Digiqole ad

Havumbuwe uburyo bwo gufasha abagore bacuze bakiri bato kubyara

 Havumbuwe uburyo bwo gufasha abagore bacuze bakiri bato kubyara

Bwa mbere mu mateka, abahanga mu buvuzi bo mu Bugereki ziravuga ko zavumvuye uburyo bwo gufasha ababyeyi kudacura vuba.

Aba bahanga bakoresheje ubuvuzi ubundi bukorerwa amaraso kugira ngo igisebe cyagiye ku mubiri gikire byihuse, bagaragaje ko bashobora kurema bundi bushya intanga ngore. Mu igerageza bakoze, bafashije abagore kubona izindi ntanga nshya kandi bari baracuze.

Kugeza ubu, aba bavumbuzi bavuze ko bashobora gufasha abagore bacuze bakiri bato, kandi bakaba bakeneye kubyara, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ubu buvumbuzi kandi ngo bwafasha abagore bakuze cyane guhangana n’ingaruka zo gucuruza, zirimo ubushyuhe bwinshi mu mubiri.

Umugore ngo wari waracuze afite imyaka 35, yaje gukorerwaho igerageza amaze imyaka itanu acuze, ni ukuvuga ko yari amaze kugera mu myaka 40 yongera kubona imihango.

Umugore ashobora gucura hakiri kare bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubuvuzi bukorerwa abafite indwara nka Kanseri burimo ‘chemotherapy’ na ‘radiotherapy’.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish