Digiqole ad

Muri Gereza ya Ntsinda, inyigisho za ADEPR zatumye benshi bihana

Ku munsi wa mbere n’uwa kabiri w’iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu bwasuye Abakristo baryo 806 bagororerwa muri Gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba butanga inkunga y’ibiribwa nk’umuceri, isukari, amoko atandukanye y’ifu, amavuta, imiti y’amenyo, amasabune, n’ibindi ndetse bunavugayo ubutumwa, abagororwa 48 barihana, hanabatizwa 25.

Amakuru dukesha ishami ry’itangazamakuru muri ADEPR aravuga ko nyuma yo kuganira ku ijambo ry’Imana, hahise habatizwa Abagororwa 25 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Ubuyobozi bwa ADEPR kandi bumaze no kwakira abandi bagororwa 48 bakiriye agakiza, bakihana ibyaha byabo, habayeho no gusangirira hamwe igaburo ryera.

Uretse gahunda z’ivugabutumwa ariko ubuyobozi bwa ADEPR bwanatanze ibikoresho by’isuku bitandukanye n’ibyo kurya bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (1,300,000 Frw) ariko bitagenewe abayoboke ba ADEPR gusa ahubwo bizakwirakwizwa mu bagororwa bose.

Mu bakristo 806 babarizwa muri Gereza ya Ntsinda harimo abagabo 772 n’abagore 34, barimo Abadiyakoni 24, Korari eshatu n’ibyumba by’amasengesho birindwi.

Muri uyu mwaka wa 2014, Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gusura amagereza 14 yo mu bice bitandukanye by’igihugu, rikavuga ubutumwa rikanatanga imfashanyo y’ibintu bitandukanye.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish