Digiqole ad

Kigali: Jya mu mujyi bagusuzume Diabetes, umutima n’amaso ku buntu

 Kigali: Jya mu mujyi bagusuzume Diabetes, umutima n’amaso ku buntu

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza ari gusuzumwa kuri uyu wa kabiri

Mu bukangurambaga bw’icyumweru bwo kurwanya indwara zitandura nk’umutima, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nk’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubuzima RBC izi ndwara ziri gusuzumwa ku buntu mu Mujyi wa Kigali (Car free zone) no ku Kimihurura hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza ari gusuzumwa kuri uyu wa kabiri
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza ari gusuzumwa kuri uyu wa kabiri

Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kwirinda hakiri kare ziriya ndwara z’iterambere ubu ngo zugarije Isi.

Dr Jeannine Condo umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga ko nk’umubyibuho ukabije mu Rwanda uri ku kigero cya 21% kandi ngo uko umubyibuho wiyongera ni ko ibyago byo kurwara umutima na diabetes na byo byiyongera.

Dr Condo ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Amb Monique Mukaruliza na bo bagaragaye basuzumwa izi ndwara ubwo batangizaga ubu bukangurambaga, bashishikariza Abanyarwanda kwitabira kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare kuko ngo iyo zinabonetse kare usanga zishobora kuvurwa zigakira, ariko zaboneka zitinze kuzivuza bigahenda ndetse zikanica benshi.

Iki cyumweru bagiye gupima abantu ku buntu ngo bizafasha kumenya uko abatuye Kigali bahagaze kuri izi ndwara, ndetse binatume bamenya uko bafata ingamba mu buryo bwo gukangurira abantu kurushaho kuzirinda.

Dr Jeannine Condo avuga ko Abanyarwanda bakwiye gutangira kwirinda izi ndwara bahagurukira gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 15 cyangwa 30 buri munsi bikaba umuco ku buryo usiba iyi myitozo ukumva ko ari ikibazo gikomeye.

Dr Condo ati “Turasaba Abanyarwanda kwitabira kwipimisha izi ndwara no guhagurukira kuzirinda kuko ari indwara ubu zugarije isi.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye uyu munsi, buzasozwa ku cyumweru tariki 29 Gicurasi kuva saa 7h30 za mugitondo kugera saa sita z’amanywa mu rugendo ruzaturuka mu mugi wa Kigali kuri Car  Free Zone rukagera kuri Stade Amahoro runyuze ku Kimihurura mu muhanda uzaba wahariwe gusa abakora uru rugendo.

Uyu munsi nabwo hakazabaho gusuzuma abantu benshi ku buntu no gutanga ubutumwa bugenewe kurwanya izi ndwara zitandura.

 

Ubuvuzi bw’indwara zitandura burahenze ku Isi no mu Rwanda umuti ni ukwivuza kare

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yavuze ko mu Rwanda hatangiye gukingirwa abana bato mu myaka ibiri ishize indwara ya Hepatite B, asaba ko uwaba ari ahantu abona yakwandura akwiye kujya kwikingiza.

Urukingo rwa Hepatite B rurahenze, ngo niyo mpamvu Minisiteri ishyiraho ingamba zo gukingira kuva ku bana batoya kugeza ku ngimbi ku buntu.

Yavuze ko hari ibiganiro bikorwa mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ubuvuzi kuri izo ndwara. Urugero ngo ni ku ndwara ya Hepatite C, aho kwivuza byatwaraga amafaranga asaga miliyoni 10 z’Amanyarwanda, ariko ubu ubuvuzi bukaba buhagaze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubundi ngo n’ubwo ikiguzi cyo kuvurwa Hepatite C mu Rwanda ari $1200, hanze y’u Rwanda hatabayeho kumvikana, Dr Binagwaho avuga ko kuvura Hepatite C ari $ 87 000 (asaga Frw 65 250 000).

Yavuze ko Leta ikora ibiganiro kugira ngo haboneke imiti ihendutse n’inkunga kugira ngo Abanyarwanda bose bavurwe.

Yagize ati “Ndashaka kwibutsa buri wese ufite imyaka hejuru ya 35 ku bagore no hejuru y’imyaka 40 ku bagabo, gutangira kwisuzuma izindwara zitanduzwa (Non Communicable Diseases), kuko babyemererwa na RAMA, no gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) mu gufatisha ibizamini by’umubiri.”

Igihe umuntu agaragaje ibimenyetso, Minisitiri avuga ko akwiye guhita ajya kwa muganga kuko ngo iyo ari nka Cancer, ukabona utumenyesto duto kandi ngo abahanga barabibona si kimwe n’uko ujya kwa muganga Cancer yamaze kugaragara.

U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ivuga ku ndwara zitanzura (NCDs) tariki ya 28-30 Kamena 2016, Minisitiri Binagwaho avuga ko ruzaba ari urubuga rw’abahanga mu kureba aho Isi igeze muri iki kibazo no gukora ubuvugizi ku barwaye izo ndwara.

