“Beauty for Ashes” intego bihaye yo kuzenguraka insengero 20 irarimbanyije
Muri gahunda itsinda Beauty for Ashes rifite yo kuzenguruka insengero 20 zo mu Mujyi wa Kigali bamenyekanisha album yabo nshya, kuri kino cyumweru tariki 24 bari mu rusengero rwa New Jerusalem Kicukiro aho bakoye igitaramo gikomeye, iki gitaramo kikaba ari icya kane bakoze muri iyi B4A Albm Tour.
Igitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba, cyafunguwe na Worship Team yo ku rusengero rwa New Jerusalem batangiranye imbaraga nyinshi, nyuma iri tsinda ritangira kuririmba indiirmbo zitandukanye bahereye kuzakera zamenyekanye nka ‘surprise;, Yesu ni we Super Star . Umutoza w’amavubi Eric Nshimiyimana yari muri iki giatramo.
“Beauty for Ashes’ igizwe n’abasore batanu Kavutse umuyobozi unaririmba, Olivier kuri Accoustic Guitor, Benjamin kuri guitor Bass, Maxime ku ngoma na Christian kuri Piano bakoze igitarmo badahagarara mu gihe kingana n’amasaha abiri kuva saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa mbiri.
Kavutse avuga ko impanvu bakoresheje indirimbo za bo za cyera cyane kandi tuzi ko bari kuri tour y’album nshyashya “The Wonders Of The Son” ari uko bo icyo baba bashyize imbere ari uko abantu baramya Imana kurusha uko bakwamamaza indirimo .
Yagize ati :“Mu by’ukuri rero, igihe twaririmbaga wabonaga hari imbaraga z’Imana kandi abantu bose baraho bafashijwe cyane ngirabo abantu batubera abahamya!
ububiko.umusekehost.com