Digiqole ad

Amazi ya Nyabarongo ashobora kuba urubogobogo?

 Amazi ya Nyabarongo ashobora kuba urubogobogo?

Biragoye ariko birashoboka mu gihe cyose abanyarwanda bazajijuka bakagira agahinda ko kubona Nyabarongo, Akagera n’indi migezi isa n’urwagwa rw’ibitoki nyamara ari ubutaka bwacu, buzaturwaho n’abazadukurikira, buri kuducika bwigira aho bazi kububungabunga.

Iyi ni ifoto yo kuri uyu wa 21 Kamena 2016 saa yine z'igitondo, uhagiye kuri iyi saha nyuma y'amasaha 48 ushobora gusanga buriya butaka budafashe ku bundi ntabuhari
Iyi ni ifoto yo kuri uyu wa 21 Kamena 2016 saa yine z’igitondo, uhagiye kuri iyi saha nyuma y’amasaha 48 ushobora gusanga buriya butaka budafashe ku bundi ntabuhari

Umunyarwanda wo mu myaka 50 ishize byashoboka ko ntacyo byari bimubwiye, umunyarwanda w’uyu munsi ubasha gufungura Internet akwiye kubabazwa no kuba Nyabarongo isa gutya, akagira gito cyane abikoraho.

Uruhare ruto cyane rwa buri umwe rwaba umusanzu munini cyane mu kurengera ubutaka bw’abazatura aho utuye ubu niba uba cyangwa abawe bazatura mu Rwanda.

Ibice bimwe by’u Rwanda bigenda bikunduka, ubutaka busharira kuko hari ibyo butakaza, imigezi ihora imanukana toni na toni z’ubutaka zohereza muri Nyabarongo, Akagera, Victoria…kugera muri Nile mu Misiri aho bo n’abandi babasha kubyaza umusaruro impano y’ubutaka bubizaniye.

Ubujiji, guhinga nabi, gufata nabi imisozi, kutagira amaterasi ku misozi, gutema amashyamba mu kajagari, gutwika imisozi, kwangiza ibishanga, gucukura ibumba mu buryo budakwiye, n’ibindi ubu byitwa ibyaha by’ibidukikije ni ibintu bikorwa n’abanyarwanda batari bacye aho mu byaro ndetse no mu mijyi.

Nubwo bamwe bashobora kubikora kubera ubujiji no kutamenya ingaruka zabyo, ariko ni ibintu bizwi na benshi mu bo mu miryango yabo bagize amahirwe yo kwiga, bakamenya, bakaba bazi impamvu isi iri mu bihe bibi bitigeze bibaho mbere by’imihindagurikire mibi cyane y’ikirere.

REMA ntabwo yarwana ngo ineshe uru rugamba yonyine, ni urugamba runini cyane rusaba umusanzu wa buri wese ujijutse gufasha mu gusobanurira abatabizi,  ububi by’ibikorwa bibi ku bidukikije n’imisozi dutuye ko aribyo bituma imigezi yacu abazungu bayirebera mu ndege bakagira ngo ni imihanda itarimo kaburimbo.

Kugira ngo imigezi yacu nka Nyabarongo irekere aho kudutwarira ubutaka birasaba uruhare rwa buri wese guhera mu rugo iwe/iwabo no ku baturanye nawe, kuko nitwe ubwacu tuyiha ubutaka ijyana.

Abantu nibamenye gufata neza amazi ava aho baba, ubwabo kandi batunganye imihanda migenderano y’aho batuye, abahinzi bafate neza ibishanga, abahinga imusozi cyane cyane bagire amaterasi ndinganire, abajijutse bahugure abatajijukiye iyi ngingo kuko uru ni rugamba runini cyane rwaneshwa gusa n’uruhare ruto rwa buri munyarwanda.

Ushobora kutabyitaho….ariko ntushobora kureka kwita ku ngaruka z’iyangirika ry’ibidukikije nk’ibi.

Buri munsi toni nyinshi cyane z'ubutaka zitemba zigana ku bandi bazi kububungabunga
Buri munsi toni nyinshi cyane z’ubutaka zitemba zigana ku bandi bazi kububungabunga
Abakora imirimo ahakikije imigezi ni aba mbere bo gukangurirwa kubikorwa barengera iyi mpamvu, aba ni abahinga mu gishanga cya Nyabarongo
Abakora imirimo ahakikije imigezi ni aba mbere bo gukangurirwa kubikorwa barengera iyi mpamvu, aba ni abahinga mu gishanga cya Nyabarongo
Umunsi ku wundi ubutaka buraducika tukabica hejuru tukikomereza
Umunsi ku wundi ubutaka buraducika tukabica hejuru tukikomereza

