Gusinzira ku manywa cyane cyane mbere yo gusubira ku kazi ka nyuma ya saa sita bifite akamaro iyobikozwe ku gihe bigenewe. Bitewe n’imyaka hari amasaha buri muntu aba asabwa kuryamaho ku manywa yayarenza cyangwa ntayageze akamererwa nabi mu mubiri. Burya ngo gufata akanya ugasinziraho ni umuti ku kazi ka buri wese nyuma ya saa sita. […]Irambuye
Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi Jordin Sparks wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise “One step at time”, ari mu Rwanda aho kuri uyu munsi wa gatatu tariki ya 23 Werurwe hamwe n’ The Starkey Hearing Foundation ukorera muri Amerika watangije igikorwa cyo gutanga utwuma twunganira abantu bafite ibibazo byo kutumva neza tuzajya tubafasha kumva twita HEARING AIDS […]Irambuye
Kuri station ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye, hafungiye abagabo cumi n’umwe bo mu murenge wa Huye Akagari ka Sovu bafatanywe inzoga, ubuyobozi bwa polisi buvugako zitemewe. Izo nzoga zikaba zirimo Nyirantare, Muriture ndetse n’ibikwangari nkuko bazita. Aba bagabo bafite ibikoresho bakoreshaga izo ngoga birimo ibidomoro mirongo itatu, amajerekani makumyabiri n’arindwi ndetse n’ingunguru […]Irambuye
Abagore ntibarumva uburyo bugezweho bwo kuringaniza imbyaro mu Rwanda. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo FHI , USAID na INTRAHEALTH bwagaragaje ko abagore bo mu Rwanda bagifite ikibazo mu gukoresha uburyo bwa kijyambere bwo kuboneza imbyaro nk’ibinini, inshinge, udupira ndetse n’agakingirizo. Abagore benshi bifuza kuringaniza imbyaro basiga umwanya uhagije hagati y’umwana n’undi, ntaburyo bakoresheje bwo kwifata nkuko […]Irambuye
Kamonyi-Ishuri ribanza rya Mukinga riherereye mu karere ka Kamonyi intara y’amajyepfo, ryibasiwe n’ indwara kugeza ubu itaramenyekana ikaba imaze kwivugana abana 2 abandi 22 bakaba bari mu bitaro aho bakomeje gukurikiranwa n’abaganga nk’uko bitangazwa na Dr Ndagijimana Samuel umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru bya Remera Rukoma barwariyemo. Dr Ndagijimana, akaba yatangaje ko ibitaro bikivura abana 13, […]Irambuye
Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza yongera iminsi yo kubaho. Dr Frédéric Saldmann mu gitabo cye yise : « la Vie et le Temps » tugenekereje mu kinyarwanda ubuzima n’igihe. Yagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro eshatu mu cyumweru byongerera imyaka 10 yo kubaho ku bayikoze. Ikindi kandi ngo imibonano mpuzabitsina ikozwe neza ni umuti w’indwara […]Irambuye
Nyaruguru,ubwisungane buzagorana hatagize igikorwa. Nyuma y’aho mu Rwanda hakozwe gahunda yo gushyira abanyarwanda mu byiciro by’imibereho ya bo y’ubuzima binyuze muri gahunda yiswe « ubudehe » ,bamwe mu banyarwanda basanga ngo bishobora kuzabagiraho ingaruka zitari nziza,aho bazajya babarwaho ubushobozi badafite. Ibi byemezwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka […]Irambuye
Mu kagali ka Mpare mu murenge watumba, hatulikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu ijoro ryokuri uyu wa mbere. Iki gisasu cyaturikijwe na Emmanuel RUZINDANA wanasezerewe mugisirikare ahagana mu masayine z’ijoro. Ruzindana yabitewe n’ubusinzi nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa police Theos BADEGE ndetse n’abaturage bamwiboneye. Kikaba ntawe cyahitanye cyangwa ngo kimukomeretse. Ahagana mu masaha ya […]Irambuye
Birashoboka ko abakora umwuga w’uburaya bawureka? Ibi si umugani kuko hari ababigezeho kurikira inkuru. Bamwe mu bahoze bakora umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe abiyemeje guhinduka riherereye mu kagari ka Gitwa umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye , intara y’Amajyepfo baratangaza ko ngo nyuma yo kureka uyu mwuga wabateshaga agaciro ubuzima bwabo bwahindutse cyane […]Irambuye
Ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga b’inzobere baturuka muri afrika y’epfo,ku ncuro ya kabiri,mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK bari mu gikorwa cyo kubaga ibibari. Muri iki kiciro hasuzumwe abarwayi 530,ariko iri tsinda rizabaga abagera kuri 250 mu gihe cy’iminsi 5.abandi bazabagwa mu kindi kiciro. Ubu burwayi bw’ibibari burimo amoko 2,hari ibibari byo ku munwa ndetse […]Irambuye