Digiqole ad

Indwara itaramenyekana yahitanye abana 2

Kamonyi-Ishuri ribanza rya Mukinga riherereye mu karere ka Kamonyi intara y’amajyepfo, ryibasiwe n’ indwara kugeza ubu itaramenyekana ikaba imaze kwivugana abana 2 abandi 22 bakaba bari mu bitaro aho bakomeje gukurikiranwa n’abaganga nk’uko bitangazwa na Dr Ndagijimana Samuel umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru bya Remera Rukoma barwariyemo.

Dr Ndagijimana, akaba yatangaje ko ibitaro bikivura abana 13, naho abandi 9 baravurirwa mu kigo nderabuzima cya Mugina. Dr Ndagijimana avuga ko afatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, bitabaje laboratoire y’ikitegererezo y’igihugu mu rwego rwo kumenya iyi ndwara iyo ari yo.

Dr Odette Mukabayire umuyobozi wa Laboratoire y’ikitegererezo, asobanura ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize bafashe ibipimo by’amaraso. Yagize ati” dutegereje ibizava mu maraso twafashe bikazadufasha gusobanukirwa n’indwara yibasiye abo banyeshuri, Icyakora bizadutwara igihe cy’iminsi iri hejuru y’irindwi.”

Kuva tariki ya 15 z’uku kwezi abanyeshuri 120 barwariye ku kigo nderabuzima cya Mugina mu gihe abandi bo bajyanywe mu bindi bitaro. Bimwe mu bimenyetso aba bana bagaragaza iyo bafashwe n’iyi ndwara ngo harimo kuribwa mu nda no guhinda umuriro mwinshi nk’uko abaganga bakurikirana ubuzima bw’aba bana babivuga.

 

Iyi ndwara yatangiye kugaragara mu kigo cya Mukinga gifite abanyeshuri bagera kuri1052. Iri shuri rikaba ryaratangiwe guterwa inkeke n’iyi ndwara, tariki ya 10 Werurwe, ubwo hapfaga umwana umwe wigaga mu mwaka wa mbere.

Gusa kugeza ubu ngo nticyafunze imiryango yacyo, kuko abana batafashwe n’iyi ndwara bakijya mu mashuri, bagakurikirana amasomo nk’uko bisanzwe.

Jonas MUHAWENIMANA

Umuseke.com

 

 

en_USEnglish