Digiqole ad

Ibibari ni indwara ivurwa igakira.

Ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga b’inzobere baturuka muri afrika y’epfo,ku ncuro ya kabiri,mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK bari mu gikorwa cyo kubaga ibibari. Muri iki kiciro hasuzumwe abarwayi 530,ariko iri tsinda rizabaga abagera kuri 250 mu gihe cy’iminsi 5.abandi bazabagwa mu kindi kiciro.

Ubu burwayi bw’ibibari burimo amoko 2,hari ibibari byo ku munwa ndetse n’ibibari byo mu nkanka,ubu burwayi bwose umuntu arabuvukana,gusa iyo buvuwe burakira.bamwe mu barwayi twasanze mu bitaro bya CHUK biteguye ku bagwa baravugako bazashimishwa no gusa n’abandi kuko bamwe bahabwaga akato muri societe.

Umwe mu barwayi b’ibibari biteguye kubagwa,yitwa Nikuze Consessa,afite imyaka 26,tumubajije uko afata iki gikorwa yagize ati “ ndacyishimiye kuko nahoranaga icyimwaro mu muryango!”.

Mukamuganga Venancie nawe ni umwe mubo twavuganye,kuriwe ngo ntiyatekerezaga ko yavurwa kubera amikoro make.gusa ngo namara kuvurwa akamera nk’abandi bizamushimisha.tumubajije ikizamushimisha yasubije ati “abana bahoraga banseka niyo mpamvu nzashimishwa no kubona mfite iminwa mizima.”

Dr Bonaventure Nzeyimana akaba ashinzwe amavuriro ya leta avuga ko , Abarwayi basuzumwe kuri iyi ncuro ni 530,gusa bose siko bazabagwa kuri iyi ncuro.hateganyijwe ko abarwayi 250 aribo bazabagwa.abasigaye bazabagwa mu kindi kiciro.Mu gutoranya ababagwa mbere bashingira ku ko umurwayi ahagaze,uko uburwayi bumeze ndetse n’abisuzumishije mbere.

Dr Nzeyimana avuga bimwe mu bibazo bahura nabyo muri iki gikorwa ari ubushobozi,kuko bazana abaganga baturutse hanze y’u Rwanda,babishyurira itike,bakabatunga haniyongereyeho abarwayi bakennye biba ngombwa ko nabo bafashwa.ikindi ngo ni umubare w’abarwayi benshi batavurira igihe kimwe.

.Mu gukemura ibi bibazo,hari abaganga n’abaforomo batandukanye ndetse nishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ubuganga muri kaminuza barimo gukorana n’aba baganga bari muri iki gikorwa.Hari kandi n’abandi baganga babiri bari guhabwa amasomo mu ku vura iyi ndwara bakazafasha mu guhugura abandi.

Claire U

Umuseke.com

en_USEnglish