Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyani ni umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye cyane mu Rwanda. Ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe ryarimo imitwe itandukanye yatumaga abasha kubatoza neza. Amwe mu makuru ku buzima bwe yatanzwe n’inshuti ze turayakesha urubuga Irango.info rwayakusanyije.
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri Rugamba ni umubikira mama Beyatirisa wo mu muryango w’Abenebikira. Avuga ko ubusanzwe Rugamba yari afite inshuti ye y’umukobwa yitwaga Saverina aza kwitaba Imana. Icyo gihe Rugamba yari yarakomeje amashuri ye i Burayi. Rugamba akimara kubyumva yaragarutse nyuma ni bwo yatangiye gushaka kurambagiza Mukansanga Daforoza wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Save.
Mama Beyatirisa avuga ko hajemo imbogamizi bitewe n’uko abantu bamubuzaga gusaba uwo mukobwa kuko atari amuzi neza, ikindi umukobwa nawe aka atari yiyumva muri Rugamba.
Rugamba wari waramukunze yahisemo kubanyura inyuma yiyumvikanira n’umuryango we (Daforoza) ubukwe butaha butyo ahagana mu 1965.
N’ubwo kubana kwabo byagoranye, Daforoza yabaye imbarutso y’ugukizwa kwa Rugamba.
Umubikira mama Beyatirisa avuga ko mu rugo rwa Rugamba hajemo utubazo atangira kutumvikana n’umufasha we Daforoza.
Icyo gihe Daforoza we ngo yarasengaga cyane bikamufasha kwihanganira umugabo we mu makosa yamukoreraga. Rugamba we icyo gihe ngo ntiyashishikazwaga n’iby’Imana mu gihe umufasha we yahoraga amusabira.
Mama Beyatirisa avuga ko umunsi umwe Daforoza yabonye umugabo we aje gusaba Penetensiya ndetse atangira kujya ajya mu misa kenshi.
Ngo guhinduka kwa Rugamba kwatangiye kugaragara ubwo yinjiraga mu bakarisimatiki (groupe charismatique) ndetse anashinga ihuriro ryo gusenga « Communaute de l’Emmanuel » ari na bwo yatangiye guhimba indirimbo n’ibisigo bisingiza Imana.
Undi utanga ubuhamya kuri Rugamba ni Anamaliya Mukankuranga wavuze ko amenyana na Rugamba ari we wamukanguriye kwinjira mu ikoraniro Communauté de l’Emmanuel ndetse ngo biza no kumugirira akamaro mu mibereho ye.
Mu gitabo cyanditswe na Padiri Rutinduka avuga ko Rugamba amaze kugarukira Imana yafashe icyemezo cyo gufata icyumba kimwe mu nzu ye yubakamo shapeli umuryango we n’abaturanye bazaga gusengeramo ndetse bagashengerera kuko harimo Ukarisitya.
Karinganire Evariste ubu abyina mu itorero Urugangazi i Butare, yari umubyinnyi mu itorero “Amasimbi n’Amakombe” akaba n’umuzamu mu gihe Rugamba yitabaga Imana muri Jenoside.
Mu buhamya yahaye Padiri Rutinduka yagize ati : « Njye nari umuzamu iwe icyo gihe itariki ya 7.04.1994 abasirikare baraje baca urugi, arasohoka arambwira ati : « Tujye gufungura ». Abasirikare baramuhamagara bati : « Rugamba turashaka umuntu uje aha. Arabasubiza ati “mba mbaroga nta muntu uje aha .» Bati : « Uraturoga se urabona wadushobora ? ».
Bamusubije mu nzu maze bamusohorana n’abandi barimo babagejeje hanze imbere y’umuryango, barabarasa.
Hapfuye abantu icumi, ababaga mu rugo rwe twari 12, tuvamo turi abantu babiri gusa, njye n’umwana witwa SILIDALI.
Ubu hasigaye 3 gusa. Icyo gihe ndabyibuka hari mu masaa tatu z’igitondo».
