Ibisakuzo ni bimwe mu bigize Umuco Nyarwanda, iyo abakera babaga bataramye bacaga imigani ndetse bagasakuza, ababyeyi nibo bigishaga abana ibisakuzo, ubundi si ugusaakuza kakahava. Muri iki gihe ntitwavuga ko byacice ariko aho wasanga abantu bataramye barimo gusakuuza ni hake. Mu gusakuuza umwe abwira undi ati “Sakwe Sakwe” mu kumwikiriza undi ati “Soma” ubundi akamubwira icyo […]Irambuye
Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwiswe “Kwita izina Caravan Tour” abarurimo batambagijwe ibyiza nyaburanga bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko ariko benshi muri bo ngo bashimishijwe n’amateka ajyanye n’iyimikwa ry’abami b’u Rwanda asigasiwe muri Buhanga Eco-park iherereye mu Karere ka Musanze. Kwita izina Caravan tour yo kuri uyu wa gatanu yatangiye abakerarugendo bagera kuri 50 bajya ahakorera […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Kamena; ku nteko nyarwanda y’ururimi n’ umuco i Remera mu nama n’ abanyamakuru inteko y’ ururimi n’umuco yatangije ubukangurambaga ku rurimi rw’ ikinyarwanda. Aha hagaragajwe ko urubyiruko n’abayobozi bari ku isonga mu kwangiza ikinyarwanda. Nyuma y’aho bigaragaye ko ururimi rw’ ikinyarwana ndetse n’umuco w’ abanyarwanda harimo byinshi byangiritse bitewe n’amateka banyuzemo, […]Irambuye
Ryangombe, wavutse ari ikinege akaba ari na we wazanye kubandwa. Se yari yarasize amuraze ubwami ariko asiga atamwimitse. Bene se bakajya bamwanga banamubwira ko adakwiye ubwami. Nyuma y’uko Ryangombe abuguje n’umwe muri bene se Mpumutumucuni akamutsinda abifashijwemo n’umuhungu we Binego nk’uko indagu z’agakecuru zabivugaga, impundu zaravuze, arima, aba mu ngoma ze z’u Burengo n’abahungu be […]Irambuye
Nubwo nyuma yo guhagarikwa kw’Intamabara y’Iminsi itandatu impande zombi(Israel n’Abarabu) zemeye amasezerano y’amahoro, byari amagambo gusa. Ubushotoranyi bwa hato na hato nibwo bwaje gutuma indi ntambara irota muri 1973. Kw’itariki ya 5/10/1973, Chef d’Etat Major General Ziv Zamil wa Israel yabonye ubutumwa bumumenyesha ko Siriya na Misiri barimo gutegura igitero kuri Israel. Yahise atumiza inama […]Irambuye
“Uri Mwiza Mama”, ni umuvugo usingiza ndetse ugataka ubwiza bw’ababyeyi batwibarutse, abawuvuga cyangwa abawuvugaga bashimagiza ubumuntu bw’uyu mubyeyi wuzuye ubwuzu, urukundo rutageranywa, impuhwe n’ubwitange ahorana ibihe byose. Abize mu bihe byashize, uyu muvugo barawuzi ndetse barawukunze karahava, bawibuka cyane ubwo bigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu. Ngaho ni mucyo twiyibutse. Koko uri mwiza […]Irambuye
Iyi ni intambara Israel yagabye ku bihugu by’Abarabu. Kuva Israel yabona ubwigenge muri 1948, yahise itangira urugamba rwo kwemeza Abarabu ko ari igihugu gifite ubusugire ko ntawe ugomba kukivogera. Kubera ko cyari kirimo kwiyubaka wasangaga ibihugu bituranye nacyo bidashaka kubona Israheli nk’igihugu gifite ingufu muri kariya karere. Israel yagabye ibi bitero mu rwego rwo guca […]Irambuye
Ubundi Musinga ni mwene Kigeli IV Rwabugili.Nyina uvugwa ko yamubyaye ni Kanjogera ka Rwakagara,umwegakazi. Musinga abonwa na benshi nk’umwami wagize urhare rukomeye mu gutuma abazungu bubaha Abanyarwanda kuko atabemereye kwigarurira ubutegetsi bwose n’ubwo bwose bagiye bamurusha intege gahoro gahoro nk’uko tugiye kubireba hasi: Tubanze twibukiranye ko abazungu bategetse u Rwanda bakomokaga mu bihugu bibiri bitandukanye […]Irambuye
Rugamba Sipiriyani ni umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye cyane mu Rwanda. Ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe ryarimo imitwe itandukanye yatumaga abasha kubatoza neza. Amwe mu makuru ku buzima bwe yatanzwe n’inshuti ze turayakesha urubuga Irango.info rwayakusanyije. Umwe mu bagize icyo bavuga kuri Rugamba ni umubikira mama Beyatirisa wo mu muryango w’Abenebikira. Avuga ko ubusanzwe Rugamba […]Irambuye
Uyu mugani ucibwa n’umuntu ufite impungenge z’ukuntu ibintu bishobora kuzagenda,bigatuma avuga ati:birabe ibyuya ntibibe amaraso. Cyangwa se yabona umuntu aje kumubwira ko amufitiye inkuru runaka undi akagira amakenga akamubaza atangara ati:Birabe ibyuya ntibibe amaraso. Umugabo witwa Singirankabo Antoine yambwiye ko uwo mugani ukomoka ku kinyogote.Muti byagenze gute: Cyera inyamaswa ngo zaravugaga! Ikinyogote cyagiye kona mu […]Irambuye