Digiqole ad

Musanze: Akarere kashimiye Miss Sharifa ku bikorwa ari kuhakorera

 Musanze: Akarere kashimiye Miss Sharifa ku bikorwa ari kuhakorera

Umuhoza Sharifa igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2016, Akarere ka Musanze kamushimiye ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze cyo gukura mu bwigunge abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 80 akababonera ubumenyi bujyanye n’imyuga (kudoda).

Abayobozi b’akarere n’abagore 35 basoje ayo mahugurwa

Ku ikubitiro, ikiciro cya mbere cy’abarangije ayo mahugurwa yari amaze amezi ane (4) bagera kuri 35 bakaba bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba bakwishingira cooperative cyangwa se bakaba banazisabisha akazi.

Abinyujije mu cyo yise ‘Muhoza Foundation’, abo bagore bose bakaba barashinze cooperative yitwa ‘My Value, My vision’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, yasabye Umuhoza Sharifa gukomeza icyo gikorwa ndetse amwizeza ubufatanye n’Akarere ka Musanze muri uwo mushinga.

Yavuze ko icyo gikorwa kiri mu bikorwa bituma Akarere karushaho kwesa imihigo kandi kikanafasha urubyiruko gutekereza ku cyatuma rutera imbere kurushaho.

Ku kibazo cyari kimaze kugaragazwa na Sharifa kijyanye n’imbogamizi zo kubura aho yigishiriza abo bantu bose n’ibikoresho bike, ariyo mpamvu yabaciyemo ibice uko ari 80 bose ntibabonere impamyabumenyi kimwe, ubuyobozi bw’akarere bwamwemereye ko bugiye gufatanya nawe gukemura icyo kibazo.

Sharifa yavuze ko nubwo atabaye nyampinga w’u Rwanda ataribyo yari arambirijeho cyane. Icyo yashakaga byari uko yabona aho amenyekanishiriza umushinga yari afite kuva mu buto.

Ubu, arakishakira amafaranga yishyura abarimu bigisha abo bagore akanagura ibikoresho bimwe na bimwe abifashijwemo n’umuryango we, ngo igihe kizagera agere ku nzozi ze.

Biteganyijwe ko ikiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’abagore bagera kuri 45 kizatangira amasomo mu mpera za Gashyantare 2017 kikazayasoza muri Kamena 2017.

Abayobozi b’akarere na Sharifa beretswe ibikorwa abo bagore batangiye kwikorera
Banadoda ibikapu watwaramo ibintu bitandukanye
Aba bagera kuri 35 nibo bahawe impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cy’abarangije amahugurwa
Bamurikiwe bimwe mu bikorwa abo bagore bakoze mu gihe bari bakirangiza guhugurwa mu budozi no mu bugeni
Bafata ibyavuye ku mbaho bakabikoramo imitako
Aba ni abagize ikindi kiciro kigiye gutangira ayo mahugurwa
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yashimye cyane ibikorwa bya Sharifa
Inspector Ntiyamira Viateur niwe wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, na Uwamahirwe Blandine uhagarariye inama nkuru y’abagore mu Karere ka Musanze
Clementine warangije ayo mahugurwa, yashimiye Sharifa avuga ko yamukuye mu menyo y’isi. Ko umuryango wabanje kumwirukana ukimenya ko afite inda. Ariko ubu arumvwa kuko yibeshejeho
Ababyeyi ba Sharifa bamufasha muri ibyo bikorwa mu gihe atarabona abaterankunga
Abana babo bagaburiwe
Bacishijemo bacinya akadiho

Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Good

  • Sha urabikwiye pe usanzwe uri umwana mwiza

  • NUKO WA

  • hazagire umpa telephone zuyumwana mufashe kubona abaterankunga

    • Zibaze Google

      • @ Hadji,
        Nagerage Google kenshyi, ariko ndazibura. Ntaziri kuri Google, nawe geragaza urebe.

    • Ese nkuyu ukora bikagaragara yagiye aba ariwe wibera miss kweri big up mukobwa nubwo ntakuzi ariko ufite ibitecyerezo bizima ndetse nubushacye.

  • Komerezaho MWARI w’i RWANDA, abafite uburyo bwo kubona abaterankunga nibagufashe rwose

  • MTN, Bralirwa, TIGO, AIRTEL, MIGEPROF, RWANDA muri he ko iki gikorwa ari indashyikirwa kigamije gukura umwana w’umukobwa mu bwigunge nyuma y’ibibazo aba yaratewe n’undi badahuje igitsina.

    Hazakurikireho n’ubukangurambaga mu mashuri mwigisha abana b’abakobwa kuvuga hoya igihe cyose hari ubasabye ku gitsina kugira ngo ibyo kubyarira mu rugo bisigare ari umugani.

    Vive #Miss Sharifa ndakwemeye ufite indoto kandi

  • Ubu koko ari uyu mwana ari na wa wundi witukuje umwiza ni uwuhe?

  • bravo mukobwa mwiza, uri serious kuko umushinga wawe warawukomeje na nyum y’irushanwa wawutangarijemo

  • Congs sharif igihugu gikeneye abantu nkawe kandi igihe kizagera inzozi zawe zibe impamo Imana izabigufashamo

  • Nibyo rwose igihugu cyacu gikeneye abakobwa nka Sharifa bafite ibitekerezo bizima kandi byubaka igihugu n’abagituye.

  • Sharifa,uranyemeje genda wamwariwe.
    ariko koko umugiraneza wo kwirembo ry´Urwanda nkuyu yabuze
    koko abamutera ingabo mubitugu?
    Ntabwo ndi umuterankunga wohejuru,ariko aze ashireho inamba za konti
    umuntu yashiraho umusanzuwe,nanje ndimo.

  • Ariko icyo gitekerezo,aze yige uko yakuraho urujijo,kugira umuntu aze amenye
    neza ko ari Sharifa Miss ubwe,noneho ntihazagire abamwiyitira ngo batware
    iby´abandi batakoreye!

Comments are closed.

en_USEnglish