Ngubwo ubuzima bwa Rugamba Sipiriyani. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Inganzo ye ntiyazimye kuko ubu hari korali yamwitiriwe iririmba indirimbo ze n’izindi ziri mu njyana nk’iye yitwa ‘Korali Rugamba’.
UM– USEKE.RW
24 Comments
Icyo mutazi ni uko rugamba yari umwe mu bakire bari muri iki gihugu kuko yari afite amakamyo menshi akora import export!!
Uwakwereka cv ye! Amashuri yize n’imirimo ikomeye yagiye ashingwa, si abantu benshi bashobora kubibangikanya n’umurimo w’ubuhanzi(harimo no kuririmbira Imana) burimo ubuhanga buhanitse nk’ubwo yagaragaje. Jye nagize umwanya uhagije wo gusesengura imwe mu mivugo ye ikubuye mu gitabo yise “Abambari b’inganzo ngari”, umutumba wa I. Afite injyana ipimye indinganire y’utubeshyuro 12 bita”Injyana y’akarasisi”, urabisoma ukumva ni umunyenga pe! Umutoma ukubiyemo wo, sinakubwira! Yari umuhanga budasubirwaho! Muri iki gihe ubona abantu batakirirwa bigora mu kwiga,birakomeye kuzabona umusimbura! Imana imwakire mu bayo!
ibyo uvuga ni ukuri abahanga nkawe sinzi ko bizoroha kuboneka computer izajya ibakorera byose ubundi nta kwigora ngo uriga. ahaa!!!!!
Ntitwamusabira ngo IMANA imwakire kuko yatashye muri Yelusalemu nshya aho umwami yari amutegereje. Sinaba nibeshye mvugiye aha ngo we warebaga kure akabona isi uko irwaye nizeye ko yabonye umwanya wo kuyisabira. Udusabire kuri byinshi wari uzi twe n’ubu tutaramenya.Murakoze
Genda Rda wahombye abahanga n’abahanuzi!!ese icyifuzo cyo gushyira Rugamba mu Batagatifu kigeze he?umuseke muzabidukurikiranire.
none disi abantu birirwa batubeshya ngo baraturirimbira!shyuhuhuuuu!!!!!!!!!!!
jyewe ntago nabaga m’umurwanda ariko Rugamba naramukunda cyane kuko nari mubantu batungaga indimbo zarugamba kandi tuzihisha kuko byarambaje kuko ntashoboye kumubona
ntakundi
kuko amahamo yabawe m’rwanda yatuvukije amateka nibindi byinshi byamateka ndabashimira kuba mudukuriranira indiru nkizi murakoze
Rugamba yabaye urugero rwiza mu gukomeza umuco atibagiwe n’Imana kuko n’abuzukuru be bamukurikije .Imana twizeye ko yamwakiriye kandi n’abo yasize si ibigwari.
njyewe nari ntuye ibutare najyaga njya kureba aho amasimbi n’amakombe yitoreza ariko kuko nari umwana muto ntabwo Rugamba muzi,ubu nibwo nanjye nasobanukiwe n’ibihangano bye yaba twabonaga abahanzi nkabo twari dufite kera Imana ibibafeshemo.
Ubwose Ubuzima bwe muvuze ni ubuhe?Amateka ya Rugamba ni maremare,nta 1/100 muvuze.
Rugamba yari umusi mwiza kandi w’umuhanga
yabaye ikitegrerezo cy’abantu benshi
AMAKURU YA RUGAMBA ARANSHIMISHIJE ARIKO NDUMVA ADAHAGIJE MUZAKOMEZE MUTOHOZE ANDI ABE MENSHI.
Ndabashimye kuba muvuze kuri RUGAMBA. Muzadushyirireho amazina y’indirimbo ze zose, ndetse n’ibisigo bye. Impamvu mbisabye, ni uko byajya bifasha abashaka gutera ikirenge mu cye. Basoma indirimbo n’ibisigo bye bakamukuraho ubuhanga. EREGA HARI ABASHAKA UBUSIZI NK’UBWO BAKABUBURA, BAGAHITAMO KWIYERANJA. IBYO BIGATUMA BABESHYABESHYA.
