Digiqole ad

Bombori bombori na none mu idini ya Islam mu Rwanda

Mu idini ya Islam mu Rwanda haravugwa itsinda ryitwa “TF team Islam Impinduka II” ryiyemuje gukomeza urugamba rwo guharanira impinduka muri iryo dini, aho ngo ryiyemeje guhangana n’itsinda ry’Abanyapolitiki n’irindi ry’abacuruzi, bafata Umuryango w’Abayisilamu nk’uwabo bwite.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare
Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare

Kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2014, Itsinda rishya rigizwe n’abamenyi b’idini ya Islam “TF team Islam Impinduka II (Task Force ya Islam impinduka ya kabiri)”, riyobowe n’Umuhuzabikorwa waryo Sheikh Hussein Ruhurambuga, ryashyize ahagaragara itangazo rigenewe Abanyamakuru, rigaragazamo byinshi binengwa ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Muri byo, harimo ngo kuba Amategeko mashya yemejwe n’inama yo kuwa 12 Mutarama 2014 i Masaka, ihindura AMUR (Association des Musulmans au Rwanda) ikaba RMC (Rwanda Muslims Community), ariko ngo ntibishyirwe mu bikorwa, ahubwo ubuyobizi bugahitamo kwiyongeza inzibacyuho y’imyaka ibiri n’amezi atandatu yo kurangiza manda ya Sheikh Gahutu wahoze ayobora uyu muryango mbere y’uko yeguzwa.

Iryo tsinda “TF team Islam Impinduka II” rikomeza rivuga ko rinenga ukudashyirwa mu bikorwa kw’ayo mategeko n’ubwo ngo hari byinshi bikiyaburamo, ariko rikanamagana bikomeye bamwe mu banyapolitiki n’abacuru b’Abayisilamu (Baitul-Mal) bafata AMUR cyangwa RMC nk’iyabo gusa, ngo kuko ayo makosa yose ari bo bayakora ku nyungu za bo, ngo aho ari bo bagira uruhare mu gushyiraho no gukuraho abayobozi, bagahora bagaragariza inzego za leta ko ibintu bimeze neza mu muryango.

Ibyo bibazo byose bivugwa mu Idini ya Islam mu Rwanda, ngo ni byo byatumye kuwa 6 Werurwe 2014, itsinda rya bamwe mu Bayisilamu biganjemo Abamenyi b’idini, bashyize ahagaragara icyegeranyo cy’uruhererekane rw’ibibazo muri AMUR/RMC ku mpinduka II, ngo bikaba byari mu rwego rwo kwimenyekanisha.

Impamvu enye (4) iryo tsinda rishingiraho riharanira impinduka ya kabiri nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara :

1. Gukosora no kunoza ibyakozwe mu rwego rw’Amategeko ;

2. Kubahiriza no gushyira mu bikorwa Amategeko (ngo kuko amakosa adakosozwa ayandi) ;

3. Gukemura ibibazo by’imiyoborere mibi ;

4. Ikibazo cy’igenzurwa ryihariye ry’umutongo wa AMUR/RMC.

Sheikh Kayitare Ibrahim Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda yabwiye igitangazamakuru UMURYANGO ko we asanga ibivugwa n’iri tsinda nta kuri kurimo, akanavuga ko atari arizi, ko ahubwo yarimenye abonye ibaruwa ryanditse ifite umutwe ugira uti : “Ikibazo cy’imiyoborere muri AMUR/RMC, n’ingaruka za yo”, ngo akaza gusanga yarasinyweho n’uwahoze ayobora uyu muryango mu Karere ka Kayonza waje kwegura kuri uwo mwanya, mu gihe hitegurwaga kumuhagarika bitewe n’amakosa yaregwaga.

Sheikh Kayitare Ibrahim yasobanuye ko ayo mategeko bavuga yatangiye gushyirwa mu bikorwa, akemeza ko AMUR yamaze gusimburwa na RMC, ariko akavuga ko ayo mategeko yatinze kugera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, bitewe n’uko ngo bari bakiyahindura mu ndimi eshatu (Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda), kandi ngo ibi byakorwaga n’Umusemuzi wo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mufti w’u Rwanda yakomeje atubwira ko Ubuyobozi butigeze bwiyongerera manda y’inzibacyuho nk’uko bivugwa n’iryo tsinda, ngo kuko mu mategeko bumvikanye ko ari ukurangiza manda y’uwari Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu, bityo ngo ubuyobozi bwa RMC bukaba atari inzibacyuho.

Ku kuba “TF team Islam Impinduka II” ivuga ko hari bamwe mu banyapolitiki n’abacuruzi b’Abayisilamu bategeka cyangwa bayobora Islam mu Rwanda bayiganisha aho bashaka kubera umutungo wa yo nk’amashuri, imishinga, Baitul-mal, ibitambo, n’ibindi, Mufti w’u Rwanda yavuze ko ibyo ari ugusebanya.

Sheikh Kayitare Ibrahim yagize ati : “Ibyo ni ugutukana no gusebanya. Si ndi umwana, ibyo nkora ndabizi, kuko ni nanjye ubibazwa.”

