Kuva Dr Agnes Binagwaho yakurwa buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima tariki 12 Nyakanga, ntiharashyirwaho umusimbura, ubuzima ni urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu, buri wese yibaza uzamusimbura, benshi basubiza amaso inyuma mu bamubanjirije. Mu myaka itanu Dr Agnes Binagwaho, umuhanga mu kuvura indwara z’abana, yakoze byinshi byiza ndetse anabihererwa ibihembo mpuzamahanga nk’igihembo yaherewe muri Leta Zunze […]Irambuye
Bwa mbere mu mateka, abahanga mu buvuzi bo mu Bugereki ziravuga ko zavumvuye uburyo bwo gufasha ababyeyi kudacura vuba. Aba bahanga bakoresheje ubuvuzi ubundi bukorerwa amaraso kugira ngo igisebe cyagiye ku mubiri gikire byihuse, bagaragaje ko bashobora kurema bundi bushya intanga ngore. Mu igerageza bakoze, bafashije abagore kubona izindi ntanga nshya kandi bari baracuze. Kugeza […]Irambuye
Mu murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu indwara ya Malaria yarahibasiye cyane mu mezi abiri ashize, ibitaro byari byuzuye abarwayi bayo, bivugwa ko yishe abarenga 10, bikaba ngombwa ko MINISANTE yoherezayo abaganga benshi n’imiti mu rwego rwo gutabara. Nubwo Malaria yacogoye ariko abaturage ngo baracyafite impungenge kuko mu butabazi bahawe nta nzitiramibu zirimo. Hagati ya […]Irambuye
Biragoye ariko birashoboka mu gihe cyose abanyarwanda bazajijuka bakagira agahinda ko kubona Nyabarongo, Akagera n’indi migezi isa n’urwagwa rw’ibitoki nyamara ari ubutaka bwacu, buzaturwaho n’abazadukurikira, buri kuducika bwigira aho bazi kububungabunga. Umunyarwanda wo mu myaka 50 ishize byashoboka ko ntacyo byari bimubwiye, umunyarwanda w’uyu munsi ubasha gufungura Internet akwiye kubabazwa no kuba Nyabarongo isa gutya, […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, mu Rwanda habaye inama yibanze ku bukangurambaga bwa “Fund the fund” bugamije gukangurira ibihugu bitera nkunga by’ikigega mpuzamahanga ‘Global Fund’ kutagabanya inkunga kuko inshingano icyo kigega gifite zo guhangana n’icyorezo cya SIDA, Igituntu na Malariya zigikomeye. Umuryango AHF (Aids Healthcare Foundation) uvuga ko muri iki gihe inkunga zashyirwaga mu kurwanya SIDA, […]Irambuye
Mu Karere ka Karongi hara cyari imfu za hato nahato za bana bapfa bavuka na babyeyi bapfa babyara, ibi bigaterwa nuko ibikoresho byifashishwa mu kubyaza ari mbarwa kandi bitari bigezweho. Mu bigo nderabuzima 10 bikorana n’ibitaro bya Kibuye, umunani muri byo byahawe ibikoresho bigezweho mu kubyaza no kwita ku mwana kuva akiri munda kugeza avutse. […]Irambuye
Mu bukangurambaga bw’icyumweru bwo kurwanya indwara zitandura nk’umutima, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nk’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubuzima RBC izi ndwara ziri gusuzumwa ku buntu mu Mujyi wa Kigali (Car free zone) no ku Kimihurura hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kwirinda hakiri kare ziriya ndwara z’iterambere […]Irambuye
Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari igikorwa cyo gupima igituntu ku bana biga mu mashuri yisumbuye banakangurirwa kukirinda, iyi gahunda imaze icyumweru igamije gusobanura indwara y’igituntu ku banyeshuri, abayitangije bavuga ko atari uko cyabaye icyorezo ahubwo ari ukongera abantu ubumenyi kuri iyi ndwara. Ibi birigukorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo aho barimo […]Irambuye
Umushinga w’utudege duto “Drone” uzatangirira mu Rwanda ukazagenda ukwirakwizwa muri Afurika umaze kumenyekana cyane ndetse no kubona ibigo byinshi biwushyigikiye, ubu igishya cyawujemo ni UPS. Umushinga wa drone uzatangira muri uyu mwaka, zikazajya zitwara imiti, nyuma ukazaguka ukagera no ku gutwara imizigo y’ibicuruzwa. Uyu mushinga w’ikigo Zipline, ubu wabonye umufatanyabikorwa mushya, ikigo ndengamipa mu gutwara […]Irambuye
Inzobere z’abaganga b’amaso ziri mu Rwanda ni icyenda gusa, nyamara ngo bigaragara ko indwara zo kutareba neza ibiri kure (Myopie),no kutabasha kureba ibikwegereye (Hypermetropie) zigenda ziyongera nk’uko byemezwa na Prof Dr Saiba Semanyenzi Eugene inzeobere mu kuvura amaso mu bitaro bya CHUK i Kigali. Aganira n’Umuseke uyu muganga yavuze ko ubwe yakoze ubushakashatsi mu bigo […]Irambuye