Urubyiruko n’abayobozi ku isonga mu kwangiza IKINYARWANDA
Kuri uyu wa 18 Kamena; ku nteko nyarwanda y’ururimi n’ umuco i Remera mu nama n’ abanyamakuru inteko y’ ururimi n’umuco yatangije ubukangurambaga ku rurimi rw’ ikinyarwanda. Aha hagaragajwe ko urubyiruko n’abayobozi bari ku isonga mu kwangiza ikinyarwanda.
Nyuma y’aho bigaragaye ko ururimi rw’ ikinyarwana ndetse n’umuco w’ abanyarwanda harimo byinshi byangiritse bitewe n’amateka banyuzemo, Leta y’u Rwanda yashyizeho inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco mu rwego rwo gushaka uburyo bwose bushoboka bwo kugagurura ku murongo ururimi n’umuco by’ abanyarwanda.
Mu nshingano zayo harimo no guharanira ubusugire bw’ iterambere ry’ururimi n’umuco.
Atangiza iyi nama umuyobozi w’Intebe y’inteko Dr Niyomugabo Cyprien yabwiye abanyamakuru ko aribo bitezeho uruhare runini mu kugarura ku murongo ibyangiritse mu rurimi rw’ ikinyarwanda ndetse n’umuco w’abanyarwanda.
Yavuze ko ikinyarwanda ari ururimi rugomba guhabwa agaciro gakomeye dore ko arirwo muyoboro w’ indangagaciro z’ abanyarwanda; ikindi kandi rukoreshwa mu nzego zose harimo iz’ubuyobozi, iz’uburezi ndetse n’izindi.
Si ibyo gusa yagiye agaragaza ndetse ananenga imikoreshereze mibi y’ ikinyarwanda igaragara muri iki gihe, avuga ku byerekeye imikoreshereze mibi yagize ati « benshi babikora nkana kandi babizi; aho usanga mu mvugo zabo bagenda bavangavanga indimi ngo ni iterambere, wababaza bakakubwira ko iyo uvuze ikinyarwanda ntiwongereho akajambo ko mu rundi rurimi icyo ushaka kuvuga kitumvikana neza».
Yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ko n’abayobozi mu biganiro bitandukanye bagenda bagirana n’ abaturage, byaba byiza bagiye bakoresha ikinyarwanda batakivangamo izindi ndimi dore ko abenshi mu babwirwa baba batumva izo ndimi z’ amahanga.
Dr Niyomugabo yagarutse ku rubyiruko ndetse n’abahanzi b’ubu ko bari mu baza ku isonga mu kwangiza ururimi rwacu, aho ndetse yananenze uburyo bakoresha uru rurimi.
Yagize ati « mwa banyamakuru mwe tubatumye ku rubyiruko ndabona abenshi muri mwe muri narwo bizanaborohera kubumvisha ko ururimi rwacu rugomba kuvugwa uko ruri, ikindi kandi bagashaka ibitabo by’ ikinyarwanda dore ko binahari ari byinshi bakabisoma, bakabyifashisha ariko ntibatwangirize ururimi».
Asubiza ibibazo yari abajijwe; kubyerekeye amagambo amwe n’amwe yo mu zindi ndimi agenda agaragara mu kinyarwanda ndetse atabasha kubonerwa ikinyarwanda yasubije agira ati « gutira amagambo mu zindi ndimi biremewe, kandi tuzi neza ko hari amagambo menshi y’ amatirano dukoresaha cyane iyo dusanze yubakitse ndetse anavugitse neza mbese ntacyo yangiza ku muco wacu, tuyashyira mu yandi agakoreshwa».
Abajijwe ku kegeranyo cy’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, yavuze ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekanye ko nubwo u Rwanda rutuwe n’abagera kuri miliyoni 11, ariko abantu basaga miliyoni 36 aribo bavuga ikinyarwanda ku isi yose.
Yasoje akangurira abanyarwa bose muri rusange, baba abayobozi ndetse n’abandi bashaka kumenya ikinyarwanda ndetse n’imikoreshereze yacyo iboneye ko batinyuka bakabagana bakabafasha.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibyo ni byo koko gusa ntibazibagirwe n’abaririmbyi.