Ku Isi indwara zitandura n’impanuka bigira uruhare rwa 60% by’imfuzo zose zibaho.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'umuyobozi wa RBC babanje kugirana ikiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’umuyobozi wa RBC babanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru
Muri iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy'inama cy'inyubako y'Umujyi wa Kigali
Muri iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’inyubako y’Umujyi wa Kigali
Dr Jeannine Condo avuga ko nibura abantu bakwiye gufata umwanya muto wa Sport buri munsi, babisiba bakomva ko ari ibintu bikomeye
Dr Jeannine Condo avuga ko nibura abantu bakwiye gufata umwanya muto wa Sport buri munsi, babisiba bakomva ko ari ibintu bikomeye
Aho bari gusuzumira abantu muri Car Free Zone abantu bamaze kuba benshi
Aho bari gusuzumira abantu muri Car Free Zone rwa gati mu mujyi wa Kigali abantu bamaze kuba benshi
Aho bari gusuzumira abantu
Aho bari gusuzumira abantu
Abayobozi babwirwa uko hari gukorwa isuzuma kuri Diabetes
Abayobozi babwirwa uko hari gukorwa isuzuma kuri Diabetes
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali bari kumusuzuma
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bari kumusuzuma
Hamwe n'abandi batuye i Kigali, umuyobozi wa RBC(ubanza ibumoso) nawe ari gusuzumwa
Hamwe n’abandi batuye i Kigali, umuyobozi wa RBC(ubanza ibumoso) nawe ari gusuzumwa amaraso

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • gute usuzuma umuvuduko w’amaraso ku muntu wambaye umwenda ku kaboko

    • Nanjye nabyibajije biranyobera. Aho nagiye hose basuzumira ku mubiri direct.

    • yes birashoboka kuko umwenda ntago ubuza rayon zi detecter kwinjira ushatse wawukuraho cyangwa ukawureka
      gusa iki gikorwa ni kiza kuko utazi aho ubuzima bwawe buhagaze biba ari ikibazo
      nkye nkeka ko hafi ya 74% bagendana diabete type 2 kandi batabizi ni mugende mwisuzumishe

      • mbega ngo urasobanura ibyo utazi NGO rayon zivahe zijyahe kariya gakoresho ntabwo gakoresha rayon NTUKABURANE IBYO UTAZI MUVANDI

        • uwabumva muba intyoza mugusomanura wagirango ninako mutanga service kubarwayi.

    • Ariko abantu muziga kutaba aba negativiste ryari ??? Mayor wumujyi hariya ntiyapimwaga byari nka Launch yigikorwa none se kuki wibanda kuri iriya foto ya Mayor nturebe iyuriya wapimwaga byanyabyo ????? reba icyo igikorwa kimaze niwumva gifite umumaro ubishyikire cg ubyihorere kwigira injijuke ukirengagiza ibyiza bikorwa sibyiza.

  • Umuntu uri gusuzuma Mukaruliza Monique, mutubwire ishuli yizeho nabamwigishije.Akumiro karagwira koko.

    • Njye ndatekereza ko nta kibazo gusuzumira umuvuduko w’amaraso ku kuboko kwambaye umwenda. Icya ngombwa ni uko iriya appareille ibona signal ihagije igaragaza uko umutima urimo usunika amaraso mu mitsi y’ukuboko…kandi biragaragar ako atari imwe ya mercury arimo akoresha.

      Ni byiza gukurikiza ibyo wigishijwe na mwalimu, ariko ni byiza kurushaho kugira analytical reasoning mu byo mwalimu akwigishije, bituma ugira indepenedancy mu mitekerereze.

      • Nibyo, bikorewe mu Rwanda nta kibazo.

    • icyambere nuko ubutumwa yatambutsaga wabwumvise .ujyeyo niwumva bigufitiye akamaro cy ubireke.gushaka kutwumvisha ko wowe uri umuhanga mubyo kuvura ntacyo bitumariye ujye bizajya bigaragarira mumusaruro utanga mukazi ariko niba ukora kwivuriro rya leta nagasuzuguro kanyu ntabwo wakavuze ibyo..

  • barimo gusuzumira he se munyubako yihe
    ahantu bavuze tutahazi neza

    • yego baturangire neza icyo bisaba namasaha nigihe bizasorezwa

  • Iyo utanga urugero niba ari nabyo yashatse gukora yabikoze nabi.

  • Cyakora amafoto nimeza Utazi Kigali,kimisagara,Muhima hanyuma yagera bannyahe, akagera mu byaro yabeshywa byinshi.Harahantu ugera mu Rwanda ugasanga ubuzima bwahagaze kuva 1994. za centre waguragaho ikibiriti, umunyu, isabune wapi.Abatuye aho nabo bakaba bari muri visiyo ko muri 2018 bazaba baraciye agatadowa.

  • Bapime na SIDA bahereye kurabo bayobozi.

    • Ubu se nkawe koko SIDA n`abayobozi ubizanye ute ? Baravuga indwara zitandura nawe uti SIDA. Uko ubizi se ntiyandura ? Kuki uvuga abayobozi se ?? Urabashakaho iki ? Bakoze akazi kabo ko kugushishikariza kwirinda indwara zitandura ahasigaye ni ahawe.

      Jye we nshyigikiye iki gikorwa!!! Nshyigikiye n`igitekerezo cg Dr Condo ku bijyanye no gukora sport.

  • HHHhhhhhhhhhhhhhhhh abayobozi bacu se batandukanye natwe koko abandi bose barabapima ku mubiri we bakamupima ku mwenda uku ni ukwifotoza si ukwisuzumisha

  • Nimuturangire neza aho igikorwa kiri kubera namasaha.murakoze

  • Ese kuki ibi bibera muri Kgli gusa, sinzi impamvu ahandi mu ntara bidategurwa erega naho ni mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish