Digiqole ad

Papa Francis amaze umwaka ayobora Kiliziya Gatolika

Mu gihe hashize umwaka Papa Fancis  atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, hari abasanga hari byinshi yagezeho, ndetse n’ibyamugaragayeho muri icyo gihe gito cy’umwaka. Ugereranije n’abamubanjirije ndetse hari n’impinduka yagiye agaragaza, haba muri kiliziya, ndeste no hanze yayo.

Papa Francis, Umuyobozi wa Kilizita gatolika ku Isi
Papa Francis, Umuyobozi wa Kilizita gatolika ku Isi

Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, avuga ko mu gihe cy’umwaka atowe, Papa Fransisko yabaye umuntu w’icyitegererezo mu gukomeza gushimangira umubano w’Imana n’abantu, haba muri Kiliziya, ndetse no ku mugabane w’isi yose.

Abantu bavuga ko yakomeje kugendera ku bwikanyize bwa Kiliziya nk’uko byakomeje kuranga Kiliziya, kuko ikomeje gutsimbarara ku ndangakwemwera yayo.

N’ubwo yagerageje guhindura imiyoborere mu Mujyi wa Vatikani, hari abasanga atigeze agira icyo akora ku bintu bisa naho bihabanye n’ukwemera, nko kureka abagore, bagahabwa isakaramentu ry’ubusaserdoti, ndetse no kwemera ababana bahuje ibitsina. Uyu mushumba wa Kiliziya kandi yakomeje kwamaganira kure ibijyanye no gukuramo inda, kimwe no guharanira agaciro ku muryango nk’uko Imana yo ubwayo yawutangiye.

Aha, mu nyigisho ze yaranzwe no gushyira imbere gutanga no kwakira imbabazi, kwiyunga. Kuko akenshi ari na byo bikunze gusenya umuryango, kubera ibyaha byo gusendana, gukuramo inda n’ibindi. Yakomeje kurangwa no guhamagarira abantu kudacira imanza abandi.

Papa Francis ku myaka 77 afite, hari abasanga abantu b’ingeri zose bamwibonamo, baba abakristu gatolika, abakristu bo mu yandi madini, ndetse n’abatemera na gato.

Basanga aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse akisanisha n’abantu bose. By’umwihariko ubwo yamaraga gutorwa Werurwe 2013, akaba yarivugiye ati, “Na njye ndi umunyabyaha.”

Abarebera kure basanga kuva amateka ya Kiliziya yatangira kugeza ubu, ikomeje kugendera ku mahame yo gutsimbarara ku kwemera, ku buryo nta kintu na kimwe kirahinduka kuva ku bwa Petero intumwa kigeza ku bwa Papa Francis.

Uyu mukambwe azwiho kuvuga yitonze, kuvugana ubwenge, ndetse no gutega amatwi abamubwira. Bavuga ko akunda guhanahana ibitekerezo mu biganiro n’abatari bake. Benshi mu bemera bakaba bakunda kuganira nawe.

N’ubwo hashize ibinyejana byinshi nta mushumba wa Kiliziya wegura, abakurikiranira Vatikani hafi basanga harabaye ukubahana n’ubufatanye hagati ya Papa Francis  n’uwo yaje asimbura Papa ucyuye igihe Benedigito wa 16.

Papa Bendigito wa 16 kugeza ubu atuye muri imwe mu ngoro zigenga, iri muri Vatikani. Hagati ye na Papa Fransisko hakaba harabaye umwuka mwiza, kurenza uko abantu bari babyiteze. Bikaba byarabaye n’ubwa mbere bahurira mu Ngoro yitiriwe Mutagatifu Petero, ubwo hashyirwagaho abakaridinali bashyashya, aribo bambere Papa Francis yari yemeje mu kwezi gushize.

Kanyamibwa Patrick
ububiko.umusekehost.com

 

 

0 Comment

  • Uyu mushumba yaraducanze ubwo yavugaga ko Adamu na Eva bo muri Bibiliya batabayeho bisobanuye ko atemera Bibiliya ko abantu baremwe n’Imana! Kdi ngo Kiriziya yemera n’abatinganyi (Kimwe mu byo SODOMU NA GOMORA byarimbuwe bizize), ubwose niba yemera bimwe ibindi akabihakana (Ukuri kwinci n’ibinyoma bike). Ariyoberanya kugirango yikururireho abantu b’ingeri zose! Ni hatari

  • Niba atemera IREMA ntiyemera na RUREMA, ubwose yemera iki?

Comments are closed.

en_USEnglish