha abana bose bavuka mu miryango itishoboye, ari na ho havuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Peace and Hope Initiative (Amahoro n’Icyizere) ufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye.

Iri shuri rye ryari rimaze kwagukamo umuryango wa ‘Peace and Hope initiative’ ati “Natangiye mfasha abana b’incuke 48, ubu maze kugeza ku bana 140 biga kuva muri Maternel ya mbere kugeza mu ya gatatu, kandi ubu twatangije n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza.”

 

Nta kindi yakwitura Leta atari ukuifasha kwita ku batishoboye…

Uyu mugabo avuga iki gitekerezo cye cyaturutse ku mibereho mibi yakuriyemo, ariko Leta yamurihiriye amashuri bikamuviramo kwita ku bavandimwe be bityo nawe nta yindi nyiturano yaha Leta uretse kuyifasha kuzamura imibereho y’abana b’u Rwanda bo mu miryango itishoboye.

Agaruka ku mibereho mibi yari yugarije abana bavukaga mu miryango ikennye muri aka gace. Ati “ Narebaga abaturanyi banjye nkabona abana babo batajya ku ishuri, birirwa bavomera abandi, bakora imirimo ivunanye ntekereza ikintu nshobora kwitura leta y’u Rwanda yamfashije kwiga ikampa n’aho kuba nsanga nta kindi nkwiye gukora uretse gutekereza  gufasha abana  kugera kubuzima bwiza.“

Peace and Hope Initiative ngo yawushinze kugira ngo agire umubare w’abana afasha kutaba mu buzima bubi nk’ubwo yanyuzemo. Ngo arifuza ko umwaka utaha uzarangira ishuri rye rifite abana 400.

Ati  “ Turifuza kongera ibyumba by’amashuri bijyanye n’igihe ku buryo umwana azajya yigira hano tukamukurikirana kugera arangije amashuri abanza kuko hari  abo twafashaga kujya kwiga ku bindi bigo twazajya ku musura tugasanga yavuye mu ishuri.”

Musabyimana watangiye yigisha ari wenyine, ubu akoresha abakozi bane bigisha aba bana mu masomo yabo ya buri munsi.

Mary Uwamahoro ufite abana babiri biga muri peace and hope initiative, avuga ko uyu muryango waje ari igisubizo kuko wabarwanyeho nk’abantu batari bafite amikoro ubu abana babo bakaba biga nta nkomyi kandi bakahavoma uburezi bufite ireme.

 

Ubu abana b'incuke barererwa hano bamaze kugera kuri 140
Ubu abana b’incuke barererwa hano bamaze kugera kuri 140


Peace and hope mu bindi bikorwa by’urukundo…

Uyu muryango Peace and Hope Initiative washinzwe ku gitekerezo cya Musabyimana wanubakiye inzu abakecuru b’incike batujwe muri uyu mudugugu. Iyi nzu yubakiye aba bakecuru ibafasha kubona bimwe mu byo bakeneye kuko ari bo bishyurwa amafaranga y’ubukode bwayo.

Peace and Hope Initiative kandi yanegereje abakecuru b’incike amazi kuko batabashaga kujya kuyavoma kure kubera izabukuru.

Mu magambo yuje ihumure ku bantu banyunze mu nzira y’inzitane n’abandi bugarijwe n’imibereho mibi, Musabyimana avuga ko umuntu ashobora kubabara cyane ndetse akaba yanakwiganyira yibaza icyatumye aremwa ariko ko burya isezerano ry’Imana ridahera.

Asaba abemera Imana gusoma umurongo wo muri bibiliya w’Abaromani 5 ndetse ko na we ari ho yakuye izina ry’umuryango we ‘Peace and Hope’.

Ni abana bafite kuva ku myaka itatu kuzamura
Ishuri rye ritanga uburezi n’uburere ku bana b’incuke bakomoka cyane cyane mu miryango ikennye
Baba bakurikiranye amasomo bishimye
Musabyimana yifuza ko aba bana batazanyura mu buzima bubi nk’ubwo yaciyemo
Ubu afite abakozi bane bakurikirana aba bana
Afite abakozi bane b’abakorerabushake bamufasha kwita kuri aba bana
Musabyimana yatangiye kubaka ibindi byumba by'amashuri. ngo arifuza ko umwaka utaha yaba amaze kugira abanyeshuri 400
Musabyimana yatangiye kubaka ibindi byumba by’amashuri. ngo arifuza ko umwaka utaha yaba amaze kugira abanyeshuri 400

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Muraho, njyewe uyu musore Albert Musabyimana sinabona uko muvuga. Ni umugabo mwiza pe! Umu papa mwiza birenze, kandi agira umutima mwiza bidasanzwe ! Albert , courage kandi koko uretse n’abantu n’Imana irabibona izabiguhembera. Congs Albert, uri INTWARI ababyeyi bawe n’abavandimwe aho bari barishimye cyane!

  • Ntureba Gukunda igihugu ahubwo!
    Be Blessed

    • Waou! INDABO NZIZA NTIZISHIRA MU MURIMA. Iyi nkuru ya Albert iranejeje rwose. Uri umugabo udasanzwe. Thanks & May God bless You very much.

  • Oooh ibi nibyo gukunda igihugu kuruta bamwe birirwa babiririmba gusa.Albert courage Imana izaguhembera ibyiza wakoze kandi natwe abantu tugusabiye umugisha wahesheje ishema Ababyeyi bawe nubwo badahari aho bari baranezerewe.

  • komera komera mwana twareranywe , ubutwari bwawe si ubwa none

  • Albert komereza aho uwo mutima wa kimuntu kandi nkwizeje ko aho uvana imana izagukubira inshuro ijana.God bless you.

  • Yes Albert, impano wahawe na Rurema ukomeze uyikoreshe neza mfura y’u Rwanda. Abenshi bakuvuze ibigwi byiza bishimishije gusa nemeranije nabo. Icyo nasaba twese twese abarimwo kwandika zino messages nziza, nuko twatera inkunga Albert finincial kuko arabikeneye maze kandi natwe tukumva ko hari igikorwa dukoreye abana b’u Rwanda.
    Mbaye mbashimiye mwese.
    Komeza icyo gikorwa cyiza Albert.

  • Komeza, Albert. Urimo kubaka igihugu kandi uri urugero rwiza. Urakagira ibyo utanga n’ibyo usigaza.

    Mbega utwana twiza, Deo gratias.

Comments are closed.

en_USEnglish