Digiqole ad

Rubavu: Haracyari ubwoba bwa Malaria, iherutse guhitana abarenga 10

 Rubavu: Haracyari ubwoba bwa Malaria, iherutse guhitana abarenga 10

Umubu utera Malaria burya ushobora kumara hagati y’iminsi 21 na 28 kandi ukarumana buri minsi ibiri

Mu murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu indwara ya Malaria yarahibasiye cyane mu mezi abiri ashize, ibitaro byari byuzuye abarwayi bayo, bivugwa ko yishe abarenga 10, bikaba ngombwa ko MINISANTE yoherezayo abaganga benshi n’imiti mu rwego rwo gutabara. Nubwo Malaria yacogoye ariko abaturage ngo baracyafite impungenge kuko mu butabazi bahawe nta nzitiramibu zirimo.

Mu karere ka Rubavu
Mu karere ka Rubavu

Hagati ya tariki 19 na 23 Kamena 2016 Minisiteri y’ubuzima yohereje muri aka gace k’Umujyi wa Rubavu abaganga benshi n’imiti bavura abaturage ku buntu. Ni mu gihe Malaria yasaga n’iyahabaye icyorezo kuko yari imaze guhitana abarenga 10.

Abaturage bo muri uyu murenge baganiriye n’Umuseke bavuga ko ubutabazi bwagize icyo bufasha, bwagabanyije imibare y’abajya mu bitaro ndetse n’abari barwaye benshi baravurwa barakira. Gusa impungenge ngo ziracyari zose.

Viateur Ndagijimana wo muri uyu murenge, umugabo wubatse w’imyaka 38 ati “Malaria yabaye icyorezo, kuba hano utayirwaye ni nk’amahirwe. Mu minsi ishize bwo yishe abantu. Gusa turacyafite ubwoba kuko abenshi nta n’inzitiramibu dufite.”

Felicite Nyirimana nawe wo muri uyu murenge ati “Ni uguhora umuntu asenga ngo atayirwara cyangwa ngo ayirwaze, imibu iri hose kandi nta nzitiramibu dufite.”

Clarisse Imanizabayo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko nubwo Malaria yari imaze iminsi ica ibintu ubufasha bwa MINISANTE bwatumye igabanuka gusa ngo imbogamizi igihari ni abatarabona inzitiramibu.

Ati “Ubufasha bwagize umumaro ubu yaragabanutse, ubu ku mavuriro no ku bitaro ntugisangayo abarwayi babuze aho bajya.”

Abaturage ngo bashishikarijwe kwirinda imibu hafi yabo basiba ibidendezi by’amazi. Muri ibi bihe by’ubushyuhe bwinshi nibwo imibu yiyongera cyane, muri yo harimo n’ikwirakwiza Malaria.

Mu bufasha abatuye Rubavu babonye ngo nta nzitiramibu zirimo bityo ngo nizo mpungenge zihari ko igihe cyose Malaria yakongera ikaba icyorezo iwabo.

Abaturage n’ubuyobozi bavuga ko bijejwe ko inzitiramibu ziteye umuti ziri hafi kubageraho, ubu ngo baraegereje….

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish