Umubyeyi w’abana batanu yaranizwe ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa Huye-Mu bitaro bya kabutare mu karere ka Huye intara y’amajyepfo harwariye umubyeyi w’abana batanu, nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi, bakamuniga ariko imana igakinga akaboko bakamusiga agihumeka umwuka w’abazima. Mukaroni Anysia, ukomoka mu mudugudu wa Mukongoro, akagali ka Gahororo umurenge wa karama, mu karere ka Huye […]Irambuye
Mu rwego rwo kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA CNLS, yatangiye gahunda yo gukangurira abagabo gukebwa nka bumwe mu buryo bufasha kwanda agakoko gatera SIDA. Kuva mu mwaka w’2007, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA CNLS,yatangiye igikorwa cyo gukangurira abagabo kwikebesha, cyangwa se gusiramurwa nk’uko bamwe babivuga mu rwego rwo kugabanya ubwandu […]Irambuye
AGAKINGIRIZO NTAWE KAGOMBYE GUTERA ISONI. Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda iri I Butare, mu karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo barahamagarira urubyiruko kutagira isoni zo gukoresha agakingirizo nk’imwe mu ntwaro zizewe zo kwirinda SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kurinda ubuzima bwabo. Pascal NKEZABERA umunyeshuri mu […]Irambuye
Ibiganiro ngo bishobora kuba umuti ku barwayi bagana ibitaro Inzobere mu by’ubuzima zemeza ko kuganira ari kimwe mu byatuma umuntu yumva amerewe neza mu buzima. Burya ngo iyo tuganira hagati yacu tugaragaza amarangamutima kandi bikaturuhura akenshi ngo bikanaba bifatwa nk’umuti wa bimwe mu bikomere umuntu aba ashobora kugira aho ngo usanga ari igisubizo cya bimwe […]Irambuye
BUSOGO – Haracyakenewe ubukangurambaga ku buryo bwo kwifungisha Burundu kubagabo (Vasectomy) Mu rwego rwo kuboneza urubyaro, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukangurira abagabo kwifungisha burundu, aribyo bita “Vasectomy” mu rurimi rw’icyongereza. Ikinyamakuru Umuseke.com cyanyarukiye mu murenge wa Busogo mu karere ka musanze ho mu ntara y’amajyaruguru, maze kiganira n’abaturage cyasanze mu isoko rya Busogo. […]Irambuye
Huye: Abakorera mu isoko rya Butare baratangaza ko babangamiwe n’umwanda wo mu Rwabayanga Abakora imirimo y’ubucuruzi mu isoko ry’umujyi wa Butare mu karere ka Huye baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ukururwa no kuba ahazwi ku izina ryo mu Rwabayanga hamenwa imyanda mu kajagari igatera umunuko n’amasazi kubacururiza n’abahahira mu gice cy’isoko kihegereye. Uyu mwanda nk’uko aba […]Irambuye
Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wabagora hatagize igikorwa NYARUGURU-Nyuma yaho mu Rwanda hakozwe gahunda yo gushyira abanyarwanda mu byiciro by’imibereho binyuze muri gahunda yiswe “ubudehe”, bamwe mu baturage ba Nyaruguru basanga haba harabayemo amakosa. Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu batuye umurenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyaruguru, aho bavuga ko batewe impungenge n’ibyiciro by’imibereho […]Irambuye
ANRS – Ubushakashatsi kuri SIDA; abagore babyitwaramo neza kurusha abagabo Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri SIDA, (l’Agence Française de recherches sur le SIDA ) (ANRS) cyasohoye ubushakashatsi, aho cyatangaje.ko ngo bo basanze abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biyakira neza iyo bafite ubwandu bwa SIDA kurusha […]Irambuye
U Rwanda intambwe igaragara mu guhashya Malaria muri Africa yose Mu nama yitabiriwe n’intumwa z’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’intumwa z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, ikigega mpuzamahanga k’imari FIM n’indi. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abahagarariye imishinga yo kurwanya malaria mu bihugu nka Tanzania, Uganda ndetse na Elitereya. […]Irambuye
Ministeri y’ubuzima iravuguruza ibyasohotse mu binyamakuru kuri VASECTOMY Mu gihe mu minsi yashize hasohotse inkuru zihinyuza bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, bukorwa hafungwa burundu imwe miyoborantanga y’abagabo, Ministeri y’ubuzima ikomeje gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kuboneza urubyaro, ndeste inasobanura ko nta mubare w’abagabo bazitabira iyi gahunda iteganya kuko ari igikorwa umuntu akora […]Irambuye