Ryangombe apfa umuzimu agatera i bwami
Ryangombe, wavutse ari ikinege akaba ari na we wazanye kubandwa. Se yari yarasize amuraze ubwami ariko asiga atamwimitse. Bene se bakajya bamwanga banamubwira ko adakwiye ubwami.
Nyuma y’uko Ryangombe abuguje n’umwe muri bene se Mpumutumucuni akamutsinda abifashijwemo n’umuhungu we Binego nk’uko indagu z’agakecuru zabivugaga, impundu zaravuze, arima, aba mu ngoma ze z’u Burengo n’abahungu be Binego na Ruhanga na mukuru we Nyabirungu na Mashira na Kagoro.
Ryangombe amaze kwima, yagiye guhigira Nyabikenke. Ariko nyina Nyiraryangombe akaba yari yamubujije kujyayo agira ati “ Siba umuhigo wa none cyana kimwe cya Mukanya cyamaze nyina ubugwe n’ubugweshyamba.
Siba umuhigo wa none, bibero birinda ibibanda, shebuja wa Ruhanga umugabo, siba umuhigo wa none”. Undi ati “Oya ntabwo nsiba ndahigiye Nyabikenke”. Nyina ati “ Narose inzozi mbi, narose itukura rya Nyabikenke, narose urukwavu rutagira ishyira n’umurizo, narose imbogo y’ihembe rimwe, narose inkware y’ibara, narose umugezi utemba ujya ruguru wa Nyabikenke.” Ryangombe aratsimbarara aranga ajyayo.
Mu kujya guhiga Ryangombe yagiye ahura n’inyamaswa zidasanzwe; urukwavu rutagira ishyira n’umurizo, inkware y’ibaba rimwe n’ imondo y’ibara rimwe. Abo bari kumwe bakamubwira ko ari indagu ya Nyiraryangombe yenda gutaha.
Ryangombe agiye kumanuka umugezi wa Nyabikenke asanga wahindutse ituku ry’amaraso, araboneza ngo agere hirya aca imitwe na Nyagishya cy’impenebere gihetse umwana imbebe. Agiye gusimbuka wa mugezi bati “Sigaho wirenga itukura rya Nyabikenke garuka Ryangombe.
Garuka cyana kimwe cya Mukanya cyanze kwumvira se na nyina umunsi wa nyuma ukazumvira ijeri ku mugani wa Nyiraryangombe uko yabivuze”. Undi ati “Oya, nta ndagu y’agakecuru ntibimbuza guhiga i Nyabikenke”.
Ryangombe yaje guhura na Nyagishya cy’impenebere gihetse umwana imbebe, ati “ Yewe wa mugore we! Mpa urwuya.” Umugore ati “Naguha urwuya umaze kumpa impetso y’umwana wanjye.”
Ryangombe amuha uruhu rw’inyemera ararwanga, amuha uruhu rw’impara ararwanga, amuha uruhu rw’impongo ararwanga, amuha uruhu rw’inzobe ararwanga, amuha uruhu rw’isasu ararwanga.
Undi ati “Nshaka uruhu rw’inyamaswa iri muri kiriya gihugu.” Ryangombe ati “nibayihige ndaruguha.” Arongera abwira abo bari kumwe ku muhigo ati “Nimungondagondere mbanze nsogore uyu mugore.”
Baramugondagondera bamuciriye ingando, amwinjizamo. Nyuma y’ibyo yabwiye abo bari kumwe ngo bahige nibavumbura inyamaswa y’insindanya bamuhamagare.
Bohereza imbwa kuvumbura inyamaswa. Igezeyo inyamaswa ikayirenza kugeza zishize, baza gutabaza Ryangombe bamubwira ko imbwa ze zashize.
Ryangombe yigirayo, imbogo ayikoza agahende mw’ipfupfu, iba imukojeje ihembe iramwirenza, ageze mu kirere asumira igiti cy’umuko ajya muri cya giti aragikomeza. Abo bari kumwe biruka bajya gutabaza bene Ryangombe.
Baraza bati “ Iyo nyamaswa iri he?” Binego, ati “Iyo nyamaswa irihe?” Bati “Ngiriya iri muri kiriya gihugu.” Ati “Ese mwabonye isa ite?” Bati “ Ukuboko ni inka, ukuguru ni inka, iyo nyamaswa yatuyobeye.”
Binego, umuhungu wa Ryangombe arahaguruka n’imbwa ze ajya guhiga ya nyamaswa. Arayangangiza inyamaswa iba yabyutse ariyikoza mu rwano arihingura inyuma, inyamaswa irirenga. Asanga Ryangombe.
Ryangombe ahamagaza abari hafi aho ngo abatume kuri nyina Nyiraryangombe. Abwira uwitwa Mashira ati “Mashira ngwino ngutume kuri Nyiraryangombe.” Mashira ati “Sinabona iryo mbwira Nyiraryangombe.” Ati “ Kagoro ngutume? Undi ati “Sinatunguka mu maso ya Nyiraryangombe ngo mbone icyo mbwira Nyiraryangombe, njye kukubika mvuge ngo wapfuye.”
Abo yatumaga bose bagiye babyanga ahamagaza uwitwa Nkonjo, amutumye aremera. Aramubwira ngo agende amubwirire Nyiraryangombe ati “Umwana umwe si umuryango, igiti kimwe ntikibamo ishyamba. Umugore ambandwe, umugabo ambandwe.”
Amutumaho kandi ko areba amata ya gitare mu gitereko ngo yende n’icyahi cya Mureniwera muhurire ku rutare rwa Butaza ujye gutegera ababyeyi i Raba.
Nyiraryangombe amaze kubona ubutumwa abikora uko yabisabwe n’umuhungu we, ahaguruka ubwo ahurirana n’abunguje bahetse Ryangombe baboneza bamujyana mu birunga. Ryangombe apfa atyo.
Biteye kabiri umuzimu wa Ryangombe atera i bwami kwa Ruganzu. Afata abantu bo mu rugo afata abantu bose ibintu biracika. Inka imiriro iraka ku mahembe, ingo zirashya bibura agaciro.
I bwami bashaka imitsindo bereza imitsindo yo kumwigana. Kubandwa ni aho byaturutse. Ku zindi ngoma ntibyabagaho. Kubandwa ni imitsindo ngo amakuba yateye u Rwanda ye kwongera kugaruka. Uretse rero umwami gusa kubandwa byaje kuba umuhango mu gihugu cyose.
Source: Gakondo
Roger Marc Rutindukanamurego
0 Comment
hehehehheehhhh!!Nimurangize muririmbe ngo baje bambaye amakanzu ………..
Aya ni amateka yabayeho mu gihugu cyacu,
icyo mbona ni uko dukwiye kujya twumvira imiburo,kugira ngo tutagwamu byago, kandi twifate kurushaho, dore na SIDA yarateye, ku bwa Ryangombe iyo mburagasani ntiyabagaho.
naziraguriye imusambira umusambi waguye kurugo nsiga bahamba ndahambiraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, seka seka nyakugirimana ryangombe ryababinga sha nkumbuye guterekera neza neza hahahaha
Hew! niyo mpamvu tuzakomeza nkwizera Yesu kuko ntiyigeze yanga kumvira , kandi ntiyigeze asambana,ndetse mubya Imana itubwira harima kwanga no kwirinda ubusambanyi, abanyarwanda rero mu gihe cyo kubandwa barasambanaga akaba ariyo ntandaro y’ ubusambanyi bukabije bugaragara no miryango, ahubwo twatahuye icyo byabaga bivuze,Yesu atuzanira ibyiza ariko ryangombe ateza ibyago means that ni umukozi wa satani.Yesu asure uRwanda cyane kandi aganze.yabababababa! pu abanyarwanda bizeye umunyamafuti nk’ uwo baramwigana? jye nzigana Yesu kuko amateka ye anyereka neza ko atakoze amafuti nk’ aya ryangombe.
yego nshuti yesu n’Umugabo utayobya abemeye kumukurikira bose tube ariwe twigana
modette we nawe wagereranije ibitagereranyika rwose wafata Yesu umwana w’Imana watinyutse akajya ku musaraba ngo dukire ukamugereranya na Ryangombe koko Yesu numwami w’abami ryangombe yabaye umwami wigice gito cyurwanda ntiyanarutegetse kubera kutumvira ababyeyi none ngo uramugereranya n’IGIKOMANGOMA CYO KWA DAWIDI wapi wapi abamwizeye nibo bamuzi aho yabakuye
Yezu yaje kutuvana kuri ubwo bucakara bwose
budasobanutse ngo muri we tugire ugwigenge
ubuzima bwacu tubumuharire, icyo wibaza cyose kubuzima ufite soma bibiriya byose
birasubije naho Ryangombe wo mubiruna we, uwo watumye abantu kuri nyina gusa,agapfa azize gushurashura byari byamwiyobereye ntaho ahuriye na Yezu wapfuye ngo abantu twese tubeho kandi akazuka ngo tutajya dutinya urupfu,agatuma intumwa ze kubantu twese kuko ari umwami w’abami(imbere ye abami bose n’ibikomangoma barapfukama bakaramya)uwo rere niyo nzira.
Comments are closed.