Digiqole ad

Haracyari ibibazo byugarije ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga – Kellya U

 Haracyari ibibazo byugarije ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga – Kellya U

Uwiragiye Kellya avuga ko abafite ubumuga hari serivisi badahabwa kubera umubare munini w’abantu batazi ururimi rw’amarenga

 

Kellya Uwiragiye washinze Umuryango udaharanira inyungu ‘Media for Deaf Rwanda’ wita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga atangaza ko hakiri ibibazo byinshi byugarije abantu bafite ubu bumuga birimo kuba hari abaturage bagifite imyumvire yo kubaheeza bikabagiraho ingaruka mu kubona izindi serivsi z’ibanze mu buzima nk’uburezi, no kudahabwa akazi.

Uwiragiye Kellya avuga ko abafite ubumuga hari serivisi badahabwa kubera umubare munini w'abantu batazi ururimi rw'amarenga
Uwiragiye Kellya avuga ko abafite ubumuga hari serivisi badahabwa kubera umubare munini w’abantu batazi ururimi rw’amarenga

Uyu muryango ‘Media for Deaf Rwanda’ watangijwe na Kellya Uwiragiye muri 2014 wari urangije amasomo muri kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Uwiragiye Kellya washinze uyu muryango avuga ko mu gihe cyo kwandika igitabo  yagerageje kugaragaza uburyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryafasha abantu babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugera ku byifuzo byabo.

Ati “ Nyuma y’ibyo nabonye n’ibyo numvise byankoze ku mutima kuko ntabwo niyumvishaga ko hari abantu bari mu Isi imeze gutyo, ariko narebye nk’umuntu warangije mu itangazamakuru uzi akamaro k’itumanaho, dore ko mu buzima bwa buri munsi itumanaho ari ikintu cy’ingenzi.”

Avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  hari amakuru batabasha kumenya neza nk’atambuka kuri Televiziyo.

Avuga ko no kuri television y’igihugu (RTV) abafite umuga bwo kutumva bamenya amakuru atambuka mu gihe cy’amakuru gusa ariko ibindi biganiro byose birebera amashusho gusa ntibamenye ibivugwa kuko ntawe uba abibagaragariza mu rurimi rw’amarenga nk’uko bikorwa mu makuru.

 

Kuba abantu batazi ururimi rw’amarenga biracyari imbogamizi

Uwirangiye kellya avuga ko abantu benshi batazi ururimi rw’amarenga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutavuga bashyikirana hagati yabo cyangwa n’abandi.

Afatanyije n’inzego zitandukanye za Leta batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Sign Your name compaign’ bwo kwigisha abantu uru rurimi rw’amarenga.

Iki gitekerezo cyatumye uyu munyarwandakazi na bagenzi be bahabwa igikombe na Madamu Jeannette Kagame nk’urubyiruko rwashyizeho igikorwa gifitiye akamaro umuryango nyarwanda.

Mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva babarirwa muri 33 471. Uyu munyarwandakazi wize itangazamakuru avuga ko hari ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abafite ubumuga ntibimenyekane cyangwa bikamenyekana bitinze kuko uwo bagahaye amakuru ataba abasha kumva ururimi rw’amarenga.

Avuga ko n’abakora mu nzego zirenganura abarenganye baba badafite ubumenyi kuri izi ndimi z’amarenga bigatuma batabasha gufasha no kurenganura abafite ubumuga.

Uwiragiye Kellya avuga ko abagore bafite ubumuga bafatwa ku ngufu kuko hari abitwaza ko aba bantu batabasha kugaragaza ibyababayeho bigatuma hari umubare munini w’abakomeje guterwa inda zitateganyijwe.

Avuga ko ibi byo kwigisha ururimi rw’amarenga bizatuma abakora muri serivisi zitandukanye babasha kumva ababagana bafite ubumuga, akavuga ko bizanagabanya ingaruka ziterwa n’iri hohoterwa kuko abarirwanya bazaba bashobora gushyikirana n’ufite ubumuga wabagannye.

 

Ngo biteguye gutora…

Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse gutangaza ko mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, abafite ubumuga bwo kutabona bazajya kwitorera kuko haje ikoranabuhanga ribibafashamo n’uburyo bwa Braille.

Kellya uvuga ko abafite ubumuga bafite uburenganzira kuri gahunda za Leta, avuga ko bari kubashishikariza kuzitabira amatora kandi bagaharanira kuzamura igihugu cyabo.

Ati “ Kuba bafite ikibazo cy’ubumuga mu by’ukuri nikibazo cya Communication gusa, nta kindi kuko mu mutwe harakora neza, nawe ameze nk’undi wese, mu mitekerereze byose bikora neza, ntacyamubuza gukora akazi nk’abandi, ashobora kujya hanze na we agashinga umurimo agakora nk’abandi bantu benshi.”

Kellya avuga ko hakiri ibigo byinshi bisubiza inyuma ufite ubumuga ubagannye ashaka akazi, akavuga ko iyi myumvire na yo ikwiye gucika abantu bakumva ko ufite ubumuga hari byinshi ahoboye.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish