Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina yongera uburambe.

Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza yongera iminsi yo kubaho.

Dr Frédéric Saldmann mu gitabo cye yise : « la Vie et le Temps » tugenekereje mu kinyarwanda ubuzima n’igihe. Yagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro eshatu mu cyumweru byongerera imyaka 10 yo kubaho ku bayikoze. Ikindi kandi ngo imibonano mpuzabitsina ikozwe neza ni umuti w’indwara zitandukanye harimo na kanseri yo mu ibere ikunze kwibasira bamwe mu bagore ku isi hamye na kanseri ikunze kwibasira agasabo k’intanga ku bagabo.

Urubuga rwa internet le point.fr dusangaho iyi nkuru rugaragaza ko mu gitabo cye Dr Frédéric mu magambo ye agira ati : « tuzi neza ko imyitozo ngororangingo nta kibazo iteza umutima ‘ahubwo igira uruhare mu kurinda indwara z’umutima. Imibonano mpuzabitsina imeze nka sport kuko isaba imbaraga : guhumekera hejuru, kubira ibyuya nogukoresha imyanya y’ingingo z’umubiri» Akomeza avuga ko abakoze imibonano mpuzabitsina neza batakaza imbaraga zigera kuri calories 200 bingana n’urugendo rw’iminota 20 ku muntu wirukanka.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

8 Comments

  • hahahaa
    mbega byiza, ewana mukomerezaho burya biryana biryoha!!!

  • Murakoze kutugezaho uburyo bushya bwo gukora sport, kuko nubundi kujya munzu zagenewe sport byaduhebdaga, kandi byo ntanubwo byakongera imyaka igera ku 10 yo kubaho!!!ariko rero mumenye ko gukabya nabyo ari bibi, byatuma upfa vuba, kuko ziriya mbaraga ntiwapfa kujya uzibona!!

  • Ngayo nguko ubwo se gatatu ko ari gake nabo badusondetse rwose byibura iwange nkora nka 5 fois par semaine si izo se ku muntu umwe ahubwo ndumva umenya nkora sport nyinsyi kuruta abandi sibyo ra?nyabuneka mungire inama wasanga narakabije !ariko se ko numva ntakwirenza iminsi ibiri!! ahaa! ndabategereje rero banyarubuga kandi ntimuntenguhe rwose!!

    • Hahahahaha sha ahubwo uzamara myinshi ubwo turafata 10×5:3= 16 yrs yuburame komereza aho!!!!!!!!!!

  • Iyi nkuru ntabwo itanga amakuru arambuye neza!! nonese ko muvuga ngo 3 fois par semaines ubwo n’umunntu uri muri honey moon nawe mwamuha iyo nama!! nubwo mwayimuha ntiyayikurikiza!!!! nibura 14fois par semaines igihe utaramaranga umwaka n’umugore ni 7fois au minimum!! mutubwire niba hari ingaruka kubikora keshi!!! niba umuntu aba yishe doze ya sport!!!

  • Ariko se ubu kweli ko nakemeye ku isezerano ry’Imana, nkaba mbona ngiye gucika intege koko kubera izi nama zanyu? Gusa ndabona biri amayobera pe!

    • Uncle koko ubu aba bantu ntibagiye kuduca intege njye nateraga 10 fois/week none ngo 3 hahahahaahha baratuma uva mubu pasteur lol!!

  • eehhh aba single 2rabaho gte??? ko natwe 2keneye kramba!!!! ubwo rero 2rajya mu mabitch kko natwe 2keneye kramba !!!!lol

Comments are closed.

en_USEnglish