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Abantu ntibagikora imirwanya suri!!! Umuganda ukorwa buri kwezi wagombye gushyirwamo imbaraga ugakorerwa ku misozi ihanamye iturukaho isuri itwara buriya butaka. Ndetse uko bishobotse Leta igashora imari mu mishanga yo kugomera imigezi ikajya isukirwa imyaka yaterwa mu bishanga bikikije iyo migezi. Ikindi dukwiye gushishikarira gufata amazi ava ku mazu ku buryo hagenda amazi make ashoboka atajyana ubutaka bwacu bene kariya kageni!!! Aha!!! Ni ugushishikariza abashinzwe UMUGANDA bikareka kuba bari mu myanya yo mu biro gusa!!!! Murakoze.

    • Ndibukako muri 1983 wari umwaka wahariwe gutera ibiti no kurwanya isuri ikaba yari gahunda ya leta abantu bose bagombaga kwitabira, ibiti byaratewe yewe nubu ayo mashayamba uyasanga hirya nohino mu gihugu.Iby’imiringoti yari yaracukuwe, byose byaje kwibagirana bitewe n’impamvu zumvikana.igihe kirageze rero ngo leta ihaguruke ifate ingamba zihamye mu kuryanya isuri kuko nyuma yimyaka irenga 20 ntacyakozwe umuntu akibaza impuguke dufite aho ziba zireba.

  • Very nice piece of advice Umuseke,
    Kereka udashaka kumva cg wamugani utitaye ku bidukikije kandi koko nawe atabitayeho ingaruka zabyo zo aba agomba kuzitaho pe!
    Buri wese yibaze nibura impamvu izuba riri kutwotsa kurusha ever before.

  • Umuseke murakoze cyane,
    Iyi iba ari inkuru ifite byinshi ivuze kuri twe ndetse no ku Abazadukomokaho.Murecye tubungabunge ibidukikije kandi tubifate nko kurwanya RUSWA kuko ari Intambara zombi zitarwankwa ni Umuntu umwe cyangwa Ikigo kimwe, ahubwo ni uruhare rwa buri wese.

    Komera Rwanda ndetse na President wacu PK

  • Mutakwasuku Yvonne byaramunaniye yabeshye HE Paul Kagame ko azayihindura urubogobogo.

    • Biba bisekeje iyo umuyobozi yihanukira agahiga ibyo nawe ubwe azi ko atashobora. Burya ntaho aba ataniye na Semuhanuka! Wagirango Nyabarongo yanduzwa n’isuri yo muri Muhanga gusa!

  • Harya inyamunyo igira urwagwa? Oya ahubwo iraribwa.fora iyurwagwa bayita nguki?

    • Ibitoki by’inyamunyo ntibitanga urwagwa mwa banyamakuru mwe! Biratekwa cg bikotswa bikaribwa kuko nta makashi biba bifite. ibyengwa rero bikanatanga umutobe ukomeye uvamo urwagwa(local wine/Vin locale)ni ibigira amakâaashi, inkashi cyangwa mazizi(poyo, Gisubi, kamaramasenge, goromisheli, fiya…).

      • Urakoze gusobanurira aba banyamakuru bashoburi kuba bakekako u rwagwa ari rwa rundi rwo muri Bralirwa gusa ko ntarundi rubaho mu Rwanda kimwe nuko abana b’abazungu basigaye bababaza aho amata ava bagasubiza ko ava mu mbuto zera ku giti.

    • Makakama,ikizizi

  • Nyabarongo yica uyizaniye.N’ubutaka rero Nyabarongo ibutwara buyizaniye. Birazwi ko intambara ya gatatu y’isi ishobora kuzatezwa n’amazi. Abanyamisiri bo barabizi bo badashaka ko hagira za barrages zubakwa kuri Nil batabyemeye. Kuva cyera birazwi ko isuri (érosion) idutwara tonnes 40z’ubutaka kuri Ha.Buriya butaka ntanubwo busigara muri Lac victoria kuko Akagera iyo kageze muri Victoria gakomeza kwitwara nk’umugezi bityo ubutaka bwacu bukigira mu Misiri. Nubwo ntari agronome sinibwira ko Terrasses radicales zirwanya isuri, isuri irwanywa n’imiringoti no gutera ibiti, nyamara sinzi niba byitaweho, ba agoronome bacu bari mu biki? Kiriya ni ikibazo gikomeye cuyane.

    • Kugirango batazatangirira kuri zero biroroshye gukomereza aho abandi bari bageze, ndumva inyandiko na za rapports zigihari, ntibatubwire ngo tugiye kongera dukore inyigo izamara imyaka irenga 5 kandi tugeze mumahina.

Comments are closed.

en_USEnglish