Digiqole ad

Rubavu: Bamwe mu banyamadini mu Rwanda barashima Museveni

Ku isabato y’Abadivantisti kuri uyu wa 22 Gashyantare hamwe na hamwe mu Rwanda mu nyigisho zabo bagarutse ku kwamagana ubutinganyi ndetse batanga urugero rushimira Perezida Museveni witeguye gusinya ku itegeko ribukumira muri Uganda aho buri kuvugwa cyane muri iyi minsi.

Ubutinganyi ngo ni kimwe mu bimenyetso by’impera y’Isi nk’uko byagiye bigarukwaho n’ababwiriza, aba babwiriza bagashimangira ko abayoboke b’amatorero yabo bakwiye nabo guhagurukira kurwanya ubutinganyi kuko ngo ari ingeso zigwa.

Pasteur Bazimaziki Deograthias wo mu itorero ry’Abadivantisti i Rubavu avuga ko na Bibiliya ibigarukaho ahitwa Isodomo n’Igomora  ariko ko Imana itigeze ibyihanganira yabahanishije igihano gikomeye.

Ari kwigisha ati”turi mu minsi y’imperuka n’ikimenyimenyi abayobozi b’Ibihugu by’ibihangange nibo bashyigikiye ibi byangwa n’Imana, Museveni uri kubirwanya turamushimira. Bakristo rero mumenye ko turi mu bihe bya nyuma twihane tumaramaje”

Nkunzingoma  Ephrem umwe mu bari bitabiriye aya masengesho yo ku isabato yavuze ko nk’abakristo batemera ubutiganyi kandi ko batazigera babyemera na rimwe kuko babifata nk’ikizira ku Uwiteka.

Avuga ko basaba abayobozi ba Afrika ko bafatira urugero kuri Perezida Museveni bakamaganira kure ingeso y’ubutinganyi idahesheje Imana icyubahiro.

Intandaro y’uku gushima Museveni ni ukuba akomeje kwemeza ko mu gihugu cya Uganda ubutiganyi bugomba guhanwa n’itegeko.

Mu Rwanda itegeko ntiryemera gushyingira abahuje ibitsina ariko nta nubwo rihana ubutinganyi n’ubwo iyi ngeso mu Rwanda itarafata intera ndende nko muri Uganda.

Patrick Maisha
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • erega nicyo umuyobozi aberaho,iteka umuyobozi mwiza nubera imboni abayobora akabaha umurongo ngenderwaho kandi wubaka igihugu aho kugisenya,yego uburenganzira bubaho kandi twese nibwo duharanira ariko uburenganzira bukuraho umuco wigihugu,umuco wakimuntu ntabwo bwaba ariburenganzira ahubwo nubutindi.Ubutinganyi sumuco wikiremwa muntu uretse nikiremwamuntu ntanigikoko cyari cyabikora nankanswe umuntu uz’ubwenge.gusa excellence sir, congratulation kuricyo cyemezo wafashe kandi ugihagarareho kigabo nabandi tukurinyuma.

  • Congs Y.E President Mu7. Long Life.

  • Hari Umugabo ukomeye wavuze ko Abazungu benshi baza hanyuma y’Intozo(Imbwa) kuko bo batazi gutandukanya ibitsina bityo bakabihuza batitaye ku cyemewe, ariko ko imbwa yo izi gutandukanya ingabo n’ingore kandi ko ntayajya ku yo bihuje ibikoresho.

  • Erega Muzeyi M7 ni inararibonye kandi afite umuco. N’abandi bose bakagombye kumutiza ingufu.Afican Union iki kibazo yagombye kukigira icyayo, noneho no mu myanzuro ifata hagashyirwamo gukumira imico mibi izanwa n’Abazungu ngo isimbure iyo muri Afurika. Ndetse hazasubirwe no mu masezerano n’amadini, aya gakondo agire uruhare mu iyigishwa ry’ibyiza mu bantu hashyirwa imbere urukundo, imibanire y’abantu mu moko n’imyumvire myiza ariko itandukanye, ndetse no gufashanya ku bakire n’abakene.

  • Hari ikintu kimwe nibaza:
    Uriya Muyobozi uhatira Museveni gushyigikira amafuti,yakwihereyeho agatanga urugero akirukana umufasha we niba abona aribyo bikwiye??!!Baritwaza uburenganzira kugirango baducange badusubiza inyuma.
    Bravo Mzee Yoweli!!!

  • Erega byarahanuwe ko muminsi yanyuma hazagwira ibyaha kandi bishyigikiwe nibihugu byibihangange niko satani azaba akora.naho ubundi Imana yatanze umufasha ukwiriye(ugabo cg umugore)nukuba maso rero.

  • Ndagushima nanjye uri umuntu w’umugabo ko Bwana Perezida Museveni. Udatinya Imana ariko atinya iki ?? Abo banyamahanga nibagumane ibyaha byabo, bere kudutegeka kubiganaaaa.

  • Erega dukwiye kumenyako turi ibisonga byabikijwe ubutunzi bukomeye kandi ko Imana izatubaza uko twakoresheje impano yaduhaye.
    Niba Imana yaraguhaye ubuyobozi nikugirango ukoreshe iyo mpano igytije uyubahisha kandi uyihesha icyubahiro.Nebuchadnezzar akwiye kubera bamwe mubayobozi ikigisho, Imana yanga abashaka kuyishyiraho hejuru. Imana yamwohereje mu ishyamba arisha nk’inka imyaka irindwi kubera ko yumvaga ko ariwe wakoze byose, rero ntukimure Imana uvuga ko ukomeye hakomeye uwaguhaye ubwo bubasha.

Comments are closed.

en_USEnglish