Digiqole ad

Ikirangirire Jordin Sparks mu Rwanda

 

Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi Jordin Sparks wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise “One step at time”, ari mu Rwanda aho kuri uyu munsi wa gatatu tariki ya 23 Werurwe hamwe n’ The Starkey Hearing Foundation ukorera muri Amerika watangije igikorwa cyo gutanga utwuma twunganira abantu bafite ibibazo byo kutumva neza tuzajya tubafasha kumva twita HEARING AIDS .

Jordin Sparks (ibumoso) na Noel (iburyo). Photo Umuseke.com

Uwo muhango watangiriye kuri ishuli ryigenga rya Kigali (U.L.K) ku Gisozi ukaba wayobowe na nyakubahwa Minisitiri w’uburezi Bwana Muligande Charles ari kumwe n’umuyobozi w’iyi kaminuza Dr. SEKIBIBI Ezechiel. Tubamenyeshe ko utwo twuma iyo ari tubiru tuba dufite agaciro nk’amafaranga angana n’ibihumbi magana arindwi y’amanyarwanda (700,000 Rwf) ariko uyu muryango ukaba wadutangiraga ubuntu.

Uyu muryango The Starkey Hearing Foundation ukaba uterwa inkunga n’icyi cyamamare muri muzika Jordin Sparks warunahibere ndetse n’abandi bakinnyi b’amafilimi batandukanye, hakaba hagaragaye n’abahanzi b’abanyarwanda nka TOM CLOSE na KAMICHI ariko bo batari muri icyo gikorwa, kuko bari bahanyuze bigendera.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizamara iminsi itanu kandi kikazajya kiba buri mwaka.

Umuseke.com

8 Comments

  • I just need a link to Mrs SPARKS my current idol since I heard and later watched his song “One Step at a Time”. I found she was with such that simplicity that her kind actions are not a surprise for me. Please help me, for the Lord’s Glory

  • I should add that, as a handicapped person, I really find it unvaluable!

  • Abanyarwanda ndabona bakataje mu kwitabira Entertainment! uyu se niwe bazakorna remix?

    Ndashimira Umuseke, kuko bigaragara ko uba wazindutse ukareba kure!!!

  • La voix sublime!!! Je donnerai beacoup pour la voir et l entendre excuter un morceau… elle a meme un grand coeur en plus de cela c est bien!!

  • AKA KA WEB KABIJEMO NEZA! SIMWE MWABAYE ABAMBERE KUTUBWIRA IYI NKURU RA?
    Courage mes chers, ne lachez pas

    • Yego ni twebwe. Murakoze turakomeza kuhababera, kandi tubagezaho amakuru asesenguye

      • Umunyamakuru ntasesengura avuga ibintu uko biri

Comments are closed.

en_USEnglish