Digiqole ad

Abarwayi b’amaso bagenda baba benshi, ariko abaganga bayo mu Rwanda ni 9 gusa!

 Abarwayi b’amaso bagenda baba benshi, ariko abaganga bayo mu Rwanda ni 9 gusa!

Inzobere z’abaganga b’amaso ziri mu Rwanda ni icyenda gusa, nyamara ngo bigaragara ko indwara zo kutareba neza ibiri kure (Myopie),no kutabasha kureba ibikwegereye (Hypermetropie) zigenda ziyongera nk’uko byemezwa na Prof Dr Saiba Semanyenzi Eugene inzeobere mu kuvura amaso mu bitaro bya CHUK i Kigali.

Indwara z'amaso mu Rwanda zigenda ziyongera, ngo hari ikizere kuko hari abandi baganga bari kwiga kuzivura
Indwara z’amaso mu Rwanda zigenda ziyongera, ngo hari ikizere kuko hari abandi baganga bari kwiga kuzivura

Aganira n’Umuseke uyu muganga yavuze ko ubwe yakoze ubushakashatsi mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 12 biri mu karere ka Nyarugenge yasanze uburwayi bw’amaso buhari cyane ndetse no mu gihugu muri rusange n’ubwo nta mibare idakuka irashyirwa ahagaragara.

Dr Semanyenzi avuga ko ijisho ari urugingo rugizwe n’ibice bitatu: igice cyo hejuru, icyo hagati n’icy’imbere kandi ngo buri gice gikorana na kigenzi cyayo kugira ngo urumuri rubashe kwinjira rugere imbere bityo ishusho ry’icyo umuntu ashaka kureba igaragare.

Igice k’ibanze cyitwa ‘retina’ gifite akamaro cyane kuko aricyo ishusho yibyo tureba igaragariramo, iki gice kikaba gifatanye n’umwakura werekeza ku bwonko ari nabwo butuma tureba ikintu runaka tukamenya ko ari iki atari kiriya.

Nubwo ijisho ari urugingo ruremwe mu buryo butangaje ngo rushobora kurwara indwara zigera ku 1 000.

Muri izi harimo iza karande mu miryango, abana bakomora ku babyeyi babo nka Mypie, Hypermetropie (uyirwaye ikiyiranga ni uko akunda kurwara umutwe kuko kureba ibimwegereye biramugora bigatuma imitsi ireega) izi zombi ngo nizo abenshi bakunze kurwara, hakaza na  Astigmatisme n’izindi.

Izi ndwara tuvuze haruguru zikunda kugaragara cyane mu bakiri bato ni ukuvuga bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko.

Indi ndwara abantu bari muri iki kiciro bahura nazo cyane ni uburyaryate bw’amaso (allergies) butuma bakuba amaso kandi ngo bishobora kwangiza agahu k’inyuma k’ijisho.

Dr Semanyenzi yabwiye Umuseke ko mu cyaro hari indwara ijya ihaboneka rimwe na rimwe ituma ijisho ribora kubera isuku nke, asaba ababyeyi kujya bavuza abana kandi bakirinda ibyatuma amaso yandura.

Yihanangirije abatuye mu bice by’icyaro kwirinda kujya bakoresha imiti gakondo nk’amazi avanwa mu byatsi no biti bakamurira mu maso kuko ngo bituma apfa bakazaza kwa muganga amaso yarangiritse bikomeye.

Ikindi cyiciro cy’indwara ni izifata abantu bafite hejuru y’imyaka 40 y’amavuko.

Abahanga bemeza ko uko umuntu akura ari nako uturemangingo tw’umubiri we tugenda dusaza, bityo umubiri ugatangira kurwara.

Kubera iyi mpamvu, amaso nayo agenda asaza, aho kugira ngo akarahure gatuma umuntu areba neza gakomeze gakore nka plastique ahubwo kakagagara.

Imwe mu ndwara ifata abageze mu zabukuru ni cataracte cyangwa ishaza mu Kinyarwanda.

Prof Dr Saiba Semanyenzi yabwiye Umuseke ko iriya ndwara abantu bayarwara kubera gusaza kwa za proteins zirinda ijisho gusaza nazo zisaza bityo ijisho naryo rikangirika.

Iyi ndwara kandi ngo ishobora guterwa no gukomeretswa n’ikintu runaka mu jisho bityo akarahure(lens) gashinzwe kwinjiza urumuri mu jisho kakaba kakwangirika.

Abantu bakorera ahantu haba imirasire bita ultraviolets bashobora nabo kuzarwara ‘cataracte’.

Uyu  muganga avuga ko 80% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 50 baba bashobora kurwara cataracte.

Prof Dr Saiba Semanyenzi Eugene yasabye Abanyarwanda kujya basuzumisha amaso yabo ariko yongeraho ko ubuke bw’abaganga ari imwe mu nziziti zituma ubuvuzi bwayo butagera kuri benshi.

Avuga ko muri iki gihe u Rwanda rufite abaganga icyenda gusa b’inzobere mu kuvura amaso, akavuga ariko ko bizagenda bikemuka kuko hari abari mu mashuri biga kuvura amaso.

Abahari ariko ngo bongereye imbaraga mu kumvisha abaturage akamaro ko kurinda amaso yabo no kuyavuza kwa muganga wemewe aho kujya kwa magendu no gukoresha imiti ya Kinyarwanda byazagira ibyo bifasha mu kugabanya imibare y’abarwayi b’amaso mu Rwanda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish