Digiqole ad

UPS yifatanyije na Zipline mu mushinga wa Drone mu Rwanda

 UPS yifatanyije na Zipline mu mushinga wa Drone mu Rwanda

Utudege twa ‘Drone’ tugiye kujya dukoreshwa mu rwego rw’ubuzima.

Umushinga w’utudege duto “Drone” uzatangirira mu Rwanda ukazagenda ukwirakwizwa muri Afurika umaze kumenyekana cyane ndetse no kubona ibigo byinshi biwushyigikiye, ubu igishya cyawujemo ni UPS.

Utudege twa 'Drone' tugiye kujya dukoreshwa mu rwego rw'ubuzima.
Utudege twa ‘Drone’ tugiye kujya dukoreshwa mu rwego rw’ubuzima.

Umushinga wa drone uzatangira muri uyu mwaka, zikazajya zitwara imiti, nyuma ukazaguka ukagera no ku gutwara imizigo y’ibicuruzwa.

Uyu mushinga w’ikigo Zipline, ubu wabonye umufatanyabikorwa mushya, ikigo ndengamipa mu gutwara imizigo mito “UPS” bagiranye amasezerano y’ubufatanye.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 09 Gicurasi, UPS Foundation yatangaje ko yateye inkunga uyu mushinga Amadolari ya Amerika 800,000, ajya kungana na Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imiterere y’umushinga uyu mushinga uzwi cyane hanze y’u Rwanda kuruta mu Rwanda aho uzakorera, niyo ituma abantu benshi bawitaho ndetse bakifuza kuwushyigikira dore ko ngo uzafasha mu kugeza imiti, ibikoresho byo kwa muganga, n’amaraso mu bice ubundi bigorwa no kugerwaho n’imiti mu gihe cyihuse. Ikindi ngo drone zizajya zigoboka mu kugeza amaraso ahabaye impanuka cyangwa ibiza.

Eduardo Martinez, Perezida wa UPS Foundation ati “UPS ihora ishaka udushya twarushaho gufasha mu guhindura no kiza ubuzima bw’abantu; Kandi twishimiye gufatanya na Gavi na Zipline mu gushaka uburyo bwo kwagura udushya twa Guverinoma y’u Rwanda rukagera ku Isi yose.”

Biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka, u Rwanda ruzatangira gukoresha Drone za Zipline zifite ubushobozi bwo kujyana amaraso inshuro 150 ku munsi, ahantu hari ibyangombwa byo gutanga amaraso 21 (transfusing facilities) mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Inama mpuzamahanga ku bukungu bwa Afurika “World Economic Forum on Africa (WEF) 2016” izabera mu Rwanda muri iki cyumweru, iziga ahanini ku buryo Afurika yakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu.

Kuwa gatanu ubwo inama ya WEF izaba isoza, Zipline izasobanurira abantu uko uyu mushinga wa drone mu Rwanda uteye, bikazabera mu gice kizwi nka Car free zone, Saa kumi z’umugoroba.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • kucyi nabahaye comment kuri iyi topic mukanga kuyisohora?! biravugwa na Panama papers ko uyu mushinga wa Drone waba ufite byinshi uhishe harimo no gusahura amabuye y’agaciro yo mu bihugu bituranye n’u Rwanda mu cyayenge ndetse ko n’umwana uwukurikirana ari agakingirizo k’abanyemari bashaka kuwinjiramo!

Comments are closed.

en_USEnglish