Digiqole ad

Sobanukirwa no gusinzira ku manywa

Gusinzira ku manywa cyane cyane mbere yo gusubira ku kazi ka nyuma ya saa sita bifite akamaro iyobikozwe ku gihe bigenewe. Bitewe n’imyaka hari amasaha buri muntu aba asabwa kuryamaho ku manywa yayarenza cyangwa ntayageze akamererwa nabi mu mubiri.

Burya ngo gufata akanya ugasinziraho ni umuti ku kazi ka buri wese nyuma ya saa sita. Gusanko ku bana bato ho ngo gusinzira ku manywa ni ingenzi cyane kurusha kurya cyangwa guhabwa urukundo.

Ngo mu gusinzira k’umwana niho akura ingingo z’umubiri we kandi ngo akaba ari na yo masaha umubiri we wiremamo ubudahangarwa bumufasha kurwanya indwara, dore ko we burya ngo aba adafite ubuhagije.

Nk’uko byanditse ku rubuga www.futura-sciences.com, Dr Eric Mullens, Directeur muri laboratoire y’ibijyanye n’ibitotsi. avuga ko gusinzira y’akanya gato ku manywa ari umwanya wo kuruhuka ugaragaza ko umuntu yageze ku gicamunsi kandi ngo by’umwihariko bikamufasha gukomeza gukorana akazi ke imbaraga n’imbaduko kugeza nimugoroba.

Ngo gusinzira ni ibyaburi wese ariko umwanya bigenewe ngo burya ugendana n’imyaka usinziriye afite. Ngo umwana uri munsi y’imyaka 4 akenera gusinzira nibura amasaha 3 ku manywa nyuma yo kurya. umwana

Ku muntu mukuru ho kwirambika ku manywa byakagombye kuba hagati y’iminota 10 na 20 na bwo kandi ukabikora hagati ya saa saba na saa kenda. Nyamara uzasanga abenshi yewe barimo n’abize bashobora no kuryama amasaha aho kuba iminota nibura 20 nk’uko abo umuseke.com waganiriye nabo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Donatien NIYONZIMA w’imyaka 25, ni umunyeshuri muri iyi kaminuza. Agira ati “Iyo mfite umutuzo ku manywa, sinshobora kubyuka mbere y’isaha 1 n’iminota 20”

Docteur Mullens na none mu gitabo cye “Institut du Sommeil et de la Vigilance, 2009” ati: “iyo urengeje iriya minota 20 usanga umubiri waguwe nabi mu mikorere yawe, kandi ntunasinzire neza mu masaha ya nijoro”

Yewe hari n’abavuga ko gusinzira iminota myinshi ku manywa ku muntu mukuru bituma ahubwo agira ibibazo mu gushyira imbaraga mu mitekerereze ye, nk’uko byanditse ku rubuga www.educatout.com.

Umuntu mukuru si ngomwa kujya mu buriri
Umuntu mukuru si ngomwa kujya mu buriri

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ikindi kandi ngo bene uku kuryama ku muntu mukuru, si ngomwa kujya mu buriri kuko ushobora no kubika umutwe ku meza cyangwa ukicara mu ntebe neza wegamye, maze agatotsi ukagacishaho.

DUKUZUMUREMYI Noël

Umuseke.com

 

en_USEnglish