Digiqole ad

Ab'i Musanze mwiteguye kwakira ubutumwa bwiza mbazaniye?-Dominic Nic

Ibitaramo byateguwe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Dominic Nic Ashimwe byo hanze y’Umujyi wa Kigali yise “Glory to Glory Tour 2014” bigiye gutangira, ku ikubitiro bikazahera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze ku cyumweru tariki ya 09 Werurwe.

Dominic Ashimwe arasaba Abanyamusanze kuzitabira iki gitaramo ari benshi.
Dominic Ashimwe arasaba Abanyamusanze kuzitabira iki gitaramo ari benshi.

Mu kiganiro n’UM– USEKE, Dominic Nic yadutangarije ko afatanyije n’itsinda risanzwe rimucurangira “Sola Band” bazakora igitaramo cya ‘Live’, ,imwe n’umuhanzi Patient Bizimana uzaza kumufasha.

Hazaba hari kandi umwigisha w’ijambo ry’Imana ku buryo abantu bose bazaza bazishimira cyane kuba imbere y’Imana.

Dominic ati “Icyo nsaba buri wese witeguye kuzaza muri iki gitaramo ni ukutazaza wenyine, ahubwo azihangane azaze azanye byibura n’incuti cyangwa umuvandimwe we umwe cyangwa babiri kugira ngo ibi byiza n’umugisha Imana yiteguye kutugirira kuri uyu munsi nabo bazabiboneho, nizera ntashidikanya ko Imana izabibahembera.” 

Iki giratamo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera mu Mujyi wa Musanze, munzu mberabyombi y’Umurenge wa Muhoza.

Kizatangira ku isaha ya saa Munani (14h00), kwinjira ni ubuntu kuri buri wese.

Dominic Nic kandi ngo azasura Abanyamusanze abazaniye na CD ziriho indirimbo ze zose na DVD iriho amashusho yazo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • komeza ukore umurimo wuwaguhaagaye azaguhemba si nkumuntu ngo yibagirwe imirimo wakoze, turagukunda kand turagisengera ngo uzabigumememo

  • Nzaza ndi hafi yaho. courage Domini

  • uyu muririmbyo mbona ari serious muri music ye niba no mubuzima bwe busanzwe ariko ari byaba ari agahebuzo. nkunda song ye yitwa Ingoma ijana

  • Amen.Kubwibyo Imana Ikomeze Kuguha Umugisha Knd Ikomeze Kukwagurira Intambwe Ndetse Nimbibi Z’umurimo Wayo Ukora Be Blessed.Tujye twamamaza uwo twamenye ariwe yesu duhindura abandi tuvuga ibyiza yatungiriye abari muri yesu mugumemo

Comments are closed.

en_USEnglish