Digiqole ad

Uri mwiza Mama

“Uri Mwiza Mama”, ni umuvugo usingiza ndetse ugataka ubwiza bw’ababyeyi batwibarutse, abawuvuga cyangwa abawuvugaga bashimagiza ubumuntu bw’uyu mubyeyi wuzuye ubwuzu, urukundo rutageranywa, impuhwe n’ubwitange ahorana ibihe byose. Abize mu bihe byashize, uyu muvugo barawuzi ndetse barawukunze karahava, bawibuka cyane ubwo bigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu. Ngaho ni mucyo twiyibutse.

Ur imwiza mama
Ur imwiza mama

Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye

Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.

Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: »Kira kibondo! »
Nzakurata uko bigukwiye

Ibere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara

Ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera

Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.
Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana

Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje

Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera

Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate

Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho none

Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza mawe nkunda.

Uyu muvugo uri mu gitabo cyo gusoma no kwandika cy’umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yanditswe na Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (yasimbuwe n’Uburezi)

 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mana we! uyu muvugo disiunyibukije primaire tujya imbere tukawuvuga! Je t’aime maman. Nzakwigana rwose umunsi nagize abana nzabakunda urwo wankunze.

  • Abakigira ba maman nibyiza nari kuwumubwira ariko imyaka 19 ishize yaramuntwaye nahimana .

    • Sorry,Imana iguhereye umugisha byonyine
      kuba uzirikana urukundo yagukundaga kandi izagufasha muri byose irabizi jya uyisaba.

  • Umva ndemeye unyibukije mama wanjye,uziko iyo mugira mba nkumubwiye kuko yankoreye byinshi ,uko ndi uku nukuberurukundo rwe afatanyije n,IMana

  • ariko mineduc kuki imivugo nk’iyi mivugo yayikuyeho ra? wusome rwose wongere uwumve wumve uko uryoshye n’uko utera igishyika! harya ngo ni dot com!!! nzaba ndeba!!!!

  • Banyamakuru bacu ndabashimye Imana ijyibongerera muribyose nanjye munyibukije kubyiza nkiri primaire

  • uyu muvugo ndawibuka ’87.icyo gihe wabonaga umubyeyi ukamubonamo igitangaza! ariko ubu…ahaaa???!!!mbabariye abavuka n’ababyiruka ubu.nta burere original bazagira kabisa.

    • ICYO GIHE NARI MFITE UMWAKA 1,ARIKO UYU MUVUGO NDAWIBUKA 1995 TUWIGA,WATAHA UKABANZA KUUBWIRA MAMA MBERE YO KUJYA KUVOMA!IKIBABAJE IBI BYASIMBUWE NA FILMS KUBURYO ABANA B’UBU BATAKIMENYA IKINYARWANDA CY’UMWIMERERE JYE NKESHA IMIVUGO N’INDIRIMBO ZA RUGAMBA CYPRIEN

  • Uuumva ndabashimiye,reka nkwisabire wowe unyibukije ibyiza,tuzanire nikivugo kimbeba cg indyohesha birayi wabukoze,maze nabubu musogongereho mwumve keraaaa!!!

  • Ibyubu se ko ari ugutekinika, ngo ubone ibintu byiza nkibi byigishwa? ngo ni ukurandura ikintu cyose cya kera ra! n’ ibyza ntibashaka ko umuntu agumya kubibona.abiyingoma ni umwana w’ umunyarwanda.

  • Kera hari inyisho nyarwanda zisobanutse naho ubu umwana arangiza Primaire atazi na mara ya kabiri1!!!!!!!!!!

  • Arko itangazamakuru ryaje rikenewe kabisa mukomereze aho kdi mujye mutubwirira nabadaha agaciro aba bibarutse kdi condoreance kuri liza nabandi nkawe imana izi byose

  • Muri abagabo rwose munyibikije kera nshyiga,muzanatwibutse umuvugo wo muwa 1 utagira igihekane nakimwe.

