Digiqole ad

Global Fund mu gusaba ibihugu biyitera inkunga kutazigabanya

 Global Fund mu gusaba ibihugu biyitera inkunga kutazigabanya

Abitabiriye iyi nama.

Kuri uyu wa kabiri, mu Rwanda habaye inama yibanze ku bukangurambaga bwa “Fund the fund” bugamije gukangurira ibihugu bitera nkunga by’ikigega mpuzamahanga ‘Global Fund’ kutagabanya inkunga kuko inshingano icyo kigega gifite zo guhangana n’icyorezo cya SIDA, Igituntu na Malariya zigikomeye.

Abitabiriye iyi nama.
Abitabiriye iyi nama.

Umuryango AHF (Aids Healthcare Foundation) uvuga ko muri iki gihe inkunga zashyirwaga mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria zigenda zigabanuka, kandi izatanzwe kuva mu mwaka wa 2002 ‘Global Fund’ ishingwa bigaragara ko zatanze umusaruro.

AHF ivuga ko kuba mu myaka 10 ishize, imibare y’abafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda ikiri kuri 3% ngo ni uko inkunga ya ‘Global Fund’ hari icyo yakoze. Mu gihe rero inkunga zagabanuka ngo byagira ingaruka nyinshi ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.

AHF ivuga ko ingaruka zikomeye zishobora kugera kuri ibi bihugu ari ukwiyongera kw’indwara z’ibyorezo birimo SIDA, Igituntu na Malariya.

AHF ivuga ko inkunga zagombaga kujya mu kigega ‘Global Fund’ hagati y’umwaka wa 2011-2013 zagombaga kuba Miliyari 13, hakaboneka Miliyari 11.70 z’Amadolari ya Amerika. Hagati y’umwaka wa 2014-2016, bwo ngo hagombaga kuboneka Miliyari 15 ariko ubu hamaze gushyirwamo Miliyari 12 gusa.

Gusa ngo harimo gukorwa ubuvugizi mu bihugu bikomeye nk’Ubushinwa, Ubuyapani n’ Ubudage kugira ngo byongere inkunga byatangaga mu kigega cya Global Fund.

AHF ihuriwemo n’ibihugu 35 byo hirya no hino ku Isi, ivuga ko kuva aho itangiriye ubuvugizi ngo Ubuyapani bwongereyeho Milioni 800 z’amadolari ya Amerika ku nkunga bwageneraga ikigega Global Fund.

Etienne Hakizimana ushinzwe ibikorwa byo gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ibikorwa by’ubuvugizi no kumenyekanisa ibikorwa bya AHF mu Rwanda avuga ko ubu bukangurambaga bugamije guhangana n’igabanuka ry’inkunga ku mpamvu zidasobanutse.

Avuga ko impamvu Global Fund igikeneye amafaranga ari ukugira ngo ibimaze kugerwaho mu guhangana na biriya byorezo bitazasubira inyuma ahubwo bikomezwe harebwa ko hakongerwa kuba byiza kurusha ho.

Mu bikorwa Global Fund ikora, harimo ko kuva ishinzwe mu 2002, ku nkunga yayo abantu basaga Miliyoni 470 bapimwe agakoko gatera SIDA, abasaga Miliyoni 8.6 bafashwa kubona imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Ubukangurambaga bwa ‘Fund the Fund’ buri gukorwa kuri za Guverinoma, Sosiyete Sivili n’abikorera ku giti cyabo nk’abafatanyabikorwa ba Global fund, hagamijwe gukusanya Miliyari 13 z’Amadorali ya Amerika akenewe hagati y’umwaka wa 2017-2019. Intego ni ukurandura burundu ubwandu bwa SIDA ku Isi mu 2030.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish