Digiqole ad

Ubushakashatsi ku kuringanishaza imbyaro

Abagore ntibarumva uburyo bugezweho bwo kuringaniza imbyaro mu Rwanda.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo FHI , USAID na INTRAHEALTH bwagaragaje ko abagore bo mu Rwanda bagifite ikibazo mu gukoresha uburyo bwa kijyambere bwo kuboneza imbyaro nk’ibinini, inshinge, udupira ndetse n’agakingirizo.

Abagore benshi bifuza kuringaniza imbyaro basiga umwanya uhagije hagati y’umwana n’undi, ntaburyo bakoresheje bwo kwifata nkuko Mme Jennifer Wesson, umuyobozi w’ubushakashatsi muri FHI abitangaza.

Mu bushakashatsi bakoze nkuko Jennifer yakomeje abivuga basanze abakoresha uburyo bugezweho ari 50%, naho abakoresha uburyo bwa kera bagera ku 8%, abasigaye bose bakaba nta buryo bakoresha usibye kurindwa n’Imana nubwo baba bafite ibyifuzo byo kuringaniza imbyaro.

Abagore batandukanye babwiye umuseke.com ko impanvu ibatera gusama batabiteguye ari uko badasobanukiwe ibihe umugore asamiramo cyane cyane iyo amaze kubyara.

Abandi bakavuga impanvu ituma badafata imiti yo kuboneza imbyaro ari uko usanga imwe muri iyo miti igira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo; aha batanze urugero nko ku mugore ufite umwana w’amezi abiri, ko akenshi iyo miti ituma babura amashereka kandi umwana aba agikeneye konka.

Kugirango abagore bakoreshe ubu buryo butandukanye, Bwana Thomas Nsengiyumva, ushinzwe family planning muri minisiteri y’ubuzima, yavuze ko abanyamakuru bagomba gushyira imbaraga mu biganiro byigisha iby’ubuzima kugirango abaturage basobanukirwe neza.

Ubundi uburyo abagore bifashisha mu kuboneza imbyaro harimo ibinini, inshinge, udupira, urunigi, ingengabihe ndetse no kwibagisha ( ligature des trompes).

Umuseke.com
Issiaka Mulemba.

en_USEnglish