  • Umunyamerwe

    Ni Ruhaya rw’isekurume
    Rwa murarika icyanwa
    Iyo yarase igihambe
    Udusekurume turayihunga.
    Igira ibihembe bireba inyuma

    Ikagira ubwanwa irarika iteka
    Igira umugara wo ku mugongo
    Ikawushinga iri ku rugamba.
    Igira imihore myiza cyane
    Ikaba itungo ryo mu batindi.

    Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
    Abenshi muri bo baravugishwa.
    Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
    Ngo aravugishwa abonye igaramye.
    Yarazindutse ajya gusura

    Se w’umugore we mu Rugerero
    Agezeyo asanga barayibaga
    Inyama ngizo hirya hino
    Baragabagabana biracika
    Abana benshi barabya indimi.

    Aramwenyura akorora buhoro
    Arasuhuza barikiriza
    Bamuha icyicaro araruhuka
    N’agatabi aratumagura
    Umukuzo uraza yica inyota.

    Akebuka hirya aho bazigabana
    Amazi menshi amwuzura akanwa
    Akabona imbugita ziraca ibintu.
    Hashize umwanya uringaniye
    Nyina w’umugore we ajya mu kirambi

    Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
    Ari we mugabo we akunda cyane
    Ati: » Murarebe uko mugenza
    Uriya mwana w’umunyarwanda. »
    Wa muhungu bimujya mu gutwi

    Yirya icyara abyinisha intebe
    Arasukuma gukoma yombi
    Amasoni aranga abura uko agenza
    Aragahuruka ajya ku irembo
    Arinanura agaruka mu rugo.

    Igihe cyo gutaha kiba kiraje
    Agaseke keza barakamanura
    Inyama munani ziragasaga
    Bamuha umwana wo kumutwaza
    Izo mbonekarimwe z’iyo mfizi

    Imisozi itanu barayirenga
    Uwa gatandatu barasohora
    Abwira umwana asubira iwabo.
    Abwira ab’iwe icyo mu gasero
    Avuga amateshwa atagira uko angana,

    Aravugishwa bishyira kera,
    Ati: » Nageze iwanyu munsi y’uruhu
    Nsanga iseseme barayibaga,
    Ubwo isekurume iba iranteruye
    No ku kinyama cy’inzu ngo pi !

    Ngo nyikubite amazi
    Amaso yuzura akanwa.
    Bampa umukuzo ndawicarira.
    None rero mugore wanjye
    Mpa iyo mbugita nzicanirize

    Umpe n’isafuriya niyicarire
    Shyushya amazi yo kuzirisha
    Ushake n’ubugali bwo kuziteka
    Umpe n’ikinono kivamo isosi. »
    Nyirakanaka ngo abite mu gitwi

    Araseka cyane ibi byimazeyo
    Afatwa n’impumu arakumbagara
    Abira ibyuya yara amaboko
    Hashize umwanya arahembuka
    Ariruhutsa aratangara,

    Ati: » Erega Ruhaya yari inkozeho! »
    Ni isekurume ntisebanya
    Kereka utazi uburyo inurira
    Ni we uyisebya ibi by’abasenzi.

    • URAKOZE SHA URANYIBUKIJE! AB’UBU SE NGO BABYIGANE KO BASIGAYE BARATWAWE NA ZA FILMS, IKINYARWANDA BARAGITABYE MU KUZIMU! NZABA DORA DA!

  • sha nanjye nibutse tuwiga mugifaransa canene ahavuga ngo tu m’a pris pas a pas tenant mon bras ahandi ngo toi qui a ssuporté mes caprice inyikirizo yaravugaga ngo je pense a toi.

    • uravuga iki se sha? wakwibuka se Le laboureur et ses enfants?
      le loup et l’agneau? batuzambirije abana ntiwareba!

  • Iyo usomye umenya byinshi, inyigisho ni nziza peee, uwazumva yagirango twageze muri Paradizo, numvise bavugako hashize imyaka myinshi iki gitabo kiriho.

    Arikose, abagisomye cyabasigiye iki? Ngirango mwabonyeko harabavugako baheruka ba nyina 1994, hakaba abandi bavuzeko abubu ntacyo bari kwiga. Twemere iki, twange iki? Jyewe nahitamo kuba uwubu, kuko ubu hari kwandikwa amateka meza, atamena amaraso. Uwize mbere yarahombye kuko abo biganye hasigaye ingerere, ahhaaaaaaa

    • wagiye umenya gushishoza ukagabanya amarangamutima ,ukagabanya amakare nkayumuriro wamashyara

  • wowe heza burya byose ni politique ubu se politique ibaye mbi (ko ari uko bidashoboka) ibyskozwe muri biriya bihe ugirango ntibyakongera? reka turebe qualites ziri mu byigishwaga n’ibyigishwa ubu tunarebe standards twifuza kugezaho abana. bacu ! icyo mbona ubu kitari cyiza ni uko education yacu itari stable bahora bahindagura ibintu uko babyumva reba ibitabo byo mu mashuri abanza uko bimaze guhindagurika nyumaa ya 94! iya kera yo rero yari stable kandi unarebye qualite (ubaye na objectif) wasanga ibyo hambere aribyo byari byiza n’ubwo hatabura n’ibibi nk’amateka n’uburere mboneragihugu byigishwaga icyo gihe njyewe ngakeka ko ari nabyo byatumye genocide igira ubukana mu bitwaga ko bajijutse kuruta uko nabishyira ku gifaransa ikinyarwanda geographie n’imibare byigishwaga icyo gihe! kubisenya rero byose ntago aribyo ahubwo bagombaga kureba ibibi bakabivanamo ibyiza bakabigumishamo bakanongeramo ibijyanye n’aho isi igeze nibyo byari gutuma education igira stability!

  • Uyu muvugo wabaga mu gitabo cy’umwaka wa kane w’amashuri abanza, si umwaka wa gatatu nkuko mwabivuze haruguru.

  • urimo ubwenge nubushishozi nubwo nta mama mfite ark ndawumutuye kuko mugihe gito twamaranye yarandeze!!!!!!!!!!

  • Kuki uburezi bw’iki gihe buri gushyirwa mu majwi? Mineduc urabe wumva! Ni nde wize MAHERO? Have have! Ibihe biha ibindi koko!

    • Uyu mwana nabyiruye namureze mukunze yari afite ubwenge buvanze n’ubwana,….

      • Icyivugo cy’imbeba

        Rwikubira ikubije umurama
        Urwa gituza,
        Ni igituna cy’ifigi:
        Ntikangwa n’inzu y’insoko
        Igira amenyo y’urugaga,

        Mu rugamba rw’iz’intaza.
        Zikabana n’injorojoro,
        Zajaganyiriza mu musego
        Zikabuza abantu gusinzira.
        Zitura ku mbariro

        Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!
        Izo mbeba zihuje imikaka,
        Aho no gukubagana zirabizi!
        Zibasiye mwene Ruhaya
        Zimubuza guhumeka:

        Agiye guhindukira,
        Zimugira umugambi
        Wo kumugaragaza ho inguma.
        Zirimo iy’inyurizi,
        Ihinda iva mu gisenge;

        Amenyo irayakubira
        Imutebeza imikaka
        Mu kirenge cy’ibumoso
        Imaze kugitangaza
        Yihuta ivuga ibigwi,

        Iti « uw’inkuba ya Rufigi
        Muraze mumurore
        Ntagitera umugeri!
        Ubwo musanga adaciye
        Sintahe mu muheno!»

        Zigwiza isahaha
        Zigumya kujwigira.
        Zikabamo iy’injorojoro
        Ihinda iva mu gishanga,
        Ntiyarushya ijajaba

        Yazirushaga kwisha imikaka
        Ihangiye mu birenge,
        Amano iyatera ibibaru
        Umenya ngo arwaye urubara!
        Igaruka yirahira

        Iti « uw’inkuba izira amabano
        Muraze mumurore
        Ubwo musanga adaciye
        Simparagate ibyahi!»
        Abicaye mu kirambi

        Bumva imbeba z’ifigi
        Urwo rugo zirwigabije
        Na we Rwakabwa asohotse
        Ubwoba bumusaragiza,
        Asanga inkike y’epfo;

        Ahura n’iy’urutaza
        Imutanga ku mugende
        Imuciramo ay’imigera.
        Yose agasa n’ingembe!
        Ntiyarushya agomborwa,

        Iyamugeza mu mirundi
        Abura imirindi yo guhunga,
        Ihuta kumwesa ku mpama
        Iti « uwa rutavutsa imikaka
        Imbeba zikaragata umwite,

        Uwanjye muze mumurore
        Aho atermbye igicuri
        Munsi y’igicaniro!
        Ubwo musanga adaciye
        Singere mu ikaniro!

        Abasigaye mu cyezi
        Barimo shebuja w’ubwoba
        Ashinguye guhunga
        Ahura n’iy’itorero
        Izirusha zose amatama manini,

        Ikagira imikaka idakuka;
        Iyimukoza mu birenge,
        Agiye gukandagira
        Asyonyorwa n’imisenyi,
        Yesa inkokora hasi

        Igaruka yirahira
        Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi
        Intore z’imbeba zakoranye
        Dore aha atembye igicuri!
        Ubwo musanga adaciye

        Integano sinyibuze,
        Sinzarye amacwende! »
        Zisizanira mu muryango
        Zumva usigaye mu nzu,
        Ko akomeza guhumeka:

        Imbeba zirakorakorana
        Izindi zikwirwa iyo nzu!
        Nyirazo ihanika kujwigira
        Ihagaze hejuru y’urusika
        Uwo zisanze mu kirago,

        Ati « iryavuzwe riratashye!»
        Haduka iy’amanga make,
        Ikarusha izo mbeba amaboko
        N’amarere ikayagira,
        Yigize ikibumbe,

        Ikazirusha n’icyaha
        Cyo konona amasimbo!
        Ihinda ituruka mu isapfu,
        Ibanza gusenya iyo nzu,
        Ihingutse ku mugamba

        Isandaza ibisabo,
        Iheranga n’ibicuma
        Ibiceka ku ruhimbi,
        Igikuba kiracika,
        Akangurwa n’ubwoba!

        Intoki zihura n’amenyo
        Y’iyo figi y’imbeba
        Iziremera intambara:
        Ihangira mu bikonjo,
        Ikuramo inzara zose

        Imuharisha intwaro.
        Ibonye ko ihimbawe
        Igaruka yirahira
        Iti « uw’urutaza rutimirwa,
        Rutabuzwa ku mirara,

        Uwanjye muze mumurore,
        Ubwo musanga adaciye
        Singere ku bucabari!»
        Zibonye umutezi,
        Ahingukanye igifuma,

        Zigiciramo urutezo
        Na we zimubuza gutaha !
        Zatanyije injangwe
        Ntizikigera no mu bihuru;
        Zateye urusakwe,

        N’imirizo yakunze
        Ziba inkaragatabyahi!
        Rubanguka ijya mu kigega
        Ruvuzo ruvunga umurama,
        Rutanena umutindi,

        Rudacira ubucabari
        Rudahararukwa ikaniro,
        Ruti rwasa amacwende.
        Rudacikirwa n’umushushwe,
        Rwa Nkumbuyamashaza

        Ni imbeba y’umurizo w’imbazo
        Isokoza ubwanwa bw’ishaka
        N’ubwinyo butukura.
        Izina yatorewe n’umwisi
        Yitwa inkuba yesa ku muheno!

  • Uyu muvugo nywutuye ababyeyi bose. Abo tukiri kumwe ndetse n’abo tutagifite ngo tuwubabwire.

Comments are closed.

en_USEnglish