Yewe uwakubitira Imbwa gusutama yazimara uwo n’umugani Nyarwanda
Tubashimiye uburyo mukomeje guteza imbere ururimi rwacu n’umuco wacu. Mukomerezaho
Hari ikintu kijya kintangaza ukumva umuyobozi arabwira abaturage be ukumva ngo “so” nkinshuro wisaga igihumbi. ubwose aba ashaka kumvikanisha iki? cyangwa ukumva imvange y’igifaransa, icyongereza, igiswahili mukinyarwanda ngo arabwira abanyarwanda ngo bumve. Nutazi ikinyarwanda akwiye kuvuga ikinyarwanda niba atakizi akabyihorera cyangwa akavuga mururimi yumva abasemuzi bagakora akazi. Muransetsa, ese abapadiri bera ko bavaga iburayi bakigisha ivanjiri mu kinyarwanda? Tugomba kwihesha agaciro tugahesha n’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda. Bariya bagabo b’intinti bakomerezaho turabashigikiye.
Jyewe mbibonamo gutesha agaciro ururimi rwacu ndetse no kwirengagiza ubumenyi bw’abo babwira. Hari isomo nigeze kwiga ryitwa envirmental scanning, iyo urizi arisobanukiwe amenya message ageza kubo ashinzwe.
Bitera isesemi iyo bigeze kubanyamakuru, haba mumivugire ndetse no mumyandikire ukibaza niba uwo muntu yarize bikagushobera pee. Turabzi Igihugu cyacu cyaranzwe namateka atari meza, arikose iyi myaka ishize ko u Rwanda rwiyubatse muri byinshi, abitwa ngo barize niki byabasigiye niba batabasha gukosora ibigoramye?
Ikintangaza! UMUNTU W’UMUNYARWANDA AVUGA IGIFRANSA cg ICYONGEREZA NABI BAKAMUHA URW’AMENYO NGO NI UMUSWA. NYAMARA YAVUGA IKINYARWANDA NABI BAKAVUGA NGO SAWA WAGERAGEJE NTA KIBAZO. IBYO NI IKI?
Ko dufite Ministre utazi ikinyarwanda buriya ntakwiye kucyiga?
Mwiriwe neza?
Ni byiza rwose ko mwajya mukomeza kwita ku busugire bw’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda. Ni hacye kuri iyi si yacu haboneka ururimi rumwe ruvugwa n’abatuye igihugu cyabo. None rero nitwite kw’ayo mahirwe duhagurukire imihindukire itari yo y’amagambo atari ngombwa. Yego dushobora gutira amagambo tudasanganywe ariko hari ayo twifitiye cyangwa imvugo yacu tutagomba gusimbuza izindi, nk’ubu hari abihaye imvugo batira icyongereza kandi tuyisanganywe mu kinyarwanda cyacu. Ngo “umunsi ku munsi” (day by day) kuki batavuga “umunsi ku wundi” ko aribyo tumenyereye? Ni ukwerekana se ko bazi uruzungu? Oya ni ubwo abaminuje icyongereza babivuga si byiza rwose. Urwo ni urugero rumwe hari n’izindi. Nimuhaguruke turwane ku rurimi rwacu. Murakoze.
Vianney
Ese niba abo mu Rwanda badakoresha ikinyarwanda neza, ubwo ababa hanze yacyo twavuga ko bo bavuga ikinyarwanda ra? Reka reka ni urundi rurimi bivugira ruvanzemo amagambo y’ikinyarwanda. Izo miliyoni 36 muvuga ntazo!!! Ese kuko abana babayobozi batiga ikinyarwanda hanyuma aba baturange bakiga mu kinyarwanda ? Ibintu bitahanwa n’itegeko, ntibiteze kuzakosoka na rimwe. Mbona ikinywarwanda ari nka football; nkuko foot yananiranye; n’ikinyarwanda nuko.
Comments are closed.