Digiqole ad

Ngoma: gupima igituntu mu mashuri yisumbuye ngo si uko ari icyorezo

 Ngoma: gupima igituntu mu mashuri yisumbuye ngo si uko ari icyorezo

Nyuma yo kwigishwa hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima

Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari igikorwa cyo gupima igituntu ku bana biga mu mashuri yisumbuye banakangurirwa kukirinda, iyi gahunda imaze icyumweru igamije gusobanura indwara y’igituntu ku banyeshuri, abayitangije bavuga ko atari uko cyabaye icyorezo ahubwo ari ukongera abantu ubumenyi kuri iyi ndwara.

Nyuma yo kwigishwa hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima
Nyuma yo kwigishwa hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima

Ibi birigukorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo aho barimo kuzenguruka amashuri agera kuri 55 yo muri aka karere ka Ngoma.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahima babwiye Umuseke ko iyi gahunda yo kubapima izabafasha kumenya uko bahagaze ndetse n’uko bakwirinda iyi ndwara y’igituntu.

Abanyeshuri mbere yo kubapima igituntu barabanza bakigishwa n’abaganga ububi bwacyo, uko cyirindwa n’uburyo cyanduramo.

Umutoni Husina umwe mu banyeshuri yagize ati “Nashimye ko baje kudupima kugira ngo tumenye uko duhagaze kandi tumenye n’uko twakwirinda mu gihe duhuye n’ukirwaye (igituntu).”

Bamurange na we ni umunyeshuri, yagize ati “Kwipimisha ni byiza cyane kuko biraturinda kuba havukamo umwe wakwanduza abandi atarazi ko arwaye.”

Ahishakiye Philbert umuganga ku kigo nderabuzima cya Kibungo wari muri iki gikorwa cyo gupima Igituntu umuntu urwaye adakwiye guhabwa akato ko ahubwo bene we bagomba kumuba hafi bakamufasha kuko ngo iyo amaze nibura ibyumweru bibiri anywa imiti aba adashobora kwanduza igituntu abandi.

Rutagengwa Bosco umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Ngoma yavuze ko kuba barimo gupima igituntu bitavuze ko cyabaye icyorezo muri Ngoma, ahubwo ngo ni uko hatekerejwe ko mu bigo by’amashuri biba byoroshye kwanduzanya mu gihe hari urwaye.

Rutagengwa ati “Si uko hari icyorezo ahubwo ni uko hatekerejwe ko mu bigo by’amashuri bashobora kwanduzanya vuba mu gihe hari ukirwaye (igituntu) na we atabizi ko ari cyo arwaye.”

Patrick Serugo wari uhagarariye Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yavuze ko aba banyeshuri uretse kubapima babaha n’ubutumwa ku birebana n’igituntu, n’uko bakwitwara mu miryango.

Gupima igituntu mu banyeshuri bo mu karere ka Ngoma byateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko bikaba byaratangiye ku wa mbere w’iki cyumweru ubu hakaba hamaze gupimwa abo ku bigo 32 kuri 55 biteganyijwe mu karere kose.

Muganga Ahishakiye Philbert yavuze ko atari byiza guha akato umurwayi w'igituntu
Muganga Ahishakiye Philbert yavuze ko atari byiza guha akato umurwayi w’igituntu
Abanyeshuri ba G.S Gahima mbere yo kubapima babanje gusobanurirwa na muganga ububi bw'igituntu nuko cyandura
Abanyeshuri ba G.S Gahima mbere yo kubapima babanje gusobanurirwa na muganga ububi bw’igituntu nuko cyandura

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish