Mu mateka yose yabayeho mu Rwanda, ibyago biruta ibindi byagwiririye u Rwanda, mbese twavuga ko byabaye “iby’indengakamere”, kugeza ubu byabaye bibiri; ni nabyo byonyine Abanyarwanda basanze ko bikwiye kwibukwa igihe cyose ubuziraherezo, kugira ngw’ejo u Rwanda rutazongera kubigwamo. Icyago cya mbere twavuga ni icyagwiriye u Rwanda mu bihe bisaga ikinyejana cya cumi na gatanu, ku […]Irambuye
Umwe mu basomyi b’Umuseke yatwandikiye atubwira ko byaba byiza tumusobanuriye icyo Ubwihundirize aricyo. Ubwihindurize buvuga iki ku nkomoko y’ibinyabuzima n’ukuntu byagiye kuhinduka uko imyaka yahitaga indi igataha? Ubwihundurize ni igitekerezo cyo mu rwego rwa Siyansi cyasobanuwe ndetse gihabwa agaciro n’Umuhanga uzwi cyane witwaga Charles Darwin(1809-1882). Tuzashaka umwanya wo kumwandikaho mu bihe biri imbere. Gusa hari […]Irambuye
Abahanga bari basanzwe bafite ibitekerezo bya gihanga (theories) bitandukanye ku myaka umuntu yaba amaze avuye muri Afrika yerekeza mu tundi duce tw’Isi (Aziya,n’Uburayi). Uwari uzwi ko ari uwa kera kurusha abandi yitwa Tumai (Sahalanthropus Tchadensis) akaba avugwaho ko amaze imyaka […]Irambuye
Turi mu bihe Abanyarwanda bizihiza kwibohora ku ngoma zategekeshaga igitugu. Umuseke wifuje kubagezaho uko Imitwe y’Ingabo z’u Rwanda za kera yari yubatse.Turarebera hamwe na none icyatumaga zigira ubutwari buhambaye ku rugamba. Ubundi mu Rwanda rwa kera imitwe y’ingabo yagibwagamo n’abagabo ndetse n’abahungu babo.Bisa naho umubyeyi yaragaga umwana we uwo murage w’ubutwari. Umwanditsi witwa R.Heremans yanditse […]Irambuye
Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ikaba igiye kongera gutegura umunsi w’umuganura kuburyo butari busanzwe bumenyerewe cyane, aho noneho ugiye kurushaho kwegerezwa abaturage nk’uko byahoze u Rwanda rukiyoborwa n’ubuyobozi bwa cyami. Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami no ku baturarwanda muri rusange, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’Abanyarwanda […]Irambuye
Mbere ariko reka tubanze uko amezi ya Kinyarwanda yaje guhinduka bitewe no gukoresha aya ruzungu. Amezi y’umwaka wa kinyarwanda ni cumi n’atatu (13) aho kuba cumi n’abiri (12) nkuko biboneka mu kibariro cya kizungu. Nkuko babivuga mu kinyarwanda, imfura y’amezi ni Nzeri, kuko ariyo itangira umwaka gakondo wa kinyarwanda. Ayo mezi uko ari cumi n’atatu rero […]Irambuye
Muntu yamye ashaka kuba umunyembaraga, kuva cyera na kare intambara zarotaga ubwami bupfa n’ubundi inyungu, ubutaka, abagore, n’ibindi bintu umuntu atazana cyangwa ngo avane ku Isi. Byose bitewe no kugirango muntu yumve ko ariwe urusha abandi imbaraga. Roma na Carthage bwari ubwami bubiri bukomeye cyane buhuriye ku nyanja ya Mediteranee, Roma yahoraga yikanga ko umujyi […]Irambuye
Mu nkuru ziherutse UM– USEKE wigeze ku bagezaho urutonde rw’ibitabo icumi byagize uruhare rukomeye kurusha ibindi mu bushakashatsi bwo kumenya imigabane y’Isi ndetse n’uduce twa kure tw’Isi. Ubu tugiye kubagezaho inzu y’ibitabo yari ibitse ibitabo by’agaciro kurusha ibindi mw’isi ya kera Amateka yayo Ubundi umujyi wa Alexandria ukomora inyito ku Mwami w’Abami w’Igihangange witwaga Alexandre […]Irambuye
Kugirango umuco nyarwanda wogere kandi ube inkingi igihugu cyubakiyeho kandi woye guta isura wahoranye birasaba imbaraga n’ubushake bya benewo, ibi bikaba byagerwaho ari uko abanyarwanda b’ingeri zinyuranye by’umwihariko urubyiruko, basobanurirwa ireme umuco wari ufite mu bihe byashize ndetse nuko wifashe ubu bakanibukiranya ku mateka yaranze u Rwanda. Imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu rubyiruko rwaba urwiga […]Irambuye
Burya ibintu byose si ngombwa kubivuga kuko hari igihe abantu bashobora kubifata uko bitari, bikaba byakugiraho ingaruka mbi nk’uko byagendekeye umugabo umwe. Byagenze gute? Kera habayeho umugabo azindukira mu rugendo kare kare mu gitondo ajya gusura abantu. Ageze mu nzira abona agahanga k’umuntu wapfuye , akabaza yikinira ati: Gahanga gahanga wazire iki?. Mu by’ukuri ntiyari […]Irambuye