Digiqole ad

ADEPR mu kubaka inzu 355 zigenewe Abarokotse Jenoside

Ejo kuwa kabiri tariki 11 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryashyikirije Akarere ka Nyagatare inzu 13 zubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abatishoboye, zifite agaciro ka Miliyoni 45. Iri torero kandi ryaboneyeho no gutangaza ko ririmo kubaka inzu 355 hirya no hino mu gihugu zizahabwa Abarokotse Jenoside batishoboye.

Mukarusine Theodosie wahawe inzu arimo guha Imana icyubahiro, na Jean Sibomana, Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR.
Mukarusine Theodosie wahawe inzu arimo guha Imana icyubahiro, na Jean Sibomana, Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR.

Iki gikorwa cyishimiwe na benshi cyabereye mu muhango wo kwakira Urumuri rutazima mu Karere ka Nyagatare.

Aya mazu yubatswe muri paruwasi 13 zigize Itorero ry’Akarere ka Nyagatare, ari zo Matimba, Ntoma, Muyange, Karangazi, Nyagatare, Nyakigando, Rwebare, Mimuri, Mahoro, Rukomo, Rwemasha, Bushara na Karama dore ko buri paruwasi yubatse inzu imwe bikozwe n’Abakristo ba ADEPR.

Aya mazu yashyikirijwe kumugaragaro Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Fred Sabit Atuhe n’abaturage barokotse Jenoside hatagendewe ko ari abakristo bo mu Itorero rya ADEPR, dore ko abazihawe bakuwe ku rutonde rw’abaturage batishoboye bagombaga kubakirwa n’Akarere ka Nyagatare.

Mukarusine Theodosie, umwe mu bahawe inzu ubusanzwe ukora umwuga w’ubuhinzi yavuze ko yari amaze imyaka 20 aba mu macumbi.

Yagize ati “Kuva Jenoside yarangira nabagaho ncumbika, ariko ubu, iyi nzu yanjye yubatswe n’amabati 45, ifite ibyumba bine na salon n’ubwogero buri mu nzu. Twahuye n’ibibazo ariko hari icyo Imana yakoze mu bantu kuko ntitwatereranywe, bari kutwereka ko kwiyubaka bigishoboka.”

Abayobozi barimo Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Fred Sabit Atuhe, Abayobozi ba ADEPR n'umuturage wahawe inzu
Abayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Fred Sabit Atuhe, Abayobozi ba ADEPR n’umuturage wahawe inzu

Ambasaderi Gatete Claver, Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, nawe wari muri uyu muhango yashimiye ADEPR nk’abafatanyabikorwa bafasha Abarokotse kwigira, anaboneraho gusaba n’abandi bafatanyabikorwa gufasha Abarokotse Jenoside kwikuramu bukene no kwigira.

Ati “Urumuri rw’icyizere ruzaniye abatuye iyi Ntara umucyo n’icyizere, tunishimira intambwe imaze guterwa uyu munsi.”

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Jean Sibomana we yatangaje ko Itorero gufasha buri Munyarwanda by’umwihariko hafashwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kwigira.

Agira ati “Mu bikorwa by’Itorero (ADEPR), dushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko dufasha Abanyarwanda hatagendewe ko uwafashwa ari umukristo wa ADEPR gusa, ahubwo dufasha Umunyarwanda muri rusange.”

ADEPR kandi itangaza ko paruwasi 355 ifite, buri yose izubakira inzu imwe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda dore ko ngo izimaze kuzura hirya no hino mu guhugu zirarenga ijana na morongi itanu (150).

Nyuma yo kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amakosa yavugwaga mu miyoborere y’Itorero rya ADEPR, ubu muri iyi minsi rikomeje guhagurukira ibikorwa bituma isura mbi ryari rimaze kugira mu bantu ihinduka dore ko riherutse kugabira abagore ku munsi mpuzamahanga w’abagore, rigasura amagereza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Photo: Kwizera Emmanuel
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umutima wo gufasha uve mumagambo ujye no mubikorwa, uko dusenga Imana dushishikaye ari nak twihutira gufasha ababaye abo tubona bacyenewe ubufasha bwacu, kandi igikorwa nkiki kijye kitubera akarorero twese tumveko uu=yu munsi arinye ejo ari wowe. gutahiriza umugozi umwe ukomeze uturange banyarwanda

  • Imana ibahe umugisha. abanyarwanda twese turebereho tujye turangwa no gufasha kuko umuntu ntafasha kuko afite byinshi ahubwo afasha kubera urukundo n’imbabazi agiriye wa muntu ubabaye.mbifurije kugira uwo mutima.

Comments are closed.

en_USEnglish