Ku kibazo cy’igenzurwa ryihariye ry’umutongo wa AMUR/RMC ari na cyo gifatwa nk’ipfundo ry’uruhererekane rw’ibibabo n’amakimbirane yo muri iri dini, Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Iyakaremye Sureiman yatangarije Radio Isango Star, ko igenzura ry’imikoresherezwe y’uwo mutungo ryakabaye ryarakozwe kandi ari na ngombwa, ariko ngo impamvu ritari ryakorwa akaba ari ikibazo cy’ubushobozi.

Mufti w’u Rwanda asaba iryo tsinda kwegera abandi bayisilamu mu nama atandukanye akorwa agamije kunoza imikorere y’umuryango.

Aha Mufti w’u Rwanda yagize ati : “Niba ari abantu bashaka kubaka koko, dufite ikiganiro kibera kwa Kadafi buri kwezi, ni ho tuganirira uburyo bwo kunoza imikorere y’umuryango,”

“Hari indi nama dukorera mu musigiti wo mu Mujyi, aho turebera hamwe imishinga y’amategeko irindwi (7), tukanaganira ku bibazo byose bigenda bigaragara. Na bo ntibahejwe, ni baze ni Abayisilamu, na bo batange ibitekerezo bya bo.”

Gusa ibi iri tsinda ntibirikozwa, ngo kuko nta cyo bavugana na Sheikh Kayitare ngo kuko atari we uyoboye Umuryango w’Abayisilamu, aho bawugereranyije n’imodoka, we akaba ikiyoboresho cya yo mu gihe umushoferi ari itsinda ry’abacuruzi na bamwe mu banyapolitiki.

Amakimbirane no kutumvikana mu idini ya Islam byatangiye mu mwaka wa 2012, ubwo hategurwaga umugambi wo guhirika Mufti w’u Rwanda wari Sheikh Gahutu Abdoulkarim, maze na we mu rwego rwo kwihoorera, agahita yirukana abayobozi bari ibyegera bye, barimo umunyamategeko w’idini na Mufti wari umwungirije.

Mu mwaka w’2013, havutse itsinda rishya ryiyise iry’abamenyi b’idini ya Islam, ryari rigizwe n’abashehe (Sheikh) barenga 11, banenga bikomeye imikorere n’imiyoborerwe y’idini, ndetse banasaba impinduka.

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Mufti Kayitare bwabaye nk’ubuhosha ayo makimbirane, bemera guhuza imyumvire n’iryo tsinda ry’abashehe.

Itsinda ryongeye kuvuka kuri iyi nshuro na ryo n’iry’abashehe (Sheikh) n’abamenyi b’idini, bavuga ko hari bimwe byakozwe mu byo basabaga mu idini ariko atari byose, bityo urugamba rwo guharanira impinduramatwara rukaba rugikomeje.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • MUFTI YIBAGIWE KONGERA KUBIBUTSA KO IBIBAZO BYOSE BIRI MUBAYISILAMU (IBIYOBYABWENGE, UBUJIJI, AKABENZI, BYELI, KURWANIRA MU MARIMBI … ) BITERWA NUKO BARI BARASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA NA LETA …
    (REF: IGIHE.COM)

    • eh nabo basigajwe inyuma n’ámateka se? noneho ndumiwe nari nziko ari izina ryábasanguiste gusa!!!

  • Iki ni.ikigaragaza ko abayislamu igihe cyose bazajya bitwaza Leta ngo nizo zatumye badateraimbere!

  • ariko idini rya islam mu rwanda ryakabaye dini risenga Imana kurusha uko ryaba gahugu , umuryango , gasociete nutundu twa association abantu binshingira kubwinyungu ziciriritse ndumv inkingi yambere yaryo ai ugusenga ari cyo bashyize imbere kurusha ibindi ndumva ibi bibazo bahora bitabayemo, ubundi ryakaye ariro dini very coherently united hano mu rwanda, gusa bagakwiye guprofita ibyiza leta yagejeje kubanyarwanda bose , birimo uburenganzira bwo kwiga kuri buri wese gukora icyo ushoboye cyose cyaguteza imbere nabo bakabasha kwiteza imbere bamwe muribo basa nabakirinyuma.

  • Abdullah arihe ngo adusobanurire?

  • bavandumwe erega ngo ntamuryango ubura ikigoryi ibi ntibyakabaye ahubwo
    burya kko inzira yimana irahanda so iki nikigeragezo ark bidakuyehoko abayislama tudasenga imana! ahubwo ni somo kuri buri muntu wese ufite gutekereza akareba ntagushyiramo amaranga mutima ye kko ibibi biri kugaragar muri islama vraiment ntacyo cor ane yigishamo ahubwo niko
    iyisi ituganisha aho ishaka naho abavuga muvuge mpamyako ntakiba uretseko imana ariyo iba izi impavu uzaguma agumwa amaso nibibi akaguma kureba negative side only kdi nyamara hari nibyiza yewe na byiza kurushaho sinzi nyagasani niwe uzibyinshi kuturusha.

  • Ntibizoroha igihe cyose abaislam bacyumva ko ibibazo byabo bishobora kurangizwa na leta!
    Niba koko abo bose ari amasheikh ndizera ko bazi neza icyo abaislam basabwa iyo hari ibyo batabashije kumvikana!
    Bose nibasubize ubwonko mu mutwe babuvane mu gifu babushyize.
    Ngibyo nguko!

Comments are closed.

en_USEnglish