Sakwe Sakwe!!!
Ibisakuzo ni bimwe mu bigize Umuco Nyarwanda, iyo abakera babaga bataramye bacaga imigani ndetse bagasakuza, ababyeyi nibo bigishaga abana ibisakuzo, ubundi si ugusaakuza kakahava. Muri iki gihe ntitwavuga ko byacice ariko aho wasanga abantu bataramye barimo gusakuuza ni hake.
Mu gusakuuza umwe abwira undi ati “Sakwe Sakwe” mu kumwikiriza undi ati “Soma” ubundi akamubwira icyo gisakuzo, iyo akazi arakivuga ariko yaba atakizi akagira ati “Ngicyo”, cyangwa ati “Cyice”, ni mucyo rero twibukiranye umuco wacu, hato utazanava aho ucika, doreko agahugu katagira umuco gacika.
Kati jyiiiii, kati izibukire: Igishyimbo cy’umutura
Zirashotse zisiga mukara mu ibuga: Igishwemu cy’amase
Nagutera ikitagira amaraso: IgishorobwaNagutera umuriro uzimya undi: Igishirira kiguye mu mazi ashyushye
Rugaramanangabo wa Ngabonziza: Igisenge
Nyoko yagira impanga mbi irakamurasa: Igisenge cy’inzu.
Nagutera ikiruma kitagira umunwa: Igiseke
Abambari b’i Rurinda bambarira inzogera ikuzimu: Ubunyobwa
Biteganya bitazahura: Inkombe z’uruzi
Urira rubariro ubone ishyano: Uburiri bw’umwami
Ndakubise ndirahira nijye mutware wa Mburamatare: Gusitara
Mpa umweru wanjye ngabire abana: Amata
Baguhaga akabando urwaye iki?: Igikoro
Barugerageze imigozi barushyire hagati y’abagabo: Umutsima
Fata akebo nanjye mfate akandi tujye kwahira intagwira: Ubwoya bw’inka
Mvuye ikuzimu bampa akabando: Igishyimbo cy’umushingiriro
Ninjye muzindutsi wa cyane nasanze umuzimu yicariye ukuguru: Inkware
Zishotse zitendeje,zikuka ziteye hejuru: Abavomyi
Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye: Umutego
Nyabugenge n’ubugenge bwayo: Inka gucurika icebe ntimene amata
Nyuze mu rutoki abasirikare baramfata: Ibishokoro
Hakurya ni urwererane, hakuno ni urwererane: Ururabo rw’ikawa
Sakuza n’uwo muri kumwe: Ururimi rwawe
Gacika gasubiraho: Urwara
Kuki ujundika inyama ntuzimire?: Ururimi mu kanwa
Nyuma y’ibi bisakuzo usomye aha, usanze hari ibyo wibuka wajyaga usakuza kera? Hari ibindi waba wibutse se utabonye aha se? Ngaho nawe sakuza n’abo muri kumwe hano.
UM– USEKE
0 Comment
MFASHE UMUGABO MWAMBURIKOTE MUKURISHATI MUPFURUBWANWA MUKUBITA MUSHINGA AMENYO MURUBAVU:IKIGORI
Cyasamye kitaryana: ikizu kitabamo abantu.
Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama: imyugariro.
Twavamo umwe ntitwarya: ishyiga
1.Hakurya umusozi no hakuno umusozi,hagati inzira?2.kiva kivitse?3.gatinze kazaryoha?
Ko utabisubiza tuzabimenya dute?
Hahaha! @silent uri ikibwa gusa
Comments are closed.