Digiqole ad

Huye -Inzoga zitemewe zafashwe

Kuri station ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye, hafungiye abagabo cumi n’umwe bo mu murenge wa Huye Akagari ka Sovu bafatanywe inzoga, ubuyobozi bwa polisi buvugako zitemewe. Izo nzoga zikaba zirimo Nyirantare, Muriture ndetse n’ibikwangari nkuko bazita.

Aba bagabo bafite ibikoresho bakoreshaga izo ngoga birimo ibidomoro mirongo itatu, amajerekani makumyabiri n’arindwi ndetse n’ingunguru ebyiri, bavugako inzoga bengaga babonaga zemewe n’ubwo ubuyobozi bwo bubihakana, bavuga kandi ko izo nzoga arizo zabonaga abakiriya kuberako zihendutse ugereranyije n’izo amakoperative babwirwa kujyamo acuruza. Ibyo rero bigatuma babonako kumenerwa inzoga hakagerekwaho n’amande bikomeye cyane.

Nzamurambaho Alfred umwe mubafatanye izo nzoga agira ati : « Jye mbona inzoga twakoraga zakwemerwa kuko twazikoraga mu bitoki , Levure ndetse n’amasaka kandi ibyo bikaba aribyo bivamo inzoga n’ubundi.» Nsanzimana Venuste na we uri mu bafatanywe izi nzoga yagize ati : « Izi nzoga twacuruzaga ni zo zigurwa n’abaturage, ubwo rero mbona kuduhagarika bitumye duhomba bitewe nuko banazimennye. »

Umuvugizi wa polisi y’igihugu Superintendent Theos Badege avuga ko bene izi nzoga kuzica ari ngombwa kuko bo bubahiriza itegeko ryabanje kwemezwa n’abaturage mbere y’uko rishyirwa mu bikorwa, yongeyeho ati : « ikindi kandi bene izi nzoga ikigo kigihugu gishinzwe ubuziranenge cyemeje ko zifite ingaruka mbi cyane ku buzima bw’abazinywa. »

Kubera ibyaha biterwa ni nzoga zinkorano zidafite ubuziranenge, gahunda ya leta ivugako abenga inzoga bose bagomba kwibumbira mu ma cooperative, aho bagomba gukora inzoga zifite isuku idacyemangwa kandi zipfundikiye.

Munyampundu Janvier
Umuseke.com

1 Comment

  • uriya mwenge nta kigenda kuko iyo wazisomyeho wibagirwa amazina yawe,ukibagirwa umugore wishakiye n’ibindi bitendo bidasanzwe!!

Comments are closed.

en_USEnglish