Jye iyo buri gihe numvise ibigwi bya RUGAMBA, nkumva amateka ye, nkumva zimwe mu ndirimbo ze, simbabeshye amarira abunga mu maso kandi ndi umugabo.
Nasaba abamuzi neza babamenye nawe, abana be, n’abandi benshi bakiriho , mwakwiyegeranya, mu kisuganya, maze mukandika igitabo kuri rugamba.Cyikaba umurage ku bana b’U RWANDA, aba riho n’abazaza. Dore ko turi mubihe bikomeye byo kurwana ku muco wacu.
yego
Ibitabo yanditse : Mubuze ikirari igicuku kinishye…..
Ndishimye cyane kubwo gusoma aya mateka nubwo najye numva adahagije, ariko muzambarize uwo muntu warokokeye iwe niba koko abantu bamwishe bari bamenye neza ko ari Rugamba Cyprien kuko siniyumvisha ukuntu umuntu yatinyuka gukoza urutoki umuntu nka Rugamba niyo yaba yataye ubwenge, birababaje cyane.
Twabuze intwari yaharaniye amahoro n’urukundo mu mitima y’abana b’urwanda. Ntidushidikanya ko ubu yibereye mu mahoro ijabiro kwa Jambo, roho ye igume mu biganza by’imana kandi roho mutagatifu ntazatume hagira ikibabarisho kimugeraho.
Twabuze abahanga arko nubwo abiga arko mbona ntawe uzagira ubuhanga nkubwa nyakwigendera rugamba imitoma,ibisigo,indirimbo zuje ubuhanga nibindi ”intwari ntipfa irasinzira”
Wari umusizi ukomeye mudadushakire bimwe mubisigo byiwe
MURAKOZE KURI AYA MATEKA YUJE AMAKURU Y’IMVAHO,MWANDANGIYE CHORALE RUGAMBA HO IRIRIMBIRA NKAZAJYA KUREBA NO KWIYUMVIRA.
Rugamba yabaye “Rugamba rw ‘amahoro “”prefet ku Kibuye” nyuma y”ubwigenge mu bihe bikomeye.. Niko yiyitaga, niko data yambwiye.Yize universite mu BubiligiYabaye directeur wa IPN, Institut pédagogique national mbere ya Mfizi ChristopheYabaye Directeur wa INRS Institut national de recherche scientifique ali naho yahimbye itorero “amasimbi n’amakombe”Yali umuhanga wo mu rwego rwo hejuru.Igihugu cyangombye guhora kimwibuka kurusha anyapolitiltiki bose, bo mu moko yose batashoboye kumvikanisha abanyarwanda ahubwo abenshi bakulilira ku mirambo y’abanyarwanda kugira ngo bagere ku butegetsi. We yigishaga urukundo kandi yararwerekanye. Umwana we Dorcy ndabona ataye mu kirenge cye, azakomereze aho.Iyo ntwali tuzahore tuyibuka.
Nanjye nkunda Rugamba ” Rugamba rw’amahoro” nk’uko nanjye Papa yamumbwiye,nawe yaramukundaga cyane. Mbona mu ndirimbo e ubuhanga ndetse n’ubuhanuzi. Nkunda cyane ariko iz’Imana cyane “Shimirwa Mukiza wowe wagize uti jye ndi umuzabibu muri Amashami yawooo…”
Sipiriyani Rugamba, wamunganya iki!iyo urebye ubuzima yabayemo nukuntu yapfuye yaragarukiye Imana .Byari bikwiriye kubera isomo ingo z’ubu zitakiramba. Gusa yabaye intwari mu buryo bwose, yakoraga mu nganzo akavuga urukundo , agahumeka amahoro,nta ndirimbo ye cyangwa igihangano cye na kimwe yahanze atabitekerejeho kuko usanga byose ari ubuzima tubamo buri munsi.Yatashye yeruzalemu nshya nta cyasha afite kumutima kuko icyashoboraga kumubuza kugera ijabiro yabanje kwikiranura nacyo.Intwari ntipfa abamukunda duhora tumubona mubihangano yasize byaba ibyo yari yarashyize hanze n’ibyahashyizwe n’abandi.
Comments are closed.