Digiqole ad

Byaba bishoboka kureka uburaya?

Birashoboka ko abakora umwuga w’uburaya bawureka? Ibi si umugani kuko hari ababigezeho kurikira inkuru.

Bamwe mu bahoze bakora umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe abiyemeje guhinduka riherereye mu kagari ka Gitwa umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye , intara y’Amajyepfo baratangaza ko ngo nyuma yo kureka uyu mwuga wabateshaga agaciro ubuzima bwabo bwahindutse cyane kuko ngo bakize igisuzuguriro ndetse ngo ku bw’imirimo y’amaboko bakora bakaba bashobora kwikemurira ibibazo binyuranye byubuzima .

Mahoro Rosine umwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe uri mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko ngo kuba bafite akazi ka buri munsi bakora bibafasha kwibeshaho bityo ngo bakaba babona nta mpamvu yo gusubira mu buraya. Ati: “ubuzima bwarahindutse ntibikiri ibya kera ubu dusigaye dukoresha amaboko yacu”.

Icyakora ngo bikaba bitaroroheye abaje kubashishikariza kureka uwo mwuga barimo Abalegio umwe mu miryango y’abakristu ikorera muri Kiliziya Gaturika hamwe na MEDISAR (Medical Students Association of Rwanda) umuryango ugizwe n’abanyeshuri biga muri kaminza nkuru y’u Rwanda biga iby’ubuvuzi bw’abantu ari nawo wabashakiye abaterankunga ukaba n’amahugurwa mu mirimo bakora nk’uko Umimana Jacqueline uri mu kigero cy’imyaka 35 abivuga. Ati: “Twarabasaranaga cyane kuko twabaga twumva baducura umwuka dore ko nta n’icyo babaga baduha kandi twibereye mu buzima bubi”.

Gusa ngo ibi ntibari kubigeraho iyo ubuyobozi butabigiramo uruhare. Jacqueline ati: “kuba baraduhaye ubuzima gatozi ,bakaduha ibyangomwa nk’ishyirahamwe ryemewe mu murenge byari bihagije. icyari gisigaye ni ugukoresha amaboko yacu”.

Ku ruhande ry’ubuyobozi, ngo usibye kuba ubuzima bwabo bwarahindutse,ngo uguhinduka kw’aba bahoze bakora umwuga w’uburaya byabaye inkunga ikomeye cyane cyane mu bijyanye n’umutekano ndetse ngo bigabanya n’ubuzererezi muri uyu murenge.

Imaculee Ruzibiza,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitwa ari naho iri shyirahamwe riherereye avuga ko ngo kuba baremeye kwibumbira hamwe mu ishyirahamwe rizwi ndetse ryahawe n’ubuzima gatozi byatumye babasha gukumira abandi bashya baza baje muri uwo mwuga kuko ngo mu mikoranire bafitanye bemeye ko bazajya bababereka .

Agira ati: “Iyo hagize abandi baza babagana bahita baduha raporo kuko ntibaza babagana ahubwo bajya aho batari”. Akomeza avuga ko abo basanze batavuka muri ako gace babasubiza iwabo naho abahavuka bakababaza impamvu ibatera kuza kwigurisha maze ngo bakaba ari yo barwanya.

Iri shyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 20 muri bo hakaba harimo ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida .Bakaba baboha ibiseke bakabigurisha ndetse bakanibumbira mu mashyirahamwe y’ubuhinzi mu rwego rwo kwibeshaho badacuruje imibiri yabo.

Solange Umurerwa

umuseke.com

en_USEnglish