Digiqole ad

Ku munsi w'abagore ADEPR yahaye abagore inka 14

Itorero rya ADEPR ryifatanyije n’abari n’abategarugori mu kwizihije umunsi mukuru w’Umugore, ndetse rinatanga ubutumwa bwuko “Umugore nk’umwamikazi agomba kubahwa n’Umutware we”. Hadashingiwe ku idini, iri torero ryanagabiye abagore batishoboye inka 14, hanatangwa ubwisungane mu kwivuza 77.

Zimwe munka zatanzwe.
Zimwe munka zatanzwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku matariki ya 7 na 8 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryizihirije umunsi mukuru w’Umugore mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kavumu, Akagari ka Rugeshi.

ADEPR yanoroje inka 14 Abagore batishoboye, inatanga ubwisungane mu kwivuza ku bagore 77, hanatangwa imyenda yo kwambara byose hamwe by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu n’igice (3,500, 000 Frw).

Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel yashimiye ADEPR kuba ikomeje gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, na gahunda ya ‘Gir’inka Munyarwanda’.

Mu magambo ye yagize ati “Mbashimiye cyane ko mwatanze ziriya nka mudashingiye ku idini ryanyu, ahubwo mwazigeneye Abanyarwanda muri rusange. Mubazihawe nabonye harimo Abisilamu, Abagatulika, Abafite ubumuga bwo kutabona n’abandi.

Ibi birori byari byitabiriwe n'abantu benshi.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu benshi.

 

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Jean Sibomana yavuze ko itorero ryabo riha agaciro kanini umugore kuko ari umutima w’urugo.

Yagize ati “Umugore ni umwamikazi, agomba kubahwa n’umutware we, akamuha agaciro ke, ni isoko y’ubukungu, iterambere n’imibanire myiza n’abantu.”

Sibomana kandi yanasabye abakiristu ba ADEPR n’Abanyarwanda muri rusange gufatanya bagahangana n’ibibazo bikomeje kugaragara mu miryango ndetse hamwe na hamwe bitera ubwicanyi bwa hato nahato.

ADEPR kandi yifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo mu gihe nyuma y’imyaka 74 iri torero ribayeho, mu biro bikuru byaryo habarizwamo umuyobozi w’umugore.

Abagore batishoboye bashyikirizwa inka zabo.
Abagore batishoboye bashyikirizwa inka zabo.
Amakorari n'abakirisitu ba ADEPR nabo bari benshi.
Amakorari n’abakirisitu ba ADEPR nabo bari benshi.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish