Digiqole ad

Tumenye Intambara yiswe iy’Iminsi itandatu

Iyi ni intambara Israel yagabye ku bihugu by’Abarabu. Kuva Israel yabona ubwigenge muri 1948, yahise itangira urugamba rwo kwemeza Abarabu ko ari igihugu gifite ubusugire ko ntawe ugomba kukivogera.

BE026166
Ingabo za Israel zishimira ifatwa rya Yerusalem

Kubera ko cyari kirimo kwiyubaka wasangaga ibihugu bituranye nacyo bidashaka kubona Israheli nk’igihugu gifite ingufu  muri kariya karere.

Israel yagabye ibi bitero  mu rwego rwo guca intege abanzi bayo muri kiriya gihe cyarangwaga n’urwicyekwe hagati y’Abarabu n’Abayahudi.

Hari impamvu nyinshi zitangwa nt’intiti zaba baratumye iriya ntambara iba. Muri zo harimo gushotorana kwa hato na hato kwabaga hagati y’ibyo  bihugu byombi.

Israel ikimara kuzamura Idarapo ryayo, hakurikiyeho kwirema k’udutsiko tw’insoresore tugamije kubuza Abayahudi amahoro.

Ariko no ku ruhande rwa Israel naho hari intagondwa zitari zoroheye Abarabu,  ugasanga buri ruhande ruhora rucungira urundi hafi.

Ibi byatumaga amahoro agenda agerwa ku mashyi. Ibyo byatumwe Umuryango w’Abibumbye wohereza ingabo zifite inshingano zo gukurikirana ukuntu amahoro ashobora gushinga imizi cyane cyane ko hari hashize iminsi Israel ifitanye ibibazo na Misiri bipfa Umuhoora wa Suwezi (Canal of Suez).

Ariko kubera ko Israel itashaka ko hari igihugu cy’Abarabu cyayitanga kubarasa,yahisemo gufata iya mbere yohereza ba Maneko bayo.

Umwe imwohereza mu Misiri witwaga Refaat Al-Gammal.Agezeyo yemeje ubutasi bwa Misiri ko Israel idashobora kuzigera itera Misiri inyuze mu kirere ,ngo kuko nta ndege yari ifite zihagije kandi ngo ko ibyayibera byiza ari guca ku butaka.Misiri yarabyemeye.

Israel nanone yohereje undi mutasi w’inararibonye witwaga Eli Cohen muri Siriya ngo yige agace k’ikibaya cya Golani, ikibaya kiri hagati ya Israel na Siriya ,gifatwa nk’ahantu hafite agaciro mu mayeli ya gisirikare kandi koko byaragaraye igihe Israel yaterage Siriya.

Eli Cohen amaze kuba inshuti ikomeye n’Abanyasiriya bakomeye yabonye uburyo bwiza bwo kwiga ako gace maze akajya yoherereza amakuru Mossad(ikigo cy’ubutasi cya Israel). Yaje gufatwa aramanikwa i Damas arapfa.

Uko intambara yagenze muri make.

Israyeli imaze kubona amakuru ahagije no kumenya ibibuga by’indege bya Misiri ndetse n’ubumenyi ku kibaya cya Golani, Generali Yeshayahu Gavish yahise atangira gutegura uko ibitero kuri Misiri byazagenda.

General Yitzak Rabin we yitaye ku kuntu bazatera Misiri banyuze mu butayu bwa Sinayi.

Siriya nayo yari yaramze kwigwaho neza kubera amakuru Cohen yari yarahaye Mossad nayo ikayaha Tsahal(Ingabo za Israel).

Imyiteguro yose imaze kurangira ,ingabo za Israel zagabye ibitero bitunguranye kuri Misiri. Siriya yo bari bayiteze iminsi.

Misiri niyo yabanje gukubitwa n’amabombe ya Israel.Icyo gihe Misiri nicyo gihugu cyari gifite indege nyinshi zikomeye za Gisirikare mu bihugu byose by’Abarabu.

Ibi byatumye Israel ihitamo kubanza kurwana na  Misiri.Ku butaka hari ingabo zikomeye ziyobowe n’Abajenerali nka Ariel Sharon, Israel Tal, Shmuel Gonem, Yossi Peled n’abandi.

Izo ngabo zagiye zihura n’ibibazo kuko nk’izari ziyobowe na Ariel Sharon zari zigiye gutsindirwa mu majyepfo ya Sinayi ariko iza  Yossi Peled ziramugoboka.

Ku rundi ruhande Israel yagiye kubona ibona ingabo za Yorudaniya zitangiye kuyigabaho ibitero.

Misiri yasabye Jorudaniya kubiyifashamo.Kubera ko Israel yari imaze gukoresha imbaraga nyinshi itera Misiri byarayigoye  kurwana na Yorodaniya ariko kubera ko nta kundi yari kubigenza Abajenerali bayo bakoze iyo bwabaga n’ingabo zabo barwana ku mpamde zombi kandi baratsinda.

Inama yAbaministri yarateranye yiga ku cyakorwa. Haje gufatwa umwanzuro ko Yorodaniya nayo igomba guterwa.Abajenerali nka Yigal Allon na Menahem Begin bo ndetse babibonyemo uburyo bwo guhita Israel yigarurira na Yeruzalemu.

Umusada w’intwaro bawukuraga muri Leta zu nze Ubuwe z’Amerika no mu bindi bihugu by’incuti.

Urugamba rero rwahise rufata indi ntera.Nubwo bwose ibintu bagenze kuriya ,Intambara yarangiye Israel itsinze urugamba.

Gusa ariko ntabyayibujije gukomeza gutinyako  Abarabu bazihoorera.Ubwo bwoba bwaje kuba impamo muri 1973 ubwo ibihugu by’Abarabu birangajwe imbere na Misiri naSiriya bwagabaga ibitero bikomeye kuri Israel mu Ntambara yitiriwe Yom Kippur,(Ubundi Yom Kippur niwo Munsi  Mutagatifu ukomeye mw’Idini ry’Abayahudi kurusha iyindi)

Muri make ng’uko uko Intambara y’Imisi itandatu yagenze.Ntabwo twayiva imuzi yose ariko  muri make ngibyo ibyayo.

Sources:   -Qui dominera le monde,(Pierre Lanarès)

                -Le Mossad(a movie)

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Jye mbona ibya Israel n;abarabu bitazoroha ariko barahohotewe ku buryo nta na rimwe nta fata position ibadefenda kuko mbona duhuje amateka
    courage banyaisrael ariko mwibuke ingufu za Nyagasani mujye mumwiyambaza abagire inama

  • Abicanyi, abakoloni, indyadya zavutse ubwa 2 nizo zashinze A cancer state of Israel, bayiha ingufu zose zaba iza gisirikare cg diplomacy, ninabo batumye itsinda izi ntambara ishora kubaturanyi bayo. Barahindukira bakatwigisha ivanjili y’URUKUNDO no GUHINDUKIZA UNDI MUSAYA. Nizere ko intambara IsraHELL igiye gutangiza muri Middle East izazitsinda k’ubufasha bw’IMBWA(Non Jews). Uramutse wishe umwana wanjye, nakurwanya. Sinumva ukuntu abantu bakwica imana yawe(Jesus who is a god killed by Jews) hanyuma ukakomeza ukamushyigikira. Ubujiji cg uburyarya buragwira. Xtians must wake up and stop supporting these jewish wars.NB: Abavutse ubwa 2 benshi bajya kugwa muri ME barwanira ibyo batazi munyungu za ISRAHell. IsraHELL ni iyambere mubintu byinshi: Kuyobora congres z’ikindi gihugu(USA), Pornography industry, HollyShit(wood), kurenga kubyemezo bya UN……..Kwica Imana. Ntabundi bwoko burigera bwica imana mumateka y’isi n’ijuru.(For those who believe jesus was god and got killed by these pigs)NB: Ndabita pigs kubera icyaha ndengakamere cyo kwica Imana. Xtians must wake up from their deep slumber.

    • Abdullah wowe ndabona urwango rumaze kukugera hano. Aho bukera nawe urirangiza ariko nibyo byagufasha kuko ndabona ntakindi bizakugezaho. (Fata igisasu wizirikeho ugende. Kuko ndabona uri ingurube ahubwo niba nta tolerance spirit ikurimo. Apuuuuuuuuuuuu

    • Ariko wowe niba Christ atari Imana ya we ubabajwe n’iki niba baramwishe? Ubuhanuzi bwabugaga ko Mesiya azapfa akazuka, kuba baramwishe kwari ugusohoza ubushake bw’ Imana kandi mu rupfu rwe ni ho twakiriye kuko yaradupfiriye,niba ataragupfiriye birakureba!None ngo twange Abayahudi ko bamwishe, never!!
      Rwose urarushywa n’ubusa kuko na twe ubwacu turi abayisiraheri mu bundi buryo kandi Israel izahora inesha. God bless Israel, God bless Christians!

    • @abdullah,ndangirango ngusabe kuzajya wandika Israel not isrehell,niko icyo gihugu cyitwa know well.IIkindi nuko ijambo ryumusaraba kubarimbuka ari ubupfu,ariko kubakizwa nimbaraga z’Imana zikomeye.Rero gupfa kwa Yesu ni ubushake bw’Imana bwatumye avuka,arapfa aranazuka.Gusa wowe comments kuri six day war ntaho bihuriye no gupfa kwa Yesu,reka rero kubivanga.Ikindi kandi Israel koko yatsinze biriya bihugu,USA cgese abandi bayifasha simbizi ikizwi nuko arabians countries bakubiswe nabi sana,simbyishimiye kuberako intambra isenya ariko niko byagenze.Urwango wifitemo rurakabije,abo wanga ntacyo uzabatwara kabisa,iyo ndebye ibyo wanditse ntekerezako wakicana kuburyo butagoye ahah anyway Mungu akujaliye ubabarirwe man!!!!!!

  • Abdullah uvuze ko Yezu yishwe ariko wibagirwa kongeraho ko yazutse.

    • Ubuse abo Hitler cg interahamwe zishe bazutse byavanaho icyaha cyakozwe?

      • kurijye nku mwana w umuntu icyo cyaha cyarangira ariko kuko ntari Imana yo ibabarira ntago mbizi neza kandi ukuntu mbona impuhwe zayo ntakereza ko yo yamaze kubababarira ahubwo ikibazo ari imitima yabo

        ikindi kandi maze igihe kinini ndeba ibyo wandika ufite ikibazo kizagukomerera ivangura rishingiye kumadini waretse ukwizera kwabandi. ikindi kandi ntago guhora ubomborekana haricyo byakugezaho twereke ko ibyo wifuza unabishoboye aho igihe kigeze byaba biba byiza iyo uvuga bijyana nibikorwa ntago abateranya ntanubwo aruko abandi bakora recrutement

      • Abdullah Imana ikubabarire kuko utazi ibyo uvuga.On ne se moque pas de Dieu mon frere!!itonde

  • Hahahah, ariko urasetsa yewe Abdullah. Ubwose wagize ngo nuvuga ko abayuda bishe Yesu biratuma tubanga? Byose byari mumugambi w’IMANA kumusaraba niho twaboneye agakiza. Hindukira usange Yesu aragukunda kandi ashobora gukiza umutima, urwango rugahinduka urukundo.

  • Ubyanga utabyemera Israel ni ubwoko bw’Imana nawe wambwira ukuntu bariya bantu batageraga no kuri 500mille barwanye nabalabu 28million?,mumateka y’isi nta ntasi irabaho nka Eli Cohen umuntu washoboye kwinjira mugisirikare cya SIRIYA akaba umusirikare mukuru wayo nijoro akamanuka akajya gutanga report muri Israel?, akabashuka ngo batere inturusu kubigo bya Gisirikare kdi ari ukurangira ingabo za Israel?, ibyo yakoze nibitangaza iyo Russia itamuvumbura SIRIYA yari gusibama, mwaba mwibuka operation yo guhiga ibyihebe byishe abakinyi ba Israel mubudage uziko uwanyuma bamusanze muri Argentine kdi bakamwica ntawe ubimenye?,kwa Obote se ho?, ejobundi bica icyihebe cya Hamas i DUBAI? nibyinshi twavuga ariko Israel nabahanga kdi ntimuzabashobora ndavuga ababarwanya nka ba Abdullah

  • Urupfu Rwanda yesu ntirutera urwango ahubwo ruzana urukundo ndakugira inama yagukiza urwango nukumwizera kandi bizatuma ukira urwango ufitiye Israel rushira niyo ngenga bitekerezo ikuvamo ndabwira Abdullah

  • @Akon. Ndumva wowe ufite amakuru atari ibihuha. Mbonye ko usoma. None wambwiye uko nakumenya, ukampa inkuru z’imvaho cg ukambwira aho ukura ibitabo.

  • nshuti tujye tureka gusebanya ,ndavuga nka Abdull ese ubona ko Esrael itangwa so nkubwiyompamvu ikwiye kujya ibakosora… Akon mbwira amateka yuriya mutasi yagiye muri Siriya koko ndumva arenze…

Comments are closed.

en_USEnglish