Kwita Izina: Menya uko Umwami yimikwaga mu ishyamba rya Nkotsi na Bikara
Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwiswe “Kwita izina Caravan Tour” abarurimo batambagijwe ibyiza nyaburanga bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko ariko benshi muri bo ngo bashimishijwe n’amateka ajyanye n’iyimikwa ry’abami b’u Rwanda asigasiwe muri Buhanga Eco-park iherereye mu Karere ka Musanze.
Kwita izina Caravan tour yo kuri uyu wa gatanu yatangiye abakerarugendo bagera kuri 50 bajya ahakorera umushinga witwa “Dian Fossey Borilla Fund International” ugamije kubungabunga no gukora ubuvugizi kugira ngo umubare mucye w’ingagi zisigaye ku isi zirusheho kubungwabungwa.
Basobanuriwe uko ingagi zirindwa, uko mu Rwanda batangiye kwita ku ngagi, uko zitabwaho n’ibijyanye n’imibereho yose y’ingagi zo mu birunga muri rusange.
Nyuma abari mu Kwita izina Caravan Tour basuye ubuvumo buherereye mu Mujyi wa Musanze, berekwa aho bugeze butunganywa ariko baboneraho n’umwanya wo kwinjiramo mu rugendo rwamaze nk’iminota 15 bagenda munsi y’ubutaka.
Abakerarugendo nyuma yo kwerekwa ubuvumo berekeje muri pariki izwi nka Buhanga Eco-park yo mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, maze umusaza Hategekimana Joseph w’imyaka 55 uyikoramo abasobanurira byinshi biranga icyo gice dore ko ngo yaba Se umubyara na Sekekuru bamye bahaturiye bityo ngo bakaba ari bamwe mu bantu bazi amateka yaho neza.
Muri iyi pariki hazwi nko kwa Gihanga ngo ni ishuri ibikomangoma byatorezwagamo ibijyanye n’imiyoborere mbere y’uko bimikwa, ariko kandi bakaba ari naho bimikirwaga, hagaragaramo igice cyahozemo inzu abami baturagamo yari yubatse hagati y’ibigabiro bibiri ariko ngo ikaza gusaza igasenyuka.
Beretswe aho umwami yiyuhagiriraga amaze kwimikwa, aho yakoresherezaga inama ye ya mbere ndetse agahabwa n’imitsindo ya nyuma mbere y’uko ajya i Nyanza, iriba ry’amateka ryitwa “Nkotsi na Bikara” bavomagamo amazi umwami yiyuhagiraga amaze kwimikwa.
Mbere yo gusubira ku macumbi abari mu Kwita izina Caravan Tour banagejejwe ahakorerwa ibikorwa mpuzamico, by’umwihariko bakaba bafasha abakerarugendo kuryoherwa n’ijoro rya Kinyarwanda banafungura ibiryo bya Kinyarwanda byiswe Redrocks Rwanda.
Kwita Izina Caravan Tour ni urugendo rurimo gukorwa n’abakerarugendo bazengurutswa ibice nyaburanga bitandukanye by’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura imihango yo kwita izina ku ncuro ya cyenda abana b’ingagi 12 n’umuryango umwe byiyongereye mu muryango w’ingagi zo mu birunga.
Ku munsi warwo wa kabiri abakerarugendo barushijeho kuba benshi, bava kuri 55 batangiye urugendo kuwa kane ubu imibare itaremezwa neza n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere “RDB” ari nacyo kirutegura n’uko baba noneho basaga 120.
Niba udahari Umuseke urahakubereye uyu muhango wawukurikirana hano.
Photo/V Kamanzi
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
uyu musaza hari byinshi atazi kuri iri shamba undi muntu uyazi nuwitwa Bajeni mpumuro yakwifashisha,cyanga agatabo kanditswe na MGr,NTAMAKERO MICHEL kitwa TUMENYE NYABINGI UWO ARIWE
Igishimishije nuburyo umwami bari kumushira aho atategekaga. Abami bimikirwaga aha bari abami babahinza. Umwami wirwanda ntiyigeze ategeka umurera ari nayo mpamvu Mgr Ntamakero yerekana mugitabo cye itandukaniro riri hagati ya Nyabinki ” Nyabyinshi kuri bamwe ” nuburyo yaterekerwaga cg agiterekerwa nabamwe kuko ntibiracika ; No kubandwa byakorwaga mumajyepfo yurwanda rwubu.
Comments are closed.