Digiqole ad

Ubwisungane buzagorana hatagize igikorwa.

Nyaruguru,ubwisungane buzagorana hatagize igikorwa.

Nyuma y’aho mu Rwanda hakozwe gahunda yo gushyira abanyarwanda mu byiciro by’imibereho ya bo y’ubuzima binyuze muri gahunda yiswe « ubudehe » ,bamwe mu banyarwanda basanga ngo bishobora kuzabagiraho ingaruka zitari nziza,aho bazajya babarwaho ubushobozi badafite.

Ibi byemezwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyaruguru,aho bavuga ko batewe impungenge n’ibyiciro bashyizwemo,ngo kuko basanga ibyo byiciro bitabakwiye.Bakomeza bavuga ko abenshi bibonye mu kiciro cy’abakungu ngo kandi batarigeze basurwa n’abakoraga ibarura ryo gushyira mu byiciro.Bityo basanga rero kuba barashyizwe muri ibyo byiciro bizatuma basabwa ubwisungane mu kwivuza burenze ubushobozi bwabo.

Hatungimana Martin,umwe mubatuye uyu murenge wa Nyagisozi,avuga ko kuba hagiye gutangizwa gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza hagendewe kuri biriya byiciro by’ubudehe,ngo bizatuma we azakwa ubwisungane buri hejuru y’ubushobozi bwe.Yagize ati : « jye n’igihumbi gisanzwe cyangoraga kukibona ,none biriya byiciro byabo bazanye bizankoraho. »Ibi kandi abihuriyeho na bagenzi be bakorera mu isoko rya Birambo riherereye muri uwo murenge wa Nyagisozi,aho bavuga ko biriya byiciro by’imibereho bitagakwiye gukurikizwa,kuko ngo abenshi bisanze mu byiciro biri hejuru y’imibereho yabo isanzwe.Aha bakaba basaba ubuyobozi bwabo ko bwagakwiye kubakorera ubuvugizi hakiri kare ,ntibazakwe ubwisungane mu kwivuza hashingiwe kuri ibi byiciro by’ubudehe.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Nyagisozi bwo,buvuga ko nta mpungenge aba baturage bagakwiye kugira.HABUMUGISHA Jules,ni umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge wa Nyagisozi. Yatangarije Umuseke.com ko bamwe bisanze mu byiciro by’abakungu banze kugaragaza imibereho nyirizina babayeho,ngo kuko batinyaga gusekwa ko bakennye cyane.Nyamara yongeraho ariko ko nta mpungenge,ngo kuko uyu murenge ari uw’ikitegererezo,ukaba ukorerwamo na gahunda ya V.U.P_gahunda yo kuzamura imirenge ikennye kurusha indi_.Atangaza ko hari uburyo bwinshi bwo kuzafasha abaturage kubona ubwo bwisungane mu kwivuza.Icyibanze avuga ni akazi muri iyo gahunda ya V.U.P,nko gukora mu mihanda,gukora amaterasi y’indinganire,..; bizahabwa buri wese uzagaragaza ubushobozi buke bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Twibuke ko iyi gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza hashingiwe ku byiciro by’imibereho y’ubuzima izatangira muri Nyakanga uyu mwaka,aho Abatindi nyakujya leta izabishingira,abakene baka zatanga ibihumbi bitatu(3 000rwf ) na ho abakire bakazatanga ibihumbi birindwi (7 000rwf) kuri buri muntu mu muryango.

BONEZIMANA Emmanuel

Umuseke.com

en_USEnglish