Birabe ibyuya ntibibe amaraso!
Uyu mugani ucibwa n’umuntu ufite impungenge z’ukuntu ibintu bishobora kuzagenda,bigatuma avuga ati:birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Cyangwa se yabona umuntu aje kumubwira ko amufitiye inkuru runaka undi akagira amakenga akamubaza atangara ati:Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Umugabo witwa Singirankabo Antoine yambwiye ko uwo mugani ukomoka ku kinyogote.Muti byagenze gute: Cyera inyamaswa ngo zaravugaga!
Ikinyogote cyagiye kona mu murima w’umugabo.Kironaaa.. biratinda .Hashize akanya nyir’umurima araza agisanga mo akibonye agitera icumu,riragikomeretsa ariko nticyapfa.
Nacyo kiriruka kibuno mpa amaguru. Kigeze imbere kikorakoye cyumva ibintu bimeze nk’amazi atemba ku ‘mubiri’ wacyo. Nticyabyitaho .Kigeze imbere nanone cyongeye kwikoraho cyumva ya ‘mazi’ aracyagitembaho cyibutse ko hashize umwanya kigira ubwoba kiti’ibi bintu biri kuva nk’amazi ‘birabe ibyuya ntibibe amaraso’.
Cyavuze ibyuya kuko cyari kimaze akanya kiruka.
Ikinyogote cyumvaga ko bibaye ari amaraso byaba ari ibibazo bikomeye.
Hari ukundi wowe uzi uyu mugani?
Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW
0 Comment
Twibukiranye ko muri iyo minsi cyanacumbagiraga kubera umujugujugu bagiteye ubwo cyacukuraga ibijumba by’abandi ahandi hantu!
Thx a lot umuseke.com
Mujye mukomeza kutugezaho imigani nk’iyo kuko bitwungura ubumenyi!!
Urakoze ku bw’uyu mugani ariko imyandikire y’ikinyarwanda ni ukuyikosora:
Ntabwo wari kwandika: “Cyera,……….kikorakoye” ahubwo wari kandika “kera,…………cyikorakoye”.
Thx
Wowe witwa kabisa,ni byiza kuba wavuze ko hagomba gukosorwa imyandikire y’ikinyarwa, abanyamahanga bati: “tout home est faillible” Arega ni uguhozaho!Wowe se simbona wanditse ngo” kandika” kandi washatse kuvuga ngo “kwandika!” Reba aho wagize uti: “ahubwo wari kandika” Urabona aribyo se? Tujye dukosorana ariko twirinde gusekana, kuko biba bigaragarako umuntu yibeshye kandi nawe urabona ko byakubayeho. Simvuze ko wamusetse ariko! Utaza kubyumva nabi! Ahubwo ngize nti tujye tureka gusekana ngo kanaka yanditse nabi, kuko birashoboka ko aba yibeshye!Nshoje nshimira cyane http://www.umuseke.com kuko mwatambukije ibitekerezo byanjye, murakoze kandi mugir’amahoro!!
Wowe witwa kabisa,ni byiza kuba wavuze ko hagomba gukosorwa imyandikire y’ikinyarwa, abanyamahanga bati: “tout home est faillible” Arega ni uguhozaho!Wowe se simbona wanditse ngo” kandika” kandi washatse kuvuga ngo “kwandika!” Reba aho wagize uti: “ahubwo wari kandika” Urabona aribyo se? Tujye dukosorana ariko twirinde gusekana, kuko biba bigaragarako umuntu yibeshye kandi nawe urabona ko byakubayeho. Simvuze ko wamusetse ariko! Utaza kubyumva nabi! Ahubwo ngize nti tujye tureka gusekana ngo kanaka yanditse nabi, kuko birashoboka ko aba yibeshye!Nshoje nshimira cyane http://www.umuseke.com kuko mwatambukije ibitekerezo byanjye, murakoze kandi mugir’amahoro!!umuseke.com ndabakunda cyaneee!!
Amahoro,
Nagirango ngire icyo mvuga ku byo wanditse. Yego gusekana ntabwo ari byiza ariko gukosorana ni byiza uriya muntu rero wiyise KABISA ibyo wanditse ko yanditse ngo kandika ibyo ntabwo ari ikosa ry’imyandikire ahubwo ni ukwibeshya mu kandika ariko ukaba wari usanzwe uzi uko bwandikwa; naho uriya wanditse inkuru we biragaragara ko acyenewe gukosorwa kuko ntabwo yibeshye!!!
Komera,
ko mbona nawe ntacyo warushije abandi se?! aho kwandika ngo biragaragara ko “acyenewe” wari kwandika ngo biragaragara ko “akenewe”. nanone urongera usubira mukosa rimwe nawe aho uvuga ngo ahubwo ni ukwibeshya mu “kandika”. icyo ntoyemo nuko mbere yo kohereza inkuru twajya tubanza kongera kuyisoma kuko nanjye nari nanditse amakosa ariko nasubiyemo ndayabona ndayakosora.
Uwangia umwalimu se ko mbona mwese nabaha ibirayi!!!! nagirango wowe Pont nkwibutse ko nyuma y’akadomo batangira n’inyuguti nkuru- kandi ntibavuga “mukosa rimwe” bavuga mu ikosa rimwe”. ntiwayakosoye rero bihagije, ndavug amakosa!!!
njewe ico cinyogote sindanacibona vurema!! nahoicinyagwanda co cirakomeraga mba ndumwambi!!
Tujye dukosora kandi twemere gukosorwa. Wowe rero ZEZE ikosa wakoze ni ukwigana ururimi rw’abandi kandi ukanarwandika nabi cyane pe! Ibyo rero si byiza na gato umenye ko hari abo bibabaza. Ntuzongere rero.
http://www.umuseke.com mutugezaho ibitekerezo bitandukanye kandi byiza, none ndabasaba ngo muzanatugezeho iby’imvugo igira iti “GIKONA NDAGUKEKA AMABABA”. Ese byaba byarakomotse kuki, ese Gikona uwo byaba byaramugendekeye bite? Mubidushakiye mukabitubonera byaba byiza kurushaho. Murakoze.
BRAVOOO!
mbega inkuru!!!! ndumiwe
Comments are closed.