Digiqole ad

Yuhi Musinga yarabazonze kugeza bamuciye mu Rwanda rwe

Ubundi  Musinga ni mwene Kigeli IV Rwabugili.Nyina uvugwa ko yamubyaye ni Kanjogera  ka Rwakagara,umwegakazi. Musinga abonwa na benshi nk’umwami wagize urhare rukomeye mu gutuma abazungu bubaha Abanyarwanda kuko atabemereye kwigarurira ubutegetsi bwose n’ubwo bwose bagiye bamurusha intege gahoro gahoro  nk’uko tugiye kubireba hasi:

Musinga yabimye ubutegetsi busesuye bamuca mu gihugu cye
Musinga yabimye ubutegetsi busesuye bamuca mu gihugu cye

Tubanze twibukiranye ko abazungu bategetse u Rwanda bakomokaga mu bihugu bibiri bitandukanye  aribyo u Budage(1899-1916) ndetse n’Ububiligi ( 1916-1962).Musinga yahuye ibibazo byinshi byaranze ubutegetsi bwe kuko akimikwa,  ntabwo yayobotswe n’Abanyarwnada bose kuko abo mu majyaruguru y’ubwami banze kumuyoboka bavuga ko yanyaze ingoma  Mibambwe Rutarindwa wari umaze iminsi yiciwe ku Rucunshu.

Mu buhanga bwa Musinga, yaje kwiyegereza abo Badage bari bafite imbunda bamufasha gutsinda  Basebya ba Nyirantwari  na Ndungutse bari baragumutse barema ingabo zirwanya Musinga  mu duce tw’Amajyaruguru y’u Rwanda rw’ubu .

Aho amariye kwigarurira ako gace yagize ibyago kuko abadage bari bamaze kumu fasha kandi banamwubaha ,bagize batya batsindwa Intambara ya Mbere y’Isi bari barashoje mu Burayi.Ingoma Ndage iba irangiye ityo.

Mu by’ukuri, Abadage bagiye Abanyarwanda bakibakunze ndetse n’ikimenyimenyi ni uko wasangaga bakurikiranira hafi amakuru y’Intambara ya Kabiri y’Isi kugira ngo bumve ko Abadaha(nk’uko bitaga Abadage banga ko Ababiligi bamenya ko bagikunze abadage) batinda bakagaruka.Ugasanga baganira babazanya amakuru y’aho Hitimana ageze atsinda intambara(Hitimana yari Hitileri kugirango bajijishe Ababiligi).

 Bimwe mu bibazo  by’ingenzi Musinga yagiranye n’Ababiligi:

1.Musinga ntiyihanganiye kubona abazungu bazana ingabo zabo kandi yari afite ingabo ze.

Izo ngabo zakoze akazi kazo mu gihe cy’imyaka itatu(1916-1919).Gusa nyuma yaho zakomeje kugira ijambo rikomeye mu bijyanye n’umutekano  mu gihugu. Nk’uko Abadage babigenje mbere,Ababiligi  nabo bafashe Abanyarwanda aba aribo bifashisha mu gutegeka abaturage.Ibi byateraga Abanyarwanda urujijo ryo kumenya mu by’ukuri  utegeka igihugu.Ingabo z’Umwami zataye agaciro hasigara hategeka iz’Abazungu.Ibyo bibabaza Musinga.

2. Musinga yambuwe ububasha ubundi bwari bumugenewe nk’Umwami w’U Rwanda .

Ubundi Abanyarwanda bari bazi ko Umwami ari Imana y’u Rwanda .Umwami yari afite ububasha bwatumaga abasha gucyemura ibibazo bikomeye cyane bitari mu bushobozi bw’undi munyarwanda wese,hakubiyemo no kwemera ko umuntu runaka yicwa mu gihe byagirira abandi akamaro.

Abazungu bageze naho bamubuza kuba yahana  abana be mu gihe abyumva atyo.Urugero ruzwi cyane n’urw’umukobwa we witwaga Musheshambugu  wabajijwe kuba Umukristo ariko Abamisiyoneri bahagarariwe na Mgr Classe bagashinja  Musinga kubuza abanyarwanda kuyoboka idini bashaka. Mw’ibaruwa Classe yandikiye Voisin mbere gato y’uko  Musinga acibwa yamushinjaga  kurwanya Ubukristo yasohotse mu kinyamakuru (Essor colonial maritime:Un triste sire).

 

3.Musinga yarwanyije  Ubukristo  mu Bwami bwe.

Mbere y’uko Abazungu baza  mu Rwanda bakazana idini rya Gikristo ,Abanyarwanda basengaga Imana bitaga Imana y’i Rwanda ,Rurema,Rubasha,Iyakare n’ayandi mazina y’Icyubahiro.Abamisiyonari baje  mu Rwanda,bigisha ko hariho indi Mana bo babonaga ko ariyo y’ukuri.

Mu mizo ya mbere nk’uko Jean Pierre Chrétien yabyanditse,abamisiyoneri  bagizwe n’Abapadiri bitwaga Abapadiri bera boherejwe na Musenyeli Lavigérie babwiwe ko intego ya mbere ari  ‘guhindura imitima y’inyamaswa zituye muri Afrika  zikavamo abantu basobanutse b’abakristo’(Chrétien J.P:Mission,Pouvoir colonial et pouvoir africain,p 140).

Ibyo birumvikanisha ukuntu umwami yari bwifate imbere y’abantu bashakaga gusuzugura Abanyarwanda bene ako kageni.Aho bamariye kubakira Kiliziya yitiriwe Yezu Umwami,I Nyanza (1946)hafi y’I bwami, byeretse Abanyarwabda bose ko Kiliziya ikuye Kirazira, ko Yezu asimbuye Abami b’u Rwanda kutegeka u Rwanda.

4.Bamwe mu batware bari baratangiye kwanga Musinga.

Kubera ukuntu Abazungu bari  barigaruriye imitima y’Abanyanrwanda ,umutware utayobotse idini yabo  yaranyagwaga.Ibi byateye abatware bamwe ubwoba bituma batangira kugenda bava kuri Musinga kuko bari bamaze kubona ko Abazungu bamurusha imbaraga.Muri bo harimo abazwi cyane  ka Rwabutogo  na Kayondo bari bene wabo,uyu Kayondo we akaba yarakundaga no  kujya kumurega ku bazungu(Kalibwami J:Le Catholicisme et la Sociéte Rwandaise 1990-1962,p 205).

Ibi byose rero hamwe n’ibindi bibishamikiyeho byatumwe  mu gitondo cyo kuwa 12,Ugushyingo1931 Bwana Voisin wari uhagarariye Umwami w’Ababiligi muri Ruanda-Urundi nk’uko byitwaga muri cyo gihe amenyesha Umwami Musinga ko atakiri Umwami w’u Rwanda ukundi kandi ko aciriwe I Kamembe,(Van Overschelde,Un audacieux pacifique,p 73).

Kalibwami akomeza atubwira ko Musinga acibwa yajyanye ingoma Kalinga n’izindi ngoma zigaragiye Kalinga, ndetse  aherekezwa na Nyina Kanjogera.Abagaragu benshi  cyane b’inkoramutima ze baramuherekeza bagana I Kamembe(Muri cya gitabo p 211)

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Iyi nkuru ni nziza kuko itwibutsa amwe mu matekay’igihugu cyacu. Ikatwereka ko gukunda igihugu ku munyarwanda atari ibya none gusa.

    • Ndabona amateka agenda yisubiramo nkuko abahanga babivuze.

  • Ndibaza impamvu ababiligi batabazwa uruphu Rw’umwami musinga ntaho tubonako hakoreshejwe ubutabera . Baradusuzuguye barakabya

  • yari umugabo rwose ariko yagombaga kubatizwa .na RUDAHIGWA YARABATIJWE

    • Umva kandi yagombaga kubatizwa se Rudahigwa ko yabatijwe byababujije kumwirenza!!?

  • Ngayo amatekeka ya musinga nabazungu rero,buriya tugomba gukura isomo ku bazungu nkuko prsd Kagamé ahora atwigisha”nti tugomba kuba abo bifuza ko tubabo ahubwo tugomba kuba twifuza kubabo.

  • iyi nkuru utumye ntekereza byinshi ariko byari kuba byiza iyo munatubwira irengero ry’umwami Musinga

    • Amakuru yanyu?
      Kalibwami akomeza atubwira ko Musinga acibwa yajyanye ingoma Kalinga n’izindi ngoma zigaragiye Kalinga, ndetse aherekezwa na Nyina Kanjogera.Abagaragu benshi cyane b’inkoramutima ze baramuherekeza bagana I Kamembe(Muri cya gitabo p 211) E se mwamfasha mukambwira ibi byaba biboneka mu gitabo cyitwa gute? Mbaye mbashimiye.

  • Sha amateka koko mutangiye kuyamenya ariko mwibika ko karinga yambere yahiriye munzu ubwo Musinga ,Nyina na banyirarume bicaga MIBAMBWE maze Kabare bamubwira ko ingoma yahiye akavuga ngo haguma umwami ingoma irabazwa,ubwo se uririra Musinga ninde?ko yatumye mwne se yitwikira munzu nambere ubwami ntibwari ubwe.Murakoze

    • Nibyo koko Karinga yahiriye kurucunshu ariko Urwanda rwagombaga kubaho kandi rukagira n’Umwami. Umwami rero agaragira ingoma niyo mpamvu rero yaramvuriwe indi. Ariko kuba barayise nayo Karinga nabyita amakosa kuko byarashobokaga kuyishakira irindi zina kuko nubundi byigeze kuba ubwo ingoma Rwoga yanyagwaga nibwo Ruganzu yimitse Karinga. Dukomeze twungurane ibitekerezo

      • None se ko tubwirwa ko abakoloni bataraza murwanda ntamwiryane warangwaga, ibi nabyo n’abazungu babashukaga? Yabonye ubwami abanje kwica mwene se, harya ubwo nibwo butwari mushaka kutubwira? Rudahigwa yakoreye Abanyarwanda byinshi niwe dushobora kwita intwari, naho se yari indwanyi itavugirwamo.

  • Ngaho lero icyo umuzungu aricyo,ubwo ndizerako bamwe bifuza kujya muri mars niba bahaze ubuzima nibarebe uwo bihera les organes maze bagende.Sha njye ndabazi neza umuzungu agushaka avec intérets sans intérets pas de négociation,hari umwe yacunze umukobwa umwe wari uzubwenge cyane mu ishuri amukubita inumero ati ndagukunda kandi sinabaho tutabana umukobwa aremera agirango nukuri ubwo urumvako yaramusobanuliraga byose bamaze kurangiza diplomes zasohotse,umuhungu yahise amwereka umuryango ntanubwo yarindiriye ngo une semaine irangire.menya gatuku uwo ariwe nawe ajye akwegera wamubaze kandi wirinde kujya mumikino yabo n’ibyaha byabo bidafite amazina.harimo bake bubaha Immana

  • abo bene gahini ntabwo boroshye , tumaranye nabo hano iwabo igihe kire kire cyane imyaka 30. kugirango ubamenye neza ni ukubana nabo,ukuntu badufata nabi bakibagirwa ko igihe bari mukaga kintambara zaberaga hano iwabo,bitabaje ba Sogokuru bacu ngo baze kubatabara, ubungubu ibyo barabyibagiwe. nkuko umuvandimwe yabivuze,umuzungu agukurikiranira inyungu ye yaba ntacyo akubonaho cyamwungukira, akagutera utwatsi, ntabwo baje ahongaho iwacu ,kubera ko badukundaga, kwari ukubera ibyo ubutaka bwacu bwibitsemo ,kuko bari babizi ninacyo cyabazanye kandi kugeza na nubungubu.umuzungu aguhesha ikintu nakaboko kibumoso hanyuma akakwambuza akiburyo, kandi umuzungu ni icyuma cyubwugi bubiri.

  • Burya abo mu majyaruguru kugumuka kwabo si ukwa none!! Barwanyije na Musinga?

  • Musinga yageze congo, abaturage baho baravuga ngo aba ni abami b’abatutsi bo mu Rwanda turabazi cyane barakomeye, ubu nibo abazungu batuzaniye ngo badutegeke, batangira kumutura cyane birakaza abazungu uje kumutura agakubitwa

  • uzakomerezeho tumenye n’*maherezo y’iyinkuru . thx!

  • Yooo Disi Musinga yari umuntu w umugabo. Merci umuseke ibi ntabyo twari tuzi twe abato

  • musinga yarabatijwe?

    niba atarabatijwe yavuze nguki arikubyanga?

    munsobanurire ndabasabye.

Comments are closed.

en_USEnglish