Digiqole ad

Gerenade yaturitse mu majyepfo

Mu kagali ka Mpare mu murenge watumba, hatulikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu ijoro ryokuri uyu wa mbere. Iki gisasu cyaturikijwe na Emmanuel RUZINDANA wanasezerewe mugisirikare ahagana mu masayine z’ijoro. Ruzindana yabitewe n’ubusinzi nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa police Theos BADEGE ndetse n’abaturage bamwiboneye. Kikaba ntawe cyahitanye cyangwa ngo kimukomeretse.

Ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro, nibwo Ruzindana Emmanuel yagiye gukinguza Uwizeyimana Florance,umukobwa wibana avuga ako yateye inda nyamara we akaba abihakana.Uwizeyimana avuga ko umwana afite atamaubyaranye na Ruzindana nk’uko akomeza kub yitwaza kugira ngo ajye abona uko aza iwe.Uwiimana agira ati: “yankinguje ndanga,numvise akomeje kukubita urugi imigeri, ndasohoko ndataba, nkitabaza ahita ankubita urushyi.”

Abaturage mugutabara, Ruzindana Emmanuel yarwanye nabo ababwira ko aribo bamwangisha Uwimana kandi ko bamwe muri bo bamuca inyuma.Ubwo nibwo yahise asubira iwe n’uburakari bwinshi.Asiga abwiye abaturage bari batabaye ko ashobara kuberaka ko yigeze kuba umusirikare ari nabwo yanababwiraga ko agiye kuzana gerenade akabatera, nk’uko KANYAMASWA Evaliste, umuturage wari watabaye abivuga.

Icyakora mukujya kuzana igisasu yasanze abaturage bagiye,maze ahitamo kugiturikiriza mu gashyamba,ahita anavuza induru ngo asanze abajura bamuteye kumwibira inka.Venancie MUKABUZIMA , umwe mu bamuturage wumvise gerenade iturika agira ati²nagiye kumva numva ikintu kiraturitse hanyuma mpita mbona ibishashi mu kirere. “Umukuru w’umudugudu w’Akarugiranka, avuga ko mu gitondo basanze akajerekane kuzuyemo kanyanga kwa Ruzindana. Iyi kanyanga ngo ikaba ariyo ntandaro yo kuturitsa igisasu, doreko ngo atanaherukaga agatama kuko yari yarigize umurokore.”

Ruzindana Emmanuel, ubu afungiye kuri station ya polisi ya Ngoma mu karere kahuye, aho ategereje kushyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko tubikesha Theos BADEGE umuvugizi wa police y’igihugu. BADEGE yemeza ko kuba hakiriho abantu batunze intwaro mu buryo mutemwe n’amategeko,biterwa n’uko polisi itaragera ku intego zayo. Gusa avuga ko kukangurira abantu ububi bw’ibisasu no kubabwira ko gutunga intwaro ari icyaha hinirwa n’amategeko, ari zimwe mu ngamba zo gukumira gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gukumira ibyaha bizikomokaho. Akomeza agira ati: “gukangurira bafite intwaro kuzitanga no kurangira polisi aho ziherereye ni ubunyangamugayo kuri buri wese,kandi kuba utunze intwaro ukayishyira inzego zibishinzwe kubushake ntibihanirwa n’amategeko.”


1 Comment

  • ni amahire kuba ntawe yahitanye,ariko akurikiranwe asobanure aho yayikuye

Comments are closed.

en_USEnglish