Digiqole ad

“Beauty for Ashes” intego bihaye yo kuzenguraka insengero 20 irarimbanyije

Muri gahunda itsinda Beauty for Ashes rifite yo kuzenguruka insengero 20 zo mu Mujyi  wa Kigali bamenyekanisha album yabo nshya, kuri kino cyumweru tariki 24 bari mu  rusengero rwa New Jerusalem Kicukiro aho bakoye igitaramo gikomeye, iki gitaramo kikaba ari icya kane bakoze muri iyi B4A Albm Tour.

Bafite gahunda yo kuzenguruka mu nsengero
Bafite gahunda yo kuzenguruka mu nsengero

Igitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba, cyafunguwe na Worship Team yo ku rusengero rwa New Jerusalem batangiranye imbaraga nyinshi, nyuma iri tsinda ritangira kuririmba indiirmbo zitandukanye bahereye kuzakera zamenyekanye nka ‘surprise;, Yesu ni we Super Star . Umutoza w’amavubi Eric Nshimiyimana yari muri iki giatramo.

“Beauty for Ashes’ igizwe n’abasore batanu Kavutse umuyobozi unaririmba, Olivier kuri Accoustic Guitor, Benjamin kuri guitor Bass, Maxime ku ngoma na Christian kuri Piano bakoze igitarmo badahagarara mu gihe kingana n’amasaha abiri kuva saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa mbiri.

Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo barafashijwe
Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo barafashijwe

Kavutse avuga ko impanvu bakoresheje indirimbo za bo za cyera  cyane kandi tuzi ko bari kuri tour y’album  nshyashya “The Wonders Of The Son” ari uko bo icyo baba bashyize imbere ari uko abantu baramya Imana kurusha uko bakwamamaza indirimo .

Yagize ati :“Mu by’ukuri rero, igihe twaririmbaga wabonaga hari imbaraga z’Imana kandi abantu bose baraho bafashijwe cyane ngirabo abantu batubera abahamya!

Baririmbiye abantu barishima
Baririmbiye abantu